Rusizi: Umusore yasanzwe yimanikishije igitenge cya nyina

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Kwizera François w’imyaka 22 wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Kabajoba, Akagari ka Mushaka, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, yasanzwe mu cyumba yararagamo yapfuye, yimanikishije igitenge cya nyina, yagikozemo umugozi.

Umuturanyi w’uwo muryango Baziruwiha Théoneste yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru yamenyekanye ari uko sewabo  w’uyu musore, bajyaga bafatanya gukora ibiraka bitandukanye, yari yabonye akazi bagombaga gukorana, amuhamagaye kuri telefoni aramubura.

Ati: “Yakomeje guhamagara telefoni idacamo kandi bimaze kuba mu ma saa tatu z’igitondo, abuze uko abigenza kundi ajyayo kureba niba ahari kuko banaturanye. Ahageze abwira nyina w’uwo musore ko yamubuze kuri telefoni, amubaza niba yaba ari mu rugo cyangwa hari aho yazindukiye akanazimya telefoni.’’

Nyina yavuze ko atigeze abona abyuka, batazi n’ikibazo yaba afite cyatuma ageza ayo masaha akiryamye, cyane ko yajyaga azindukira mu kazi yakoranaga na se wabo iyo babaga bakabonye.

Ati: “Bafatanyije guhamagara ntibitabwa, baranakomanga biranga, se wabo azana ishoka urugi araruca, binjiye barebye mu cyumba araramo basanga yimanikishije igitenge nyina yambaraga, yagikozemo umugozi yimanikishije, yapfuye.’’

Bahise bahamagara se, aje abanza gushidikanya agira ngo umuhungu we ntarashiramo umwuka, aca uwo mugozi, basanga yamaze gupfa, bategereza RIB ko ihagera igakora akazi kayo, umurambo ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma rya muganga.

Nkurunziza Théoneste, se w’uwo musore, yavuze ko atazi icyamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yabaga mu rugo ngo bakeke ko ari yo abiteye, gusa ngo muri iyi minsi babonaga asa n’uwahindutse.

Ati: “Kumva ngo yiyahuye byatunaniye  kubyakira nk’ababyeyi be, ariko muri iyi minsi twabonaga asa n’uwahinduye imico, atagisabana n’abandi basore cyangwa ngo na hano mu rugo usange ashabutse, ntitubyiteho tukagira ngo ni ibisanzwe. Nta kibazo na kimwe yatubwiye yaba yari afite cyageza ku rwego rwo kwiyahura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yavuze ko batabajwe nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bagasanga yamaze kwiyahura, umurambo ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe.

Ati: “Yaryamye bisanzwe, mugitondo ntibamubona, bigeze mu ma saa tatu baca urugi basanga amanitse mu cyumba yararagamo yapfuye, baratumenyesha tuhageze dusanga ari byo, yapfuye.

Yavuze ko nta kibazo na kimwe kitakemurwa ku buryo umuntu yagera aho kwiyambura ubuzima, ko umusore nk’uyu wari ufite imbere heza biba bibabaje cyane kumva ngo yiyahuye.

Ati: “Turahari nk’ubuyobozi ngo dukemure ibibazo. Umusore nk’uriya wari ufite imbere heza nta kibazo na kimwe cyagombye kumutera kwiyambura ubuzima. Nubwo yaba abona afite ikibazo cyamurenze, ku kigo nderabuzima dufite abajyanama bamufasha niba aba adashaka ko ibye bimenywa na benshi ariko ubuzima bugakomeza, bukazanaba bwiza cyane kuruta uko abitekereza.”

Yavuze ko kuganiriza urubyiruko bikomeje ngo barwereke amahirwe y’iterambere n’imibereho myiza rufite, rudakwiye kwanga ubuzima no gushaka kubwiyambura, n’ikibazo rwagira haba hari abarufasha guhangana nacyo, guhitamo kwiyahura ari ubugwari, rudakwiye kubitekereza.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Masengesho Marcel says:
Nyakanga 22, 2025 at 1:26 am

Ni akumiro pe.abantu babaye abqrakare ubuzima burakakaye cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE