Rusizi: Yabyutse asanga inzu bayitoboye bamwibye ibirimo televiziyo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Niyigena Alexis utuye mu Mudugudu wa Kazinda, Akagari ka Gahungeri, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubyuka n’umuryango we bagasanga inzu bayibatoboreyeho binjiramo batwara ibirimo televiziyo yo mu bwoko bwa Flat na telefoni 2 za Smartphones.

Umuturanyi we wavugishije Imvaho Nshya, yavuze ko nk’uko Niyigena Alexis yabibabwiye, atazi igihe baziye n’igihe inzu bayitoboreye nubwo ari iy’amatafari ahiye, ariko yatobowe abari mu nzu bose ntawumva, binjira mu nzu bariba bagenda nta n’umuturanyi wumvise bahonda.

Ati: “Inzu yari ikomeye, yubakishije amatafari ahiye na sima ku buryo ubona bitari gupfa koroha kuyitobora ngo abantu binjire bibe bagende nta wumvise.  Dufite impungenge ko aba bajura badakurikiraniwe hafi, nk’inzu zidakomeye, zubakishije ibikoresho byoroshye, umuturage yazajya abyuka asanga inzu yose bayisahuye, bamwe bakaba banazibiciramo,kuko nk’uwo winjira atyo aba atagenzwa na kamwe.”

Yasabye ubuyobozi bw’uyu Murenge kurushaho gukaza amarondo, bukanakurikirana ko akorwa neza, hakanakorwa iperereza kuri aba bajura, bagafatwa kugira ngo abaturage bareke kurara imitima itari mu bitereko.

Undi muturage w’Akagari ka Gahungeri waganiriye na Imvaho Nshya, yavuze ko ubujura nk’ubu butobora inzu zikomeye butari buherutse mu Kagari kabo, ariko ko ubwo ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahise bahumuriza abaturage, bakababwira ko iperereza ryatangiye, aba bajura bashobora gufatwa.

Ati: “Dufite impungenge z’aba bajura kuko ntitwamenya ibyo bakoresha batobora inzu ku buryo abantu bose bayiryamyemo nta wumva, bagakuramo amatafari yose bakinjira bagasohoka nta n’irondo rirahanyura ngo ribumve, bigaragara ko na ryo baba baricunze, bamenye aho riherereye.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James yabwiye Imvaho Nshya ko uwo muturage wibwe yasabwe gutanga ikirego muri RIB, iperereza rikaba ryatangiye.

Ati: “Umuturage yabyutse asanga inzu bayitoboye barinjira biba ibirimo televiziyo. Iperereza ryatangiye ngo harebwe niba abo bajura bafatwa kuko iyi ngeso y’ubujura nk’ubu buciye icyuho itari iherutse mu Murenge wacu.”

Yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko irondo ritajya kuri buri nzu.

Ati: “Amarondo ntiyagera kuri buri nzu, ni yo mpamvu uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano ari ngombwa, bitavuze ko irondo ridakurikiranirwa hafi, ariko umuturage gutoborerwaho inzu, bakarinda binjira bakanasohoka atabimenye, uruhare rwe mu kwicungira umutekano rutaba rwagaragaye.”

Yakomeje agira ati: “Natwe nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano turi mu ngamba nyuma yo kubona ibyabaye, byadusigiye isomo rikomeye ririmo no gukusanya urutonde rw’abo abaturage bashyira mu majwi, kugira uruhare mu kubabangamira, barimo abakekwaho ubujura, ngo bashyikirinzwe inzego zibishinzwe zibakurikirane.’’

Abaturage basanga  bakwiye gukurikiranwa bagahanwa, n’abagura ibyibano kuko hari abajura bafatwa ugasanga hari ababatuma babagurira ibyo bibye kuri make, gufatwa kwabo bakavuga ko byagabanya iyi ngeso mbi y’ubujura.

Iyi nzu yatobowe n’abajura bataramenyekana
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE