Rusizi: Yahawe 24 000Frw ngo ajye kurangura inzoga ayijyanira mu rusimbi acyura umunyu

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Hakiruwizera Aaron w’imyaka 29 yatawe muri yombi nyuma yo guhabwa amafaranga y’u Rwanda 24 000 n’umucuruzi wo mu mujyi wa Rusizi, amuha n’amakaziye 2 y’inzoga ngo ajye kumurangurira,aho kujya kumurangurira izo nzoga ayajyana mu rusimbi.

Uwo musore ngo yageze mu rusimbi rukunze gukinirwa ahihishe mu mujyi wa Rusizi n’insoresore ziba zimaze kwiba abaturage, izindi zahaze ibiyobyabwenge, agira ngo arunguka agire ayo agura inzoga ashyira uwamutumye, ayo yungutse ayatware, agezeyo yose barayamurya asigarana ya  makaziye gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore yabonye asigaje amakaziye masa, arimo ubusa yibaza uko ari buhinguke imbere y’uwamutumye biramuyobera afata na ya makaziye ayagurisha  amafaranga 10.000, abanza gusubiza mu rusimbi 5000 agira ngo bwo ararya, na yo bayarya yose, ashobewe 5000 asigaye ayajyana mu kabari ayanywera inzoga ari ho yanaterewe muri yombi amaze gusinda.

Iyakaremye ati: “Mu kabari ni ho yafatiwe yasinze avuga ko ari amafaranga, ari amakaziye nta na kimwe asigaranye, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kamembe kugira ngo abazwe iby’ubwo buhemu.”

Yongeyeho ati: “Tubyita ubuhemu kuko yari asanzwe akora akazi k’ubukarani mu mujyi, hari abamwizera ku buryo ahubwo amahirwe ari uko agaragaye kare. Yari kuziba menshi cyane cyangwa akiba nk’umunyamahanga cyangwa se akiba n’uwamufata akamwica ugasanga bibaye bibi kurushaho.”

Yavuze ko imikino y’urusimbi, ibiryabarezi bikinwa rwihishwa nijoro n’indi mikino itemewe irya amafaranga y’abaturage, usanga urubyiruko rwinshi rwirunduriyemo,mu mujyi nk’uyu ukura umunsi ku wundi itabura, ariko ko bayihashya, ku bufatanye n’abaturage, abayobozi n’inzego z’umutekano.

Iyakaremye yasabye cyane cyane urubyiruko kwirinda iyo mikino, ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi kuko bihanirwa nk’uko bigiye kugendekera uyu musore, aho azanasabwa gusubiza iby’abandi.

Yanavuze ko bagiye kurushaho kugenzura ibijyanye n’iyi mikino yose itemewe itwara amafaranga abaturage kuko hari n’ingo zigenda zisenyuka kubera yo, abazafatwa bayikoresha mu kwambura abaturage n’abayitabira bose bakazajya babihanirwa.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE