Rusizi: Ubwato bwavaga ku Idjwi bwerekeza i Bukavu bwagonze ibuye burangirika

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ubwato bwavaga ku Idjwi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC, bwikoreye umucanga n’abantu barenga 30, bwageze mu isumo rya Nyawenya mu Kivu hagati, mu gice cy’Umudugudu wa Nyawenya, Akagari ka Bigoga, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi bugonga ibuye burangirika, ku bw’amahirwe ntibwagira uwo buhitana.

Umuturage witwa Déo Antare   wari uri   imusozi ku Nkombo wabibonye, yabwiye Imvaho Nshya ko yabonye ubwato bugonze ikintu, abaturage bari baburimo bavuza induru, kuko asanzwe yumva ko mu Kivu habamo amabuye, akeka ko ari ibuye bugonze.

Ati: “Bahise basakuza bavuga ko bugonze ibuye, ko n’amazi yatangiye kubwinjiramo, bibaza uko babigenza igihe yaba menshi bukibira, ko bwabahitana, twumva bahamagara bagenzi babo b’i Bukavu ngo bazane ubundi bubatabare.

Hashize nk’amasaha 3 ubundi buba buraje bagabanyirizamo wa mucanga n’abantu tubona bwombi burakomeje.’’

Nyabunyana Béatrice wari uhari, yabwiye Imvaho Nshya ko yumvise abantu bataka mu bwato bavuga ngo barapfuye, abona burahagaze burahatinze, bavuga ko  bagonze ibuye kandi burangiritse cyane, ngo nibahamagare abazana ubundi.

Ati: “Numvaga bavuga ngo ni ibuye bugonze jye sinari nzi ko muri iki gice cy’ikiyaga cya Kivu habamo amabuye, dukomeza kwitegereza, bitinze tubona ubundi buraje bapakuruye umucanga buwugabanyirizamo, kimwe n’abari baburimo, bwombi buragenda.

Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Nkombo, Kagiranza Damien avuga ko bakibimenya bihutiye kubimenyesha Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi mu rwego rwo kureba ubutabazi bwahabwa ubwo bwato n’abo bwari butwaye, ibishoboka byose birakorwa haza ubundi bwari buturutse i Bukavu umucanga wari mu bwa mbere ugabanyirizwa muri ubwo, bwombi bukomeza urugendo.

Ati: “Ni ubwato bw’Abanyekongo bwavaga ku Idjwi bwerekeza i Bukavu bwagiriye impanuka mu Murenge wacu wa Nkombo, Umudugudu wa Nyawenya, Akagari ka Bigonga, bugonga ibuye ryo mu mazi, ku bw’amahirwe ntibwasandara cyangwa ngo bugire ikindi kibazo gikomeye cyatera abari baburimo kuhasiga ubuzima.”

Yakomeje ati: “Hari mu ma saa yine z’amanywa, bugonga iryo buye bwikoreye umucanga bunatwaye abarenga 30, bwangirika hasi, amazi atangira kubwinjiramo butangiye kwika kubera uburyo bwari bupakiye cyane.

Ku bw’amahirwe ntibwari bwatobotse bikabije, bisaba ko bahamagara ubundi buturuka i Bukavu buraza babupakururiramo umucanga,wari mu bwa mbere, barawugabanya n’abari baburimo babagabanyiriza muri ubwo bundi, bwombi bubona kugenda. Bwahamaze amasaha 3.’’

Yavuze ko nubwo abantu batabimenyereye ariko mu Kivu amabuye abamo,kandi kubera uburyo ubwato butwara abantu n’imizigo buba buremereye cyane, bukika, kuyagonga bishoboka, cyane cyane ko amazi y’igice cy’aha ku Nkombo adafite ubujyakuzimu burebure cyane.

Ati: “Muri iki Kivu habamo amabuye manini cyane yakwangiza ubwato bupakiye byinshi kuko buba bwitse, kubera ko abenshi bamenyereye kugenda mu busanzwe, n’izi mpanuka zidakunze kuba, batabitekereza ariko amabuye yo abamo.

Iyo ubwato bugeze ahari ibuye kurigonga biroroshye cyane kandi ababutwaye akenshi ntibaba bayazi cyangwa ngo bamenye aho aherereye  ngo bayakatire’’

Avuga ko ababizobereyemo bakwiriye kubikoraho ubushakashatsi, hakamenyekana aho ayo mabuye ari n’uko angana, hakaba hanashyirwa ikimenyetso ngo abatwaye ubwato bwikoreye ibiremereye babe bahitondera nk’uko mu mihanda haba ibyapa biyobora ibinyabiziga.

Bwagonze ibuye bugeze ku Nkombo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE