Rusizi: Uwavuye mu buzunguzayi arihira abana 4 amashuri yisumbuye abikesha ubucuruzi buciriritse

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Uzamukunda Petronille utuye mu Mudugudu wa Cyinzovu, Akagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi avuga ko nyuma y’ubuzima busharira yanyuzemo burimo n’ubw’ubuzunguzayi butagize icyo bumumarira mu myaka 4, none mu myaka ibiri akorera mu isoko bubakiwe n’Akarere ashobora kwishyurira abana be 4 biga mu mashuri yisumbuye.

Uzamukunda Petronille w’imyaka 48, avuga ko yabanje kubaho nta kazi afite, yirirwa mu rugo n’umugabo na we ntacyo akora, abana babo 4 bafite ibibazo by’imirire mibi, ahitamo kwishora mu buzunguzayi ngo arebe ko hari icyo yakuramo agezeyo asanga arahungira ubwayi mu kigunda, abura amerekezo imyaka 4 yose.

Ati: “Mu buzunguzayi nahahuriye n’ingorane nyinshi ku buryo nsaba uwaba akiburimo wese kubuvamo akaza tukamwakira mu isoko  Akarere kaduhaye kuko ubu turi 150 biganjemo abagore, hakaba ari hanini ku buryo uwaza wese abuvuyemo twamwakira, akaruhuka imiruho nk’iyo naruhutse mbuvuyemo.”

Avuga ko yajyaga yegera umucuruzi w’imboga n’imbuto akamuha duke atwara ku gataro cyangwa akabase, akajya kutuzunguza acengana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe n’inzego z’umutekano, aho yashoboraga kwikubita hasi akahakura ubumuga budakira kandi nta mituweli umuryango we wabaga ufite n’izindi ngorane avuga ko atarondora.

Uzamukunda Pétronille n’abandi bakorana mu isoko bahawe n’Akarere ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore bamuritse ibyo bakora

Ati: “Hari ubwo nk’abashinzwe umutekano badutunguraga tutazi aho baducungiye, waba wunamye ugurisha bakugeraho ukiruka ukabita, cyangwa bikameneka ugacyura duke, hakaba uwiruka atwite akahakura ibibazo byo mu nda.

Uhetse umwana akajishuka akikubita hasi, n’izindi ngorane zirimo kwiteranya n’ubuyobozi kandi n’ubundi ntacyo twakuragamo kuko amenshi ntiyarengaga 1000 cyangwa 1500 nkayahahisha  utudahagije umuryango ngahora muri ibyo.’’

Abandi avuga ko biteranyaga na bo ni ababaga babahaye utwo tuboga n’utubuto bacuruza kuko iyo twafatwaga batongeraga kubaha utundi, iyo batadufataga kugabana utwavuyemo nk’inyungu na cyo kikaba ikibazo, kuko babaga babonye udufaranga tw’intica ntikize.

Avuga ko ubuzima bwabaye bubi cyane, abana bamurwarana imirire mibi, ibikoresho by’ishuri na mituweli ari ibibazo, ubuyobozi bukabirukana butabereka aho bubajyana, bakomeza kuba mu gihirahiro.

Ati: “Aho baduhereye isoko ryiza dukoreramo ubuzima bwarahindutse. Ubu ndi umuyobozi w’abo bagera ku 150 barikoreramo. Mu kuduha isoko Akarere kanadushakiye abafatanyabikorwa baduha igishora cya 4.500.000 dutangira gukora ubuzima burahinduka ubu turinjiza atunze ingo tukanatanga akazi.’’

Akazi avuga batanga, ni uko ubu aho kujya gupfukamira ababiranguye we na bagenzi be bisangira abahinzi mu mirima bakabagurira, imodoka ibitwara bakayishyura, ababakorera isuku y’aho bakorera n’ababafasha muri ubwo bucuruzi bakabishyura, ku buryo we ubwe ,mu cyumweru ahemba abakozi 10 barimo n’abagabo baba bamufashije mu buryo bwose.

Ati: “Mu buzunguzayi nashoboraga kumara icyumweru ntahira aho, nshwana n’uwabimpaye ngo mucururize, barabinyambuye cyangwa mfite imvune zo kwirukashenga abaje kumfata, ariko ubu ndacururiza mu isoko ntuje, aho nshobora kubona amafaranga arenga 150.000 mu kwezi, nkarihira abana banjye 4 amashuri yisumbuye kuko biga bataha.’’

Yongeraho ati: “Mituweli ndayitangira igihe, ibikoresho by’ishuri by’abana n’ay’ishuri  byose nta kibazo kandi umugabo wanjye nta kazi afite ubu, ibyo kurya byiza mu rugo bikaboneka, nkoga,nkisiga amavuta meza nkambara nkaberwa nkajya aho abandi bari, mbese ubuzima bwarahindutse cyane.”

Ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere myiza ye ituma n’abagore bari abazunguzayi bitabwaho, bagahabwa isoko bagakora bagahindura ubuzima.

Asaba abakiri mu buzunguzayi bose kubuvamo, bagahindura imyumvire, bakabegera bagakora bikorera, badakorera ababaha intica ntikize ngo babacururize.

Anavuga ko icyo baharanira ari uko itsinda ryabo bakoreramo ubu ryazahinduka koperative, bakazarushaho kwiteza imbere kuko ubu bamaze kumenya gukorana n’ibigo by’imari kandi umuzunguzayi wirirwa wirukanka mu muhanda iby’ibigo by’imari atabimenya n’iyo nkunga babonye atayibona kandi ko abakiburimo bahomba cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo,Habimana Alfred, ashimangira ibyo Uzamukunda avuga, akavuga ko babahaye isoko babona ubuzima bubi bw’ubuzunguzayi babagamo, akabashimira uburyo babyaje umusaruro ufatika isoko bahawe n’amatsinda bashyizwemo.

Ati: “Mbere bazunguzaga mu muhanda bashobora kugongwa n’imodoka,babona polisi n’abayobozi bakiruka  batanabanje kureba iyo bagana,ku buryo bashoboraga guhura n’impanuka zitandukanye.

Ubu twababoneye isoko, baratuje, baratekanye, bararangura bagacuruza neza bafite aho babarizwa n’ababagurira bakabona aho babasanga, ku buryo batanga ubuhamya bwiza bw’impinduka mu iterambere ry’imiryango yabo ukabona bishimishije cyane.”

Uzamukunda Pétronille n’abandi bakorana mu isoko bahawe n’akarere ku munsi mpuzamahanga w’abagore bamuritse ibyo bakora
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE