Rusizi: Yacucuye nyirabuja wamukoreshaga atazi aho akomoka

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Umukobwa w’imyaka 18 wakoraga akazi ko mu rugo rwa Ayinkamiye Laurence w’imyaka 28 mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho gucucura nyirabuja akamucuza ibyo munzu birimo imyambaro n’amafaranga akigendera.

Ayinkamiye Laurence uvuga ko atari azi iwabo w’uyu mukobwa, yayabaje ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama ngo bumufashe kumushakisha, nyuma y’uko yari amaze kumwiba.

Yavuze ko yari yagiye mu mirimo ye nk’ibisanzwe amusize  mu rugo, dore ko ngo yari yaramwizeye yumva nta kibazo bafitanye, yagaruka akamubura na bimwe mu byari mu nzu akabibura.

Ati: “Natashye muhamagaye ndamubura, nsanga inzu ikinze, ndeba hose ndaheba, nibaza ko yaba hari aho yerekeye mu baturanyi na ho ndaheba, nkinguye ninjiye nsanga aho nari nasize amafaranga 20.000 ntayahari.”

Yakomeje agira ati: “Nahise nkomeza ndeba mbura n’ibindi birimo amakanzu yanjye atatu, amapantalo abiri, n’imipira  ibiri y’imbeho. Nahise numva mbaye nk’utaye umutwe sinakomeza kureba ibyibwe byose, mpita ntabaza ubuyobozi bw’Umurenge ngo bumbarize mu wa Gikundamvura kuko numvaga avuga ko ari ho iwabo ariko ntahazi kuko namufashe agenda atyo avuye ahandi yakoraga.”

Bivugwa ko uwo mwana w’umukobwa yinjiye mu kazi ko mu rugo ataye ishuri, kandi ababyeyi be barashakaga ko yiga, abomnye ko bamucyaha aratorongera.

Umwe mu baturanyi b’iwabo mu Murenge wa Gikundamvura yavuze ko urugo yibye rwari nk’urwa gatanu amaze gukoramo, akaba na we akeka ko uyu mukobwa ashobora kuba akora ubujura.

Ati: “Uru rugo ni nk’urwa 4 cyangwa urwa 5 yari agiyemo kuko ntaho atinda. Iby’ishuri yarabiretse atangira kutumvira ababyeyi bashakaga ko yiga akarangiza nibura ayisumbuye, ava iwabo atangira aka kazi ko mu rugo. Iby’ubujura birashoboka ko n’aho yakoze mbere yabikoraga bagaceceka cyangwa ntibimenyekane ariko imyitwarire ye iteye inkeke.”

Yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Gikundamvura bumufite kumuganiriza mbere yo kumushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba yasubiza ibyo yibye hanyuma agafashwa gusubira mu ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Sindayiheba Aphrodice, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mukobwa yafashwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bigarama bwabahaye aya makuru bumushakisha.

Ati: “Twageze iwabo turahamusanga abanza guhakana kwiba aho yakoraga, yemera ariko ko yahakoraga, akagira ibyo yemera n’ibyo ahakana, dufata umwanzuro wo kumushyikiriza ubugenzacyaha (RIB) tukaza kubumushyikiriza kuri uyu wa kane tarikiya 30 Ukwakira 2025, agaragaze aho yashyize ibyo avugwaho kwiba muri urwo rugo byose cyangwa icyamuteye kuhava.”

Icya mbere uyu muyobozi yasabye abaturage bakoresha abakozi, ni ukujya babanza kumenya imyirondoro yabo kuko nk’uyu kuba atari ayizi byajyaga kuba ingorane kumenya iwabo w’uyu mukobwa.

Ati: “Icya mbere dusaba abakoresha abakozi haba mu ngo, mu kuragira amatungo cyangwa ahandi, ni ukubanza kumenya imyirondoro yabo. Byanaba byiza bakoresheje abo ababyeyi babo babahaye, bazi neza imyitwarire yabo, batataye amashuri ngo bamere nk’ibirara.”

Yongeyeho ati: “Muganiriza mubaza uko byagenze, yabanje gushaka kubihakana ariko agenda agaragaza ko kuhakora yahakoraga n’ibyo bavuga ko yibye yari azi aho biba, ibindi agenda abihakana ariko ubwo abishinjwa na nyirabuja, ubushioshozi bw’ubugenzacyane buzagaragaza ukuri.”

Mu Murrenge wa Bugarama hakunze kugera abimukira benshi barimo n’abaza bakora akazi ko mu ngo baturutse ahandi, ubuyobozi bwagiye buyobora uyu Murenge ibihe bitandukanye  bukavuga ko ari ikibazo gihangayikishije kuko muri aba hazamo n’abafite imiziro ahandi bakamera nk’abihishe mu Murenge wabo kubera imirimo ihaboneka baba bakora.

Abawutuye bakavuga ko iki kibazo gikwiye gushakirwa igisubizo kirambye kuko kigira ingaruka nyinshi, zirimo ubuharike n’ubushoreke, abana b’abakobwa bahatererwa inda zitateganyijwe n’izindi ngeso.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE