Rusizi: Nta mpungenge kuba ingengo y’imari yagabanyutseho asaga 130 000 000

Ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare, Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yemeje ingengo y’imari ivuguruye, yagabanyutseho arenga 130 000 000, bikaba bidateye impungenge ku bikorwa byari biteganyijwe kuko n’ubundi bizakorwa neza.
Iyo ngengo y’imari yavuye ku mafaranga 45.933.613.648 yari yatowe ku wa 30 Kamena umwaka ushize, iba 45.803.341.965, bivuze ko yagabanutseho 130.271.683 ahwanye na 0, 28%.
Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi Nshimiyimana Vedaste, ngo nubwo iyi ngengo y’imari yavuguruwe nk’uko biteganywa n’itegeko, imaze gukoreshwa ku kigereranyo cya 54%.
Byanagarutsweho n’Umuyobozi wa Komisiyo y’imari n’iterambere ry’ubukungu mu Karere yasesenguye ivugururwa ry’iyi ngengo y’imari, Twagiramungu Jonas, yavuze ko kugeza ubu, akarere kamaze gukoresha amafaranga 24.829.000.000, ahwanye na 54% by’ingengo y’imari yose iteganyijwe gukoreshwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024.
Yasobanuye ko kuba haragabanyutseho 130.000.000, bitavuze ko hari ibikorwa byongerewe cyangwa ngo ibyavanywemo, ahubwo ni uko hari ibyongerewe ingengo y’imari n’ibyayigabanirijwe mu buryo bugaragara.
Ati: “Hari ibikorwa byongerewe amafaranga kubera impamvu zitandukanye, hakaba n’ibyayagabanirijwe cyane, byatumye ziriya miliyoni zigabanyuka aho kwiyongera nk’uko byari imenyerewe. Mu byayongerewe hari nk’umuhanda Rwahi- Busekanka wongereweho 170.000.000 ngo ushobore gutangira, guha abaturage ifumbire byiyongereyeho 940.000.000 n’ibindi.”

Asobanura aho yagabanyutse yagize ati: ’’ Ayagabanyutseho harebwe abakozi bari mu myanya n’abandi bateganya kuyishyirwamo bagasanga ingengo y’imari yari ibagenewe ikwiye kugabanyuka nyuma yo guhuza imibare y’abari mu myanya n’abandi bateganyijwe kuyishyirwamo muri uyu mwaka.”
Yunzemo ati: “Aha natwe twabajije ibisobanuro by’igabanuka ry’ariya mafaranga yose, tubwirwa ko ajyana n’abakozi bari mu myanya, ariko n’ibindi by’ingenzi byagombaga kwitabwaho. Nubwo ku ngengo y’imari yari igenewe imishahara y’abarimu hagabanutseho arenga miliyari n’igice nta cyuho bizatera mu kubahemba cyangwa kubaha akazi.”
Bamwe mu baturage b’aka karere baganiriye n’Imvaho Nshya nyuma yo kumva iri gabanyuka, bagaragaje impungenge ko hari ibikorwa byari byarateganyijwe byadindira cyangwa ntibinakorwe, basaba ubuyobozi kuzibamara.
Nshimiyimana Alexis utuye mu Murenge wa Kamembe yagize ati: “ Ko tujya tubona imishinga imara imyaka n’imyaniko yaradindiye, aho n’ubu ntihari iyo bagiye kudindiza, bakazavuga ko byatewe n’iri gabanyuka, ugasanga ibyagakozwe mu mwaka umwe birafata imyaka 3 cyangwa irenga? Imishinga ikadindira ,ugasanga bahora babyimura nk’aho babikoze ngo birangire.’’
Umwarimu wigisha muri GS Saint Bruno mu Murenge wa Gihundwe utashatse ko Imvaho Nshya itangaza amazina ye, na we ati’’ Igabanyuka ry’arenga miliyari n’igice ku mishahara yacu jye rinteye impungenge nubwo bavuga ngo nta cyuho bizazana.
Ati: “Reka tubitege amaso ariko ni bwo ugiye kujya wumva twirirwa turira ngo tumaze amezi 2 tudahembwa, n’ibindi bijyana na byo, ugiye mu butumwa bw’akazi akazayategereza agaheba. Aha rwose dukeneye kumarwa impungenge byihariye kuko ndumva ari ikibazo gikomeye cyane.’’
Mu kubamara impungenge, kimwe n’abandi bazigaragarije Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Uwumukiza Béatrice wanayisinyiye nyuma yo kuyemeza, yavuze ko nta mpungenge na nke zihari, yizera ko ibyateganyijwe byose bizakorwa kandi neza.
Ati: “Nta mpungenge bakwiye kugira kandi natwe tuzabegera tubibasobanurire kuko iri si igabanyuka riteye impungenge. Nta na kimwe rizadindiza rwose bahumure kuko uretse iriya mishahara y’abarimu yagabanyije cyane ingengo y’imari, ibikorwa byinshi bizamura abaturage, nk’iby’ubuhinzi, imihanda, amazi n’ibindi bikorwa remezo byarayongerewe kandi bizakorwa neza uko byateganyijwe.’’
Yasabye abaturage, abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi, ubuyobozi bwako n’abakozi bako bose kujyanamo, ibiteganyijwe byose bikihutishwa, bikagenda neza ntihazagire ifaranga na rimwe bigaragara ko ritakoreshejwe, cyangwa ritakoreshejwe icyo ryari rigenewe, ibigerwaho bikabungabungwa, ntibahore mu gusana ibyakabaye bisigasirwa, bigatuma hakorwa byinshi birushijeho.


