Rusizi: Umusaza w’imyaka 72 yasanzwe mu nzu amaze iminsi 3 yarapfuye

Ku va ku wa Gatanu nimugoroba tariki ya 9 Gashyantare 2024, ntawe uca iryera Shyirambere Yussuf w’imyaka 72 y’amavuko, yasanzwe mu nzu yabagamo wenyine, mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare yarapfuye, umurambo we ufite ibikomere mu gahanga, mu kiganza no mu ntoki, bikekwa ko yishwe.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, murumuna we witwa Ngabonziza Joseph bari banaturanye yavuze ko baherukana umunsi atibuka neza, hagati yo ku wa 4 no ku wa 5 w’icyumweru gishize ku manywa, nyakwigendera avuye mu kazi ke ka buri munsi ko gutoragura ibikoresho bya pulasitiki, birimo utujerikani, uducupa tw’amazi n’ibindi byo muri ubwo bwoko, kuko yabitoraguraga akabigurisha mu mujyi wa Rusizi, ari cyo cyari kimutunze.
Ngabonziza avuga ko uyu mukuru we yagiye i Bugande mu 1980, ashakirayo umugandekazi babyaranye umwana umwe gusa w’umukobwa, bashwana umwana ataramara n’umwaka avutse, nyakwigendera agaruka mu Rwanda mu 1984.
Nk’umuryango, bamuha ikibanza yubakamo akazu gato k’imbaho yabagamo wenyine, kuko atandukana n’umugore ngo yagarukanye ihungabana rigaragara, bamwe banakekaga ko ari uburwayi bwo mu mutwe, nubwo butamuteraga kugira uwo yanduranyaho, mbese ngo yari umunyamahoro.
Akomeza avuga ko nubwo nyakwigendera yabaga muri ako kazu, yari afite ikibanza kinini inyuma yako, yari yarumvikanye n’umuntu kucyubakamo inzu 2 z’ubucuruzi, akazamuha imwe na we agatwara indi, iyo nyakwigendera yari kuzabona, yavugaga ko yari kuzayikodesha ikamushakira amasaziro meza.
Ati: “Kuva uwo munsi duherukana sinamuherukaga, numvaga ari mu kazi ke nk’uko bisanzwe kuko muri ibi bihe iyo atabaga yagiye gutoragura ibyo bikoresho agurisha, yabaga ari aho bubaka akurikirana iyo mirimo. ‘’
Yakomeje ati’’ Uyu munsi rero tariki ya 12 Gashyantare ku manywa, uwo wubaka mu kibanza cye yaje kumureba, arakomanga, ntiyitabwa kandi abona urugi rukingiye imbere byagaragaraga ko arimo, agira ngo araryamye, atwara agacanga gake ajya kugakoresha iwe mu rugo dore ko baturanye.
Ku gicamunsi aragaruka ambwira ko akomanga ntiyikirizwe kandi abona umuntu ari mu nzu, nanjye mufasha gukomanga, ntitwabona udukingurira.Nihutiraga kujya mu mujyi kwishyura amazi, mubwira ko twongera kureba mvuyeyo.’’
Avuyeyo ngo bahamagaye umukuru w’Umudugudu wabo n’abaturage ba hafi aho, Mudugudu ahamagara kuri RIB batarakingura, igihe bayitegereje barakingura barebye basanga imbere urugi rukingishije igiti, nyakwigendera aryamye ku buriri yambaye ubusa wese,atiyoroshe, bategereza RIB ngo ize irebe ibindi, bo ntibamukoraho.
Ngabonziza ati: “RIB imaze kumureba, twajyanye na yo tujyana umurambo mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, igipapuro RIB yahampereye cyari cyanditseho ko basanze umurambo ufite ibikomere ku mubiri, mu gahanga, mu kiganza no mu ntoki, itamenye icyabiteye, isaba muganga ubishinzwe kuri ibi bitaro gusuzuma icyabiteye.’’
Avuga ko bakeka ko yishwe, agasaba inzego zibishinzwe gukomeza gukurikirana, niba koko yishwe hakagaragazwa abamwishe, cyane cyane ko yakundaga gutaha kare akajya mu nzu akaryama, nta n’undi muntu bakeka ko bagiranaga ikibazo, batunguwe n’urwo rupfu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, avuga ko nk’ubuyobozi batabaye bakibibwirwa mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare, bategereje ikiva mu iperereza rya RIB n’isuzuma rya muganga.
Ati: “Turakomeza kubikurikirana nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, niba koko yasanganywe ibikomere, bikekwa ko yishwe, iperereza ryimbitse rikorwe abamwishe batahurwe.’’
Yasabye abaturage,buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, igihe hari uwo bamaze iminsi batabona bakabivuga hakamenyekana aho aherereye,kuko nk’uwo iyo bivugwa kare biba bigeze ku minsi 3 yose yarapfiriye mu nzu bitaramenyekana.
Abantu bakajya bagerageza gushaka abo babana kugira ngo n’ugize ikibazo uwo babana abe yatanga amakuru, n’imiryango ikajya ikurikiranira hafi abayirimo, cyane cyane nk’abo bibana, kuko iyo umuryango we ugenda umenya amakuru ye umunsi ku wundi, aba atamaze iyo minsi yose utaramenya ibye cyangwa ngo umenye aho ari.
Nyakwigendera utarigeze ashaka undi mugore kuva yatandukana n’uwo wa mbere mu 1984,a size umwana w’umukobwa w’imyaka 42 uba i Bugande n’abuzukuru 6.