Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside aba mu nzu yatobaguritse amabati ishobora kumugwira

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mukantagara Berancille utuye mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Kamanyenga, Umurenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, aratabaza ubuyobozi bw’Akarere n’inzego zihagarariye abarokotse, kubera inzu abamo yatobaguritse amabati, ishobora kumugwaho umwanya uwo ari wo wose.

Aganira n’Imvaho Nshya yamusuye mu rugo iwe, uyu mukecuru w’imyaka 62, ubana n’abuzukuru be 2 yayitangarije ko  nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi imuhitaniye umugabo, n’abandi benshi bo mu muryango barimo abahungu be 2, inzu yubakiwe mu 1996 nyuma yo kuva mu nkambi ya Nyarushishi, yashaje cyane, igatobagurika amabati, imvura  n’izuba bikaba bimusimburanaho ayirimo.

Yagize ati: “Inzu mbamo iteye ubwoba n’agahinda, n’uyinsanzemo yibwira ko mfite ikibazo cyo mu mutwe kuko aba avuga ngo nta muntu muzima wakwemera kuyibamo. Amabati yaratobaguritse ku buryo iyo ndi mu nzu ndeba mu kirere nk’uri hanze. Imvura yose iguye inshiriraho mu nzu n’abuzukuru banjye nk’igwa hanze, amazi akareka mu nzu yose.”

Asobanura ko mbere hose hataratobagurika we n’abuzukuru be bihindiraga ahatava.

Ati: “Mbere iyo imvura yagwaga, muri salo hari agace kari gasigaye katava, ni ko twabyukaga tugashyiraho intebe tukararamo, ariko na ko amabati yako yaratobaguritse, imvura yose idushiriraho nko hanze, ndavuga ukuri uko ngana uku sinavuga amakabyankuru.’’

Akomeza avuga kandi ko n’inka yorojwe ayizituriwe imuteye impungenge ko nayo aho iba ari nko ku gasozi, akavuga ko adasinzira, kubera ubwoba bw’uko inzu yamugwaho ndetse n’inka bakaba bayisanga aho hameze nko hanze bakayitwara.

Yifuza ko ubuyobozi bw’Akarere bwazamugeraho bukamusura bukamutabara, bukamukura muri ubwo buzima abayeho.

Avuga ko ikimushengura umutima kinamutera ihungabana ridashira, kuko iyo imvura iguye imushiriraho no kuba hari abigeze kuza bagafotora iyo nzu ye, bakamubwira ko bagiye kumuha amabati, agategereza agaheba.

Yunzemo ati: “Ahubwo narumiwe mbonye ku wa 18 Mata, mu Murenge wacu ubwo twibukaga by’umwuhariko, ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bampamagara ngo bampe matola bazi neza ko ntaho nayishyira, ibyo mbifata nk’ubushinyaguzi.”

Mukantagara Berancille avuga ko n’urugi rwayo rutagikingika arara adakinze,akararana ubwoba

Uhagarariye AVEGA mu Murenge wa Nkanka, Mukakinani Valensiya, avuga ko imibereho mibi y’uyu mukecuru yamuteye ihungabana ridakira, byatumye AVEGA imushakira umujyanama mu by’ihungabana, ariko kuko ikirimutera ari uko adafite aho kuba hatunganye n’ubundi atareka guhungabana.

Ati: “Ikibazo cye twarakivuze haba ku Murenge, na raporo igera ku Karere.”

Imvaho Nshya yabajije Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet ku kibazo cy’uwo mukecuru, avuga ko atari akizi ariko gishobora kuba cyarazinzitswe n’inzego zakimenye zikakirangarana, zizi neza ko aba nko hanze nta n’ubushobozi bundi afite, ko agiye kukikurikiranira ubwe, umukecuru akubakirwa.

Ati: “Ikibazo kiba kiri mu bayobozi b’Imirenge batagaragaza abantu nk’abo ngo ibyabo bimenyekane bafashwe, kuko ntibyumvikana ukuntu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aba mu nzu ifite amabati yashize gutyo. Tugiye kubyikurikiranira, dushake igisubizo cyihutirwa.”

Ubuyobozi bwa AVEGA mu Murenge wa Nkanka bunavuga ko hari undi mukecuru witwa Kandanga Casta w’ahitwa i Cyibumba, Umudugudu wa Kabutimbiri, Akagari ka Rugabano na we umeze nk’uyu, hakaba n’abandi 5 badafite aho baba bose bakeneye ko Umuyobozi w’Akarere Dr Kibiriga abasura akirebera agahinda babamo, bakitabwaho.

Aha yari kumwe n’uhagarariye AVEGA
Igikoni n’ikiraro cy’inka yorojwe bikingishwa ibibati, ibice by’amajerikani n’imyenda
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yijeje kwikurikiranira ubwe iki kibazo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE