Rusizi: Uwo abaturage bavuga ko abamburira mu mayira yitwaje icyuma yafashwe

Gatete Jean de Dieu w’imyaka 43 bahimba Gatera, abaturage bari bamaze igihe bavuga ko uretse kwiba ahanyuranye nko mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, mu bigo by’amashuri byo mu Murenge wa Giheke yanategaga abantu yitwaje icyuma akabambura yatawe muri yombi.
Umwe mu banyerondo yavuze ko yacaga mu rihumye abazamu akiba imyenda y’abanyeshuri n’ibindi, noneho ku ya 12 Mutarama akaba yafatanywe icyuma aho yari acungiye abo yambura, bakavuga ko bari bamaze igihe binubira ko ajyanwa muri Transit center agahita afungurwa.
Yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abamubonye yihishe mu cyayi, hafi y’umuhanda wa kaburimbo ahitwa mu Mabanda, Umudugudu wa Gahurubuka, Akagari ka Kigenge, Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, mu ijoro rishyira ku wa 12 Mutarama, anafite icyuma, ategereje kwambura abatambukaga, bahamagara irondo bariha amakuru.
Umwe muri abo banyerondo yabwiye Imvaho Nshya ko bakimenya ayo makuru, banashingiye ku yandi bari bamufiteho y’ubujura bwitwaje icyuma, bamugose agiye kwiruka abagwa mu maboko.
Ati: “Tukimufata twamujyanye ku Murenge, ageze haruguru araducika, dukomeza kumushakisha turongera turamufata tumujyanayo dutegereje ko inzego z’umutekano zihagera tukazimubashyikiriza, cyane cyane ko ari ubwa kenshi tumufata akanashaka kuturwanya, akajyanwa muri Transit center akagaruka twibwira ko yahindutse, akazana ahubwo ubukana buruta uko yagiye.’’
Umwe mu baturage ukunda kunyura mu muhanda uca ku ruganda rw’icyayi rwa Shagasha ataha mu Murenge wa Nkungu, avuga ko byari bigoye kuhanyura mu ma saa moya z’ijoro umuntu ari wenyine, ko yajyaga kumva akumva Gatete amufashe ku gakanu, akamera nk’umunize akaba amwambuye ibyo afite akirukankira mu cyayi cyangwa haruguru mu mashyamba.
Ati: “Ubwo yafashwe tugiye gutekana kuko ntawagombaga kuba yakwibeshya ngo ace muri uyu muhanda wenyine guhera saa moya z’ijoro cyangwa saa kumi n’imwe za mugitondo. Byasabaga kurindana tukagenda turi benshi kuko tutabaga tuzi aho yategeye. Rimwe tukumva ngo yafashwe yajyanywe kuri Transit center, tukongera tukamubona,mbese yaraduhabuye kubera abo yagiye yambura.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, na we yemeza ko igihe gito ahamaze amakuru y’ubujura bwa Gatete Jean de Dieu yayumvise, ko anajyanywe igihe kinini, mu bihe binyuranye muri Transit center, ariko ntahinduke.
Ati: “Yagiye afatanwa kenshi ibyo yibye, akajyanwa muri Transit center ngo yigishwe, akavayo abeshya ko yisubiyeho, ahubwo akaza arushijeho ubukana, atega abatambuka ngo abambure. Urumva ko bitakwihanganirwa. Arashyikirizwa RIB, akorerwe dosiye abibazwe.’’
Ashimira irondo akazi rikora ko gufata nk’aba abaturage baba bavuga ko babazengereje, akarisaba gukomereza aho, abafite ingeso nk’izo bakabura amajyo n’abaturage bagasabwa kujya batanga amakuru kare ku bo bazi bari mu bikorwa nk’ibyo bagafatwa bagahanwa cyangwa bakagororwa.
