Rusizi: Uwakekwagaho gutobora inzu yafatanywe igare na telefoni abijyanye ku Nkombo

Niyonkuru Samuel w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi wari umaze amezi 6 ashakishwa nyuma yo gutobora inzu by’umuturage akiba ibyarimo ku manywa y’ihangu, yafatanywe igare na telefoni.
Yabeshye ko agiye guha akazi umunyonzi, avuga ko yari abijyanye ku Nkombo, afatiwe mu nzira iherekera.
Nshimiyimana Claude wari wibwe, yabwiye Imvaho Nshya ko yari avuye ku mupaka wa Rusizi ya mbere yerekeza mu mujyi Kamembe, ahura n’uwo musore atanamuzi, undi amubwira ko ashaka kumuha akazi ko kumutwarira ibitoki mu Mudugudu wa Ntemabiti, hafi ya Hotel Kivu Marina Bay,abijyana kuri resitora iri mu mujyi, amwemerera amafaranga 3.000 ahasanzwe hatwarirwa amafaranga 1000 yumva ni menshi cyane arabyemera.
Ati: “Twageze aho avuga ko yabibikije, ambwira ko telefoni ye yamuzimanye mutiza iyanjye agatelefona ubimpa, aranahanyereka mbona ni hafi, musigira igare na telefoni kuko nabonaga aho nari musize hari umugore wacuruzaga ibigori, numva atabitwara uwo mugore amureba. Namanutse uwo yanyerekaga ubimpa ndamubura, ngarutse nsanga igare na telefoni arabijyanye, nyoberwa aho arengeye.’’
Yavuze ko yazamutse yerekeza mu mujyi kureba ko yahamubona,anareba mugenzi we wamuha telefoni akamuhamagara akumva niba amwitaba, aramubura, ayibonye ahamagaye yitabwa na mugenzi we w’umunyonzi, amubwira ko yavaga ahitwa ku Iperu mu Kagari ka Kamatita, umurenge wa Gihundwe, ahura n’uririho kandi azi ko nyiraryo atajya aritiza, aramuhagarika,anarebye telefoni yari afite asanga na yo ni iya mugenzi we kuko asanzwe ayizi, abona ko abyibye.
Hahise haza undi munyonzi, bamubaza basakuza cyane ngo n’abatambuka babyumve, umusore yemera ataruhanije ko yari abyibye umunyonzi mugenzi wabo yari ashutse ko agiye guha akazi, bamuzanana n’ibyo yibye, bageze mu mujyi bahamagara nyira byo, umusore ashaka kurwana, inzego z’umutekano ziba zirahageze zimuta muri yombi.
Nshimiyimana Claude akomeza agira ati’’ Inzego z’umutekano zirimo inkeragutabara, DASSO na Polisi, zikimubona iby’igare byabaye nk’imbarutso y’ibindi yari asanzwe akekwaho, bavuga ko yari amaze amezi 6 yihishahisha,ashakishwa yarabuze, nyuma yo gutobora inzu y’umuturage kumanywa y’ihangu akiba hafi y’ibari birimo byose.’’
Avuga ko yababwiye ko yamenye ko ashakishwa kuko gutobora inzu byari insubiracyaha na mbere yari yafunzwe azira gushikuza telefoni umuturage, afungurwa ayirishye, akaba yakoreraga mu nkengero z’umujyi kumanywa, nijoro akaba ari bwo aza mu mujyi rwagati kwiba, acungana n’uko atamenyekana ngo afatwe kuko yari azi ko ashakishwa n’inzego zumutekano.
Yahise anavuga ko igare na telefoni yabonye najya mu mujyi cyangwa ahandi hafi yawo n’ubundi ashakishwa ari bufatwe, yigira inama yo kubijyana ku Nkombo, igare akazaricagagura, akarigurisha amapiyesi, ko batari kuzamumenya,cyane cyane ko n’uwo yari yibye atari amuzi.
Nshimiyimana Claude,yashimiye abanyonzi bagenzi be bamugarurije ibye kuko iri gare ari ryo rimutunze imyaka 10 yose amaze mu bunyonzi, na telefoni imufasha gushaka akazi, igare rikaba rifite agaciro k’amafaranga 160.000. Nk’umusore wari wihangiye uwo murimo akaba yari agiye gusubira habi kubera uwo mujura.
Yanavuze ko bimusigiye isomo ryo kutazongera kugira uwo asigira igare rye ngo agiye kuzana ibyo bavuganye ngo ni uko amuhaye menshi, cyangwa amwizeye atamuzi,ko igihe ibyo azana bitari aho igare rigera atazajya abitwara, kugira ngo ibyamubayeho bitazongera.
Umwe mu nkeragutabara zifatanya n’izindi nzego gucunga umutekano w’umujyi, yabwiye Imvaho Nshya ati’’ Yari asanzwe ashakishwa kuko ni umujura ruharwa muri uyu mujyi. Yari amaze amezi 6 twaramubuze,yihishahisha nyuma yo kwiba mu rugo rw’umuturage kumanywa y’ihangu inzu akayeza. Kuko ari hafi y’iwabo baramumenye ariko arabura none igare na telefoni n’ubundi yibye biramudushyikirije.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yashimiye abo banyonzi bagaruje ibyibwe mugenzi wabo,asaba abantu gukora bakiteza imbere,aho kuvuga ngo baziba ibyo abandi baruhiye.
Ati: *Urumva ko yabifatanywe n’ubundi yashakishwaga kubera n’ubundi ubujura yakoze n’ubundi afunguwe kubera ubundi bwa telefoni, bigashoboka ko hari n’ibindi byinshi yaba yaribye ntafatwe, ariko ubu akaba agiye kubibazwa. Iyo akoresha imbaraga n’ubwenge bwe mu bimugirira akamaro bitagize ikindi byangiza nta kibazo aba afite.’’
Yanavuze ko ntawe uziba yibwira ko azabura ngo abure burundu agikorera muri uyu mujyi,ngo ajijishe kuko hashize amenzi menshi yibwira ko bamwibagiwe,ko umusore cyangwa undi wese ,yakora ibitamuzanira akaga,akarya duke tw’ineza,aho gushaka byinshi by’ingaruka.