Rusizi: Nkanka bishwe babanje gucuzwa imyambaro

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 19, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nkanka mu Murenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi bakomeje gushengurwa bikomeye n’intimba yo kutazigera babona bimwe mu bimenyetso by’amateka ya Jenoside y’abahiciwe, cyane cyane imyenda, ikweto, ingofero n’ibindi bari bambaye, kuko babishe babanje kubacuza.

Uko kwicwa urw’agashinyaguro babacuje byabaye ku Batutsi biciwe ku Biro by’iyari Komini Kamembe, ku kigo nderabuzima cya Nkanka, mu bikari byo kwa Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nkanka no mu nzu z’ababikira baho,nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais, ku wa 18 Mata bibuka, itariki mbi cyane ku bari bahahungiye.

Ati: “Bose mbere yo kubica babanzaga kubambika ubusa buriburi, bakabacunaguza, bakanabashungera, n’ubundi bugome ndengakamere babakoreraga ,ari yo mpamvu muri ruriya rwibutso ruruhukiyemo imibiri 537,nta mwenda n’umwe warubonamo, cyangwa ikindi cyose, cyambarwa uretse amashapule gusa na bwo make.”

Ntivuguruzwa avuga ko uretse uwo mwihariko, hanabereye ibindi usanga byihariye, nko kuba barishwe n’abo baturanye gusa, nta gitero cyaturutse kure ngo kibice, ari abari babazi, basangiraga, biriranwaga, bagombaga kuba aba mbere babarengera, ntibyaba.

Ati: “Ikindi gikomeye cyabereye hano, ni uko  n’ikiyaga cya Kivu cyari kurengera abambuka, abo abicanyi bajugunyemo cyangwa biciyemo abashakaga  kwambuka, nk’abazi koga, babahambiragaho amabuye ngo n’imibiri yabo ntizigere iboneka.”

Ruterana Thadée w’imyaka 74 watangiye gukorerwa ubugome kuva mu 1959, ahunga agaruka, kugeza kuri rurangiza ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wanabaye Perezida wa Ibuka muri uyu Murenge kuva ibaho kugeza muri 2023, n’ubu  akiri mu nzego zayo, binavugwa ko ari we wenyine warokotse uko kwicwa bambitswe ubusa, avuga uko byabagendekeye.

Bivugwa ko Ruterana Thadée ari we wenyine warokotse ubwo bwicanyi kuko basanze asohotse mu nzu yo kwa padiri babiciragamo

Ati: “Ku wa 18 Mata 1994, Interahamwe zaratuzindutse, zinjira mu nzu yose yari yahungiyemo Umututsi hano ku kiliziya no mu kigo nderabuzima, zitwaje intwaro gakondo, zirabinjirana buri wese zikamwambura byose, agasigara uko yakavutse, umwana ari kumwe n’umubyeyi we, umukazana na sebukwe, cyangwa umukwe na nyirabukwe, mu buryo burenze ukwemera, barabatsemba, ibyo babambuye barabitwara.”

Avuga ko imwe mu mpamvu yo kubica rubi gutyo kwari ukugira ngo ibyo babamburaga bitajyaho amaraso, bikandura, kuko bahitaga babitwara.

Ubwo byabaga hari abari bahungiye ku kibuga kiri munsi ya kiliziya, cyarimo amashuri na we yari amaze kuhagera avuye gufasha mu guteka igikoma abana banywa, ntiyasubiyeyo ahubwo icyo gikoma abicanyi, nyuma yo kubacuza gutyo no kubica, bakibamennyeho gishyushye,byerekana ubundi bushinyaguzi.

Ati: “Ikibabaje cyane ni uko abo bishwe bose rubi gutyo,interahamwe zashenye ubwiherero bwose bwo kuri paruwasi zibajugunyamo.

Iyo tugiye mu zindi nzibutso, tubona ibimenyetso tutazigera tubona mu rwibutso rwacu bikarushaho kudushengura.”

Mu buhamya bwe, Iyamumpaye Marcellin wari ufite imyaka 22 gusa icyo gihe, na nyina akahicirwa rubi gutyo yambitswe ubusa, we akarokokera kuri icyo kibuga bahanganiyeho n’abicanyi, avuga ko iyo yibutse ibyahabereye icyo gihe atongera gusinzira.

Iyamumpaye Marcelin watanze ubuhamya

Ati: “Nyuma yo kubambura imyambaro yose gutyo, bongeragaho kubatema, bakabacoca, ntibagirire impuhwe impinja na ba nyina, bakica abagore impinja zigasigara zonka ba nyina bishwe,byose aha byarahabereye.”

Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi n’uwari uzirangaje imbere, Perezida Kagame wahagaritse Jenoside, agahumuriza abayirokotse babonye ubugome nk’ubwo ababo bicanywe, hagashyirwaho Leta nziza y’ihumure, abantu bakaba bashobora kwibuka ayo mateka yose, bafite icyizere ko atazasubira ukundi muri iki gihugu.

Mu izina ry’Umuryango Ibuka, Niyonsaba Félix, Komiseri ushinzwe ubukungu muri uwo muryango mu Karere ka Rusizi, yashimye ko urwibutso rwa Nkanka ruri muri 5 zizasigara muri ako Karere kubera aya mateka yose y’ibyahabereye agarukwaho uko bibutse, asaba ko rwazubakwa  bigezweho, rugashyirwamo ibyangombwa byose biranga ayo mateka n’igikorwa cyo kuhashyira amazina y’abishwe kikihutishwa.

Ati: “Turifuza ko uru rwibutso  rwazubakwa neza, rukagurwa, rugashyirwamo ibiranga amateka y’ibyahabereye byose, kuko hari abayandika hakanaba abayabayemo, abo bose bafasha n’uzavuka  akazayasobanukirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yagarutse ku kamaro ko kwibuka aya mateka yose.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Nkanka

Ati: “Ni inshingano yacu guhora twibuka aya mateka no kongera kubwira amahanga n’abandi bose bashakaga kuzimya u Rwanda ko ruriho, rutazazima nk’uko babyifuzaga.”

Yibukije abagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri, haba mu gihugu no hanze yacyo ko u Rwanda rutazayihanganira, anibutsa ko imbaraga zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zigihari, zanikubye kenshi, kuko ntawushobora gushaka kunyeganyeza ubutwari n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ngo bimukundire.

Ku byifuzo yagaragarijwe n’abarokokeye ku Nkanka n’inkengero zaho, yavuze ko bagiye kwicarana nabo bireba bose bakabishakira ibisubizo, bizaza bishimishije, binarambye.

Amashapule yonyine ni cyo kimenyetso usanga muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Nkanka
Abayobozi banyuranye mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 19, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE