Rusizi: Minisitiri Dr Gasore yasuye ahazubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa MW 206

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Kamena 2025, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore n’itsinda ririmo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Umuyobozi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, John Armiger na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra basuye Akarere ka Rusizi ahazubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwitezweho gutanga Megawati 206.
Umushinga w’urwo rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, ruzaba ruherereye mu Murenge wa Nzahaha, uzatwara miliyari zirenga 800 Rwf, ukaba uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko bongeye gusura ahazubakwa urugomero kugira ngo bamare impungenge bamwe mu bafatanyabikorwa bari baratekereje ko bizakomwa mu nkokora n’ibibazo by’umutekano muke muri DRC.
Yagize ati: “Mu minsi ishize bitewe n’ibibazo by’umutekano byari muri DRC hari bamwe mu bafatanyabikorwa bari bagize impungenge. Uyu munsi twese abo bireba twaje ngo tugaragaze ko ibikorwa bishobora gukorwa ndetse birimo birakorwa muri iki cyumweru birakomeza.”
Yagaragaje ko aho bazakorera hatekanye kandi ibyagombaga gukorwa byose birimo igenagaciro ry’imitungo y’abaturage haba mu Rwanda na DRC, imihanda n’ibindi bikorwa remezo byubatswe ndetse n’abazubaka bari gupigana.
Minisitiri Dr. Gasore yamaze impungenge abaturage bari bahafite ibikorwa abizeze ko bazahabwa ingurane ikwiye.
Yagize ati: “Kuva mu cyumweru gishize harimo kugenwa agaciro k’imitungo y’abaturage haba abo mu Rwanda no muri RDC kugira ngo bazashobore gushumbushwa bahabwe ingurane ikwiye.”
Uyu mushinga umaze imyaka itari mike, Minisitiri Dr. Gasore yatangaje ko wagiye ukomwa mu nkokora na byinshi bitandukanye birimo n’icyorezo cya Covid-19 ariko ubu yizera ko ntakizongera kuwuhagarika.
Mohsin Tahir, uyobora uwo mushinga wa Rusizi III aherutse gitangaza ko uwo mushinga umaze imyaka irenga 10 uganirwaho n’ibyo bihugu ariko ko kuri ubu basa nk’abari mu cyiciro cya nyuma kugira ngo imirimo itangire.
Yagize ati: “Uyu mushinga ntabwo uzagirira inyungu gusa u Rwanda, u Burundi na RDC, ahubwo uzagira umumaro ku mugabane wose.”
Mu 2019, ni bwo ibihugu bitatu bihuriye kuri uwo mushinga byashyize umukono ku masezerano yo kubaka urugomero rwa Rusizi ya gatatu.
Byari biteganyijwe ko imirimo yo kurwubaka izatangira mu 2021, ikarangira mu 2026 ariko Mohsin asobanura ko iyo mirimo izarangira mu 2030.
Yagize ati: “Rusizi III ni rwo ruganda rw’amashanyarazi rwa mbere. Turateganya ko umushinga uzatwara imyaka itanu, ku buryo mu 2030 uzaba watangiye gutanga amashanyarazi.”
Imirimo yo kubaka ubwayo izatanga imirimo irenga 2000 kandi uwo mushinga ni umwe mu ikomeye izaba ikozwe mu myaka 30 ishize, aho hazakoreshwa umutungo kamere uhuriweho mu nyungu z’ibihugu byose.
Charles Vumbi Mbenga, umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ihuzabikorwa ry’Iterambere ry’Ingufu muri CEPGL cyahawe inshingano zo kugenzura ibikorwa by’umushinga wa Rusizi III, avuga ko kugira ngo uyu mushinga uzagerweho ibihugu bikwiye gukomeza kubahiriza ibyo byiyemeje, by’umwihariko ko bikwiye kwita ku mutekano w’ahazubakwa uru rugomero mu gihe ibikorwa byo kurwubaka bizaba bitangiye.
Rusizi III ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa remezo muri Afurika, ruzubakwa ku mugezi wa Rusizi uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na RDC, ahazanashyirwa uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi

