Rusizi: Ubuhinzi bw’imboga bwafashije ishuri kuzigama miliyoni 6 Frw buri gihembwe

Ubuyobozi bwa GS Bugarama Cité, riherereye mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, buravuga ko mu myaka 8 bumaze bufashe gahunda yo kwihingira imboga zigaburirwa abana ku ishuri, buzigama arenga miliyoni zirenga 6 z’amafaranga y’u Rwanda buri gihembwe yagombaga kugurwa imboga zishyirwa mu mafunguro y’abana.
Ni igikorwa cyashobotse nyuma yo kugirana inama n’ababyeyi barerera kuri iryo shuri bakabigiramo uruhare, none kuri ubu ayo mafaranga azigamwa yifashishwa mu gukenura ishuri mu budni buryo.
Umuyobozi w’iri shuri Mbarushimana Hamimu, yabitangarije Imvaho Nshya ku wa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo, mu Muganda waribereyemo ku rwego rw’Akarere, witabiriwe na Depite Uwambaje Aimée Sandrine, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne-Marie, ababyeyi n’abayobozi batandukanye mu Murenge wa Bugarama.
Mbarushimana Hamimu avuga ko iri shuri ry’Uburezi bw’Ibanze bw’imyaka 12 ryigamo abanyeshuri 2648, aho bamwe muri bo baza ku ishuri batagira uburyo bwo kugaburirwa ku manywa, ari nay o mpamvu iryo shuri ryishatsemo ibisubizo.
Ati: “Mu bisubizo twishatsemo mbere y’uko n’iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri Leta iyishyiramo imbaraga, twabyaje umusaruro ubutaka dufite, duhinga imboga nyinshi imyaka 8 irashize. Nta na rimwe tuzigura kandi abana bazirya buri munsi, ziganje mu ifunguro ryabo; byatumye buri gihembwe tuzigama arenga miliyoni 6 agurwa ibindi.”
Avuga ko byatumye iri shuri risigaye ari bandebereho mu yandi mashuri yo mu Karere ka Rusizi. Avuga ko ibanga bakoresheje ari ugukorana n’ababyeyi kuko abadafite umusanzu baza gutanga umubyizi bakazitera, abandi bakazibagara ndetse bakazishyiramo ifumbire.
Hari n’igihe ngo ababyeyi bose bahurira mu muganda bakaza gukorera izo mboga kandi ngo buri wese abona inyungu zitanga ku burezi bw’abana babo.
Ati: “Icyatangaje cyane kinatuma hano hadasiba ingendo shuri z’abayobozi b’amashuri barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’Akarere, ni uburyomu gihe ahandi igikorwa nk’iki ababyeyi bacyinubira cyangwa bakagikora nabi bakorera ijisho, aha ho hari n’ababyeyi tujya kubona tukabona baraje, bavuga ko uwo munsi nta kandi kazi bafite aho kwirirwa ntacyo bakora baje gukorera imboga z’abana babo.”
Avuga ko byabashimishije cyane biyemeza gutera n’intambwe yo kongera n’imbuto muri ayo mafungoro, ari nayo mpamvu ku munsi w’Umuganda wo ku wa Gatandatu hatewe ibiti 120 binyuranye by’imbuto.
Yaboneyeho gusaba Depite Uwambaje Aimée Sandrine kubakorera ubuvugizi bakabona inka yabaha ifumbire ibageza kuri iyi ntego, ikanakamirwa abana b’inshuke bahiga byanashoboka amata akazagera no ku bandi bana.
Depité Uwambaje, yatangarije Imvaho Nshya ko iki ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa gishyigikira bikomeye gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri.
Ati: “Kuza muri uyu Muganda kwifatanya n’iri shuri gutera ibiti by’imbuto no gukorera imboga abana barya, ni ikimenyetso cy’agaciro duha iyi gahunda iri shuri ryayigezeho ku buryo bw’indashyikirwa n’Akarere kayishishikariye, ariko cyane cyane nashimishijwe n’ubwitabire bw’ababyeyi.
Atari mu mubare gusa, ahubwo n’uburyo wabonaga bashishikariye ko abana babo barya indyo yuzuye, uruhare rwabo rwagaragaye. Ni intambwe ikomeye cyane mu myumvire ikwiye gusakara hose.”
Uwizeyimana Chantal ufite abana 3 bahiga n’abandi 2 biga mu ishuri byegeranye, ashimira cyane Umukuru w’Igihugu Paul Kagame watumye abana babo bagaburirwa ku mashuri kuko asigaye acuruza ntacyo yikanga.
Ati: “Abana banjye 5 bose barira ku ishuri, ndabishimira cyane Perezida Kagame. Byatumye nkora imirimo yanjye y’ubucuruzi buciriritse nta bwoba ngo kumanywa bararya iki, ngakora ntuje ndwana n’ibya nijoro gusa. Njye n’umugabo tukirwanaho bisanzwe,ariko tudahangayitse. Ni yo mpamvu mbyibwirije cyangwa baduhamagaye mu muganda, ngomba kuza gukorera izi mboga n’imbuto, abana bacu bakarya indyo yuzuye.”
Akarere ka Rusizi kabarizwamo amashuri 171. Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye buri shuri guhinga imboga, amashuri adafite amasambu akayakodesha
Dukuzumuremyi Anne-Marie, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza, avuga ko bagiye gutangira kugenzura niba amashuri yose yarabyubahirije, kuko umusaruro w’iyi gahunda wigaragaza mu kudata ishuri kw’abana, kongera imyigire n’imitsindire n’ibindi.




