Rusizi: Urubyiruko rwibumbiye hamwe rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe rufite

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rushishikarizwa kwibumbira hamwe, rukabyaza umusaruro amahirwe rufite rukesha imiyoborere myiza, kugira ngo rwiteze imbere.

Babisabwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rusizi Nsekarije Venuste.

Yagize ati: “Ndabibutsa ko kubera imiyoborere myiza, na mwe musabwa kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere igihugu cyabashyiriyeho arimo cyane cyane umutekano, ibikorwa remezo byiza, kwiga no gukora ibiruteza imbere nta mbogamizi kandi ko uwayakenana bwaba ari uburangare bwe bwite.”

Ihumure Gilbert, uhagarariye abasore n’inkumi 10 bakora inkweto, imikandara n’ibindi mu mpu i Mwezi, mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke.  avuga ko bari abasore 3 n’abakobwa 7 bari bararangije ayisumbuye na kaminuza, nta kazi bafite, basuzugurwa n’abaturanyi, basanga bakwiye kwishyira hamwe bakareba icyo bakora.

Ati: “Byavuye mu miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame iha amahirwe bose. Ubumenyi n’ibikoresho twahawe turabibyaza umusaruro ufatika, kuko nk’ubu dukora tukagira ayo tugabana tukiteza imbere n’imiryango yacu. 

Dufite amafaranga 450.000 kuri konti, tukambara inkweto zisobanutse twikorera, mbese turi abanyabugeni basobanutse.”

Akomeza avuga ko bavuye ku itsinda bakaba koperative izwi mu Murenge no mu Karere, bakishimira ko isoko ry’ibyo bakora rihari rihagije, kuba bakorera mu bumwe n’ubwumvikane busesuye n’ubuyobozi bukabahora hafi, ko icyo bumva basigaje ari amahugurwa, amarushanwa n’ab’ahandi n’ingendoshuri zabafasha kurahura ubundi bumenyi.

Yanakomoje ku kuba batangiye gutera intambwe yo gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora, gushaka uko banagera ku masoko yagutse, nka Tyazo, Kamembe, Kigali n’ahandi, no kuguza ikigo cy’imari bayobotse bakongera ibikorwa, byabafasha gukomeza gutumbagira mu iterambere.

Nyirambonigaba Vessiane ahagarariye abagore n’abakobwa 12 bize ubudozi, babukorera mu itsinda, mu Murenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi.

Avuga ko muri bo abarangije ayisumbuye ari 4 gusa, abandi bayacikirije, abandi barangiza abanza gusa.

Bataribumbira hamwe bakoraga ibitagira  aho bibageza kuko bamwe bacuruzaga  magendu bavanye muri RDC, mu mpungenge zo kuba bagirirwa nabi, abandi ari abazunguzayi birirwa birukankana n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, barabireka bagana iyi nzira.

Ati: “Ni ukuri, abishyize hamwe, bafite intego isobanutse, bakanagira ubuyobozi bwiza bubumva, nta terambere batageraho. Twize ubudozi, aba bafatanyabikorwa baduha imashini nziza 6, n’aho dukorera. Turahabwa amasoko yo kudodera abanyeshuri n’abandi bantu, amafaranga akaboneka.

Avuga ko buri wese acyura nibura amafaranga 3.500 buri munsi, adafite ikibazo n’ingaruka, agashobora kwibeshaho n’umuryango we, abakobwa 4 babarimo babyariye iwabo bagatunga abana babo,n’ibindi batari kwigezaho iyo bakomeza kwigunga.

Umuyobozi wa Rwanda Action ku rwego rw’igihugu,Omoit Alex, nk’umuryango wafashije urubyiruko yishimiye ko uru rubyiruko rutapfushije ubusa  amahirwe rwahawe, arusaba gutera n’izindi ntambwe, cyane cyane ko rushyigikiwe.

Ati: ‘Ni byiza cyane. Ni umusaruro wo gukorera hamwe, mu itsinda cyangwa koperative, mu bunyangamugayo, ubushake n’umurava mugamije kugira icyo mugeraho gifatika,kandi koko biragaragara ko hari aho mwikuye n’aho mugeze.”

Yabijeje gukomeza kubaba hafi ko n’imbogamizi bagihura na zo bazakomeza kugenda bafashwa kuzikemura, anishimira ko batangiye kwigisha n’abandi ntihererane ubumenyi babonye.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rusizi Nsekarije Venuste yabibukije amahirwe y’iterambere igihugu cyabashyiriyeho ko bagomba kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati: “Muzirikane amahirwe Igihugu kibaha arimo cyane cyane umutekano, ibikorwa remezo byiza, kwiga no gukora ibiruteza imbere nta mbogamizi muyabyaze umusaruro, kandi ko uwayakenena bwaba ari uburangare bwe bwite.”

Nyirambonigaba Vessiane avuga ko batazapfusha ubusa ayo mahirwe yatumye bava mu buzunguzayi na magendu.
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE