Rusizi:  Umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside umaze imyaka 5 mu Biro by’Akagari

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mu Biro by’Akagari ka Kizura, mu Murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi hamazemo imyaka 5 umubiri w’uwo bikekwa ko yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikavugwa ko wahashyizwe n’uwakayoboraga witwa Ntakobazangira Théogène.

Ubwo inkuru y’uwo mubiri yatangiraga guhwihwiswa ku itariki 2 Mata 2025, abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Gikundamvura bibaza uburyo uhamaze imyaka 5 yose nta makuru yawo azwi ngo ube warashyinguwe mu cyubahiro, n’abayobozi bitana bamwana.

Ntakobazangira Théogène avuga ko amakuru yayatanze akayaha uwamusimbuye Banyangiriki Alphonse ndetse n’Umunyamabanga Nahingwabikorwa w’uwo Murenge Hategekimana Claver, abo avuga ko yayahaye babihakana, Imvaho Nshya yashatse kumenya ukuri nyako.

Amakuru yatanzwe kuri uwo mubiri bimaze kumenyekana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ubu w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse, avuga ko uyu mubiri wabonetse mu isambu y’uwakoze Jenoside akanabifungirwa imyaka 12 agasaba imbabazi akemera icyaha, agakora imirimo nsimburagifungo, agataha.

Nyuma iyo sambu yayihaye umuhungu we witwa Nizeyimana Félix ngo ayubakemo, mu Mudugudu wa Mutonga.

Banyangiriki yagize ati: “Wabonywe n’uwakoraga inzira z’amazi iyo nzu imaze kubakwa muri Kanama 2020, abona ibice bimwe byawo, nyiri iyo nzu Nizeyimana Félix awushyira mu gafuka, bahamagara Gitifu w’Akagari Ntakobazangira Théogène arawuzana awushyira mu Biro by’Akagari. Dukorana ihererekanyabubasha ku wa 1 Ugushyingo, 2023 ayo makuru ntiyayambwiye.”

Yongeyeho ati: “Namaze icyo gihe cyose ntazi ko mu Biro by’Akagari harimo umubiri. Ku wa 2 Mata 2025, ubwo twari mu nama ku Murenge yo gutegura ibikorwa byo kwibuka, ni bwo yambwiye ko yasize umubiri mu Biro by’Akagari yibagirwa kubivuga. Ngiye, ndeba ibiri muri icyo cyumba byose mbona agafuka gato, ndebye nywubonamo, ntanga amakuru yawo.”

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gikundamvura, Nkurunziza Emmanuel, avuga ko inkuru w’uwo mubiri yageze mu matwi ye ku wa 2 Mata 2025 muri uko gutegura kwibuka, batangira gukurikirana amakuru ngo hamenyekane koko ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, babaza uwo musaza nyir’isambu wari interahamwe avuga ko ntacyo abiziho, bamubaza ko hari umuntu waba warigeze ahashyingurwa mu buryo busanzwe avuga ko ntawe.

Ati: “Kubera ko kariya gace kabereyemo ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside, Abatutsi bahicirwaga bashaka kujya i Burundi kuko yari yo nzira Interahamwe zikahabicira, byatumye tubaza abagize uruhare muri Jenoside bafunguwe, ariko kuko ino haba indwara yo guceceka cyane amakuru ya Jenoside uwo tubabije wese akatuyobya.”

Yongeyeho ati: “Interahamwe yitwa Borauzima ni yo yavuze ko igiye kuvugisha ukuri nubwo benewabo bakuyiziza, atubwira ko muri Jenoside hari umusore yabonye w’Umututsi  abicanyi bahazengurukanaga ku manywa, yongera kubabona nimugoroba ntawe bafite, agakeka ko ari ho bamwiciye.”

Nkurunziza anakomeza avuga ko babajije n’uwo wawubonye acukura umuyoboro w’amazi avuga ko uburyo wari utabyemo bwagaragazaga ko atari uw’uwari ushyinguye bisanzwe.

Yagize ati: “Uko basanze utambitse, nta kintu ushyinguyemo, n’abayobozi bawurebye neza basanga mu mutwe bigaragara ko uwo musore ari ubuhiri yakubiswe, hamwe n’ibindi bimenyetso barebye n’amakuru yose yatanzwe, bemeza ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Nkurunziza avuga ko amakuru bakurikiranye akanabababaza cyane nka Ibuka, ari uko uwo mubiri ukiboneka, umugore wa Nizeyimana Félix yawushyize mu gitenge cye yari afite awushyira mu nzu, Nizeyimana yataha, nk’uko amakuru yatanzwe abivuga, agakunkumura cya gitenge akawukuramo, akawushyira muri ako gafuka, bakabibonamo igikorwa cyo kuwupfobya.

Ikindi yibaza ni uburyo Gitifu Ntakobazangira Théogène yari amaze guhabwa amakuru ko uwo mubiri ari ay’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ntagire umuyobozi n’umwe ayabwira, we ubwe akawijyanira mu Biro by’Akagari uri muri ako gafuka, yanagenda ntagire uwo abwira, akabivuga mu myaka 5 nta wari uzi ayo makuru.

Ati: “Inzego bireba turizera ko ziza gukurikirana zigacukumbura ayo makuru neza, zikaduha ukuri nyako, cyane cyane ko uwabikoze ahari, abarokotse ayobora bakava mu rujijo kuko bishobora guteza ibindi bibazo.”

Ikindi yavuze batekereza nka Ibuka, ni uko muri uwo muyoboro w’amazi uyu mubiri wabonywemo haba harasigayemo ibice bindi byawo kuko habonetse bike, bakaba banakeka ko iyo nzu yaba yubakiye hejuru y’indi mibiri, bakurikije uburyo nyir’isambu n’uwo muhungu we yayihaye badashaka gutanga amakuru nyayo, bagasaba Akarere kubirebana ubushishozi, igasenywa, hagashakwamo iyo mibiri yindi bakeka.

Uhagarariye Ibuka anavuga ko hatangiye amakuru yo kumenya nyir’uwo mubiri n’imiryango ye yaba yararokotse ngo hazategurwe umunsi wo kumushyingura mu cyubahiro abe baruhuke.

Mu kwiregura, Ntakobazangira Théogène washyize uwo mubiri mu Biro by’Akagari, avuga ko agihamagarwa n’Umukuru w’Umudugudu muri 2020 ko habonetse umubiri, yabimenyesheje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wari uhari icyo gihe Hategekimana Claver, akamubwira ko ajya kureba.

Ati: “Narahageze ndamuhamagara, mubwira uko mbisanze, ambwira kuwuzana mu Biro by’Akagari, ndawuzana ndawuhashyira, sinabicecetse nk’uko bivugwa.”

Anavuga ko we nta kindi yari gukora mu gihe umukuriye yari abizi, kandi ko uwari ukuriye urwego rw’iperereza mu Karere ka Rusizi (NISS) yamuhamagaye inshuro 3 zose amubaza niba uwo mubiri ukuri mu Kagari.

Ati: “Ntiyari kuwumbazaho nta makuru yawo azi. Ikosa nemera ni uko ntabivuze mu nyandiko ariko Gitifu w’Umurenge yambwiye kumuha ubutumwa bugufi kuri Whatsap inyandiko akayikora, nari nzi ko yayikoze.”

Imvaho Nshya yabajije Uwari Gitufu w’uwo Murenge, Hategekimana Claver, niba koko yarabwiwe ayo makuru, agira ati: “Ayo makuru sinigeze nyamenya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukakalisa Francine, yabwiye Imvaho Nshya ko iby’uwo mubiri babimenye, bari kubikurikirana.

Ati: “Twabimenye, turi gukurikirana amakuru yawo yose, ku bufatanye na Ibuka, biri kugenda neza, ikindi twamenya twakibamenyesha.”

Umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi umaze imyaka 5 mu Biro by’Akagari bya Kizura
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Mata 22, 2025 at 6:17 pm

Berekane aho bakuye uwo mubili kandi iyo nzu isenywe hashakishwe mo abandi abanya Rusizi bakwiye kwikuramo ubutagondwa bagatanga amakuru yaho bataye imibili yabishwe ntibivuze ko hazwi nabishe abo bantu birazwi nabandi baturage batahigwaga ushobora kwibaza abantu bakuwe ahacukurwaga amaterasi imbere ya Kiriziya ya Mibilizi ukuntu hasanzwe imibili hafi ibihumbi bibiri iruhande rwinzira nyabagendwa epfo yaho hatuye abantu abandi bahanyura kuko bali bafite uburenganzira hakabura umuntu numwe watanga amakuru none bigeze aho umubiri uboneka ntihagenzurwe umuntu akubaka hejuru yimibiri abandi bakabika mugafuka nkababika imyanda uwamukuye mugitenge agakungutiramo aragaramye abayobozi babizi baracecetse imyaka ubu buli wese ubifitemo uruhare RIB imufafe abibazwe ntagukinira kumagufwa yabavandimwe bacu ikindi isambu izajya itahurwamo imibiri ijye yamburwa banyirayo hashyirwe kimenyetso kuko hashobora kuba halimo indi baba banze gutanga amakuru halili kare

NZAMURAMBAHo Xavier says:
Mata 22, 2025 at 9:06 pm

Birababaje ukuntu ubuyobozi buri kwitana ba mwana , ku bintu bimaze imyaka 5? Uwo mu gitifu mushya w’Akagari yasobanura gute uburyo imyaka ingana gutyo atigeze abona uwo mubiri, niyo baba batarabimubwiye, aho hantu ntihakorwa isuku cg ngo abantu bajyemo?

Ndumva birimo urujijo abantu babikurikirane rwose.

Hakizimana jean paul says:
Mata 27, 2025 at 9:29 am

Dukurikije ubugome ndengakamere Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yakoranywe kugeza nanubu hakaba hari abishe ndetse nabatarahigwaga bakaba banga gutanga amakuru yabo bishe ngo tubashyingure mucyubahiro.byumwihariko abanya Rusizi bakoze Genocide Rusizi,Nyamasheke,Kalongi nahandi hose bari bafite ububasha bwo kujya .turasaba Leta ko yaduha ubutabera bukwiye rwose kuko noneho birarenze.ikindi nuko umunyamabanga nshingwabikorwa wakagali kakizura rwose hasesengurwa impamvu yatumye yanga gutanga amakuru agahabwa ubutabera bukwiye ndetse nabandi babigizemo uruhare.nubwo Nyirisambu avugako yarangije igihanocye nawe akwiye kongera akabiryozwa rwose ndetse numuhunguwe kuko ndizera Genocide yarakozwe ariho kandi ari mukuru ntiyayoberwa abose yishe.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE