Rusizi: Umwana wasozaga amashuri abanza yishwe n’inkuba

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Inkuba yakubise mu rugo rwarimo abantu 6, yica umwana w’umukobwa witwaga  Mukamahirwe Josélyne w’imyaka 15, wigaga mu wa 6 w’amashuri abanza mu Ishuri Ribanza rya Musumba riherereye mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka  Rusizi. 

Iyo nkuba yamukubise yatumye na mukuru we agwa igihumura ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Mushaka.

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Ruganda Nahayo Vincent, byabaye mu ma saa yine z’ijoro ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe, ubwo nyir’uru rugo  Rekeraho Sylvain n’umugore we bari bagiye kuryama. 

Mu ruganiriro bahasize abana babo batatu b’abakobwa, n’umwuzukuru wabo w’umwaka umwe, wabyawe n’umwe muri aba bakobwa, na bo biteguraga kujya kuryama.

Gitifu Nahayo Vincent ati: “Mu gihe bari bari mu ruganiriro, bitegura  kujya kuryama, imvura yari yatangiye saa moya z’umugoroba irimo ihita, inkuba irabakubita uwo mwana w’umukobwa ahita apfa. Mukuru we ari na we nyina w’aka kana k’umwaka yaguye igihumura, akana n’undi mukobwa wabo ntibagira icyo baba.”

Yakomeje agira ati: “Uwaguye igihumura yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka n’ubu ni ho akiri kuko yasaga n’uwataye ubwenge ariko baratubwira ko agenda amererwa neza.”

Yavuze ko icyabereye amayobera abaturage n’ubuyobozi ari uburyo uyu muryango usanganywe ubushobozi buke, utagira igikoresho na kimwe mu nzu gicomekwa ku mashanyarazi ngo babe bavuga ko ari cyo gishobora kuba cyatumye bibasirwa n’inkuba. 

Yemeza ko inkuba yabakubitiye mu nzu banafunze inzugi n’amadirishya igahitana uwo mwana w’umukobwa, atari no mu misozi kuko ari ahantu h’itaba.

Yibaza icyo bajya bakora igihe imvura iguye kuko ari mu nzu abantu bose birukira ntibanagire icyo bacomeka cyangwa ngo bavugire kuri telefoni nk’uko bagiye babigirwamo inama n’abayobozi bakanabyumva ku maradiyo.

Gitifu Nahayo ati’: “Aha ho natwe twabuze icyo tubabwira, kuko mu nama twabagiraga harimo kwirinda kugama munsi y’ibiti igihe imvura ikubye, bakugama mu nzu, bakirinda kugira icyo ari cyo cyose bacomeka, bakanirinda kwitwikira imitaka y’utwuma dusongoye, n’ibindi, ariko ibi byo natwe  byatubereye inshoberamahanga. Tubyita impanuka itunguranye tukarekera aho, twifatanya mu kababaro n’umuryango wagize ibyo byago.”

Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024. 

Bibaye mu gihe  hatarashira n’iminsi 3 mu Karere ka Nyamasheke na ho inkuba ihakubitiye umugore wari ufite inda y’imvutsi, na we ari mu nzu. 

Uwo mubyeyi na we yabwiye Imvaho Nshya ko nta kintu yari afite mu ntoki nta n’icyari gicometse, ku bw’amahirwe abaho nubwo inkuba yamutwitse bimwe mu bice by’umubiri, kandi n’uwo atwite abaganga basanze nta kibazo yagize. 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Fisito says:
Werurwe 6, 2024 at 5:08 pm

Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera nubwo nabasigaye bari mubitaro imana ikomezekubafasha ariko uwo muryango reta igire ukundikuntu iwugenza kuko uwomuryango ukeneye ubufasha .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE