Rusizi: Kwibuka ni ugusubiza agaciro n’icyubahiro abacu bambuwe- Hon. Karemera

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Depite Karemera Emmanuel yavuze ko Kwibuka Ari ngombwa ku Munyarwanda wese, kuko Ari umwanya wo gushimira buri wese witanze uko ashoboye ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwe.

Yabigarutseho ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi, ahatangirijwe kuri uyu wa 7 Mata 2024, Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Rusizi hunamirwa, hanashyirwa indabo ku mva zibitse imibiri y’Abatutsi 8 555 barushyinguyemo.

Ni igikorwa cyabaye nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere.

Ati: “Turi hano ngo twongere dusubize agaciro abavandimwe bacu bishwe urw’agashinyaguro, ntibanagira amahirwe yo gushyingurwa mu buryo bubereye ikiremwa muntu. Kwibuka ni ngombwa, kuko ari umwanya wo kubasubiza ako gaciro n’icyubahiro bambuwe. Kubaha icyubahiro ni no gukomeza imiryango yabo yarokotse.’’

Yasabye cyane cyane urubyiruko gufata iya mbere rukarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ari urugamba rukomeye ariko kurutsinda bishoboka, anasaba abaturage gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa bwabo, bakirinda icyo ari cyo cyose cyabagaruramo amacakubiri, yasubiza igihugu mu byago nk’ibyo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanashimiye ingabo za RPF Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi na Leta yazuye igihugu cyari cyasenyutse, anashimira Imana yabibafashijemo n’ubu ikiri kumwe n’Abanyarwanda mu gukomeza kubaka igihugu bakiganisha aheza kurushaho.

Uwatanze ubuhamya, Tuyishime Valens warokokeye ku musozi wa Nyarushishi aho yari azananywe n’abandi Batutsi barenga 8 000 mu nkambi y’Abatutsi ya Nyarushishi, kugira ngo bazahicirwe, ariko ku bw’amahirwe araharokokera.

Ati: “Dufite icyerekezo gishya cy’ubuzima.Imyaka 30 irashize tuzutse. Umugambi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi dufite ni uwo gukomeza kwiyubaka, tukubaka igihugu cyacu,dufatanyije n’abandi Banyarwanda, dufite imitima yuzuye imbabazi ku batugiriye nabi, bazidusaba batazidusaba. Ubudaheranwa ni yo ntego.’’

Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge barurimo neza kuko ari bo bafite icyo gutanga, imbabazi.

Avuga ko ku giti cye abanye neza n’abakomoka mu miryango yabiciye ababyeyi, aboneraho kwamagana abagifite ibisigisigi by’urwango rushingiye ku moko, kuko uretse gusubiza igihugu inyuma, ubwabo baba bihemukira.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rusizi, Utamuliza Vestine, nyuma yo kwihanganisha abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi no mu zindi nzibutso, n’abatarashyingura ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu kwibuka hagomba no kuzirikanwa abatagira ababibuka, abatazwi aho baguye n’abatarashyingurwa.

Yashimiye Leta ibyakozwe biruhura imitima y’abarokotse. Ati’’ Hakozwe byinshi. Abenshi mu bishwe muri Jenoside bashyinguwe mu cyubahiro gikwiye umuntu, baruhukiye mu nzibutso zemewe na Leta.

Ihungabana ryaragabanyutse cyane. Abarokotse batishoboye barubakiwe nubwo inzu nyinshi zishaje kuko zubatswe mu buryo bw’ingoboka, zikeneye gusanwa bundi bushya.’’

Yongeyeho ati: “Abana barize, hubatswe ibigo by’Impinganzima mu rwego rwo gusazisha neza ababyeyi biciwe abana. Ubuvuzi ku barokotse batishoboye burakomeje.

Ubumwe n’ubwiyunge buri ku kigero gishimishije na gahunda y’isanamitima irakomeje, tutibagiwe ko urugendo rwo kwiyubaka rukiri rurerure.’’

Yibukije abarokotse gukomeza umuco wo gushimira abagize ubutwari, ubupfura n’ubwitange bwo kurokora abicwaga. Mu byo yasabye ubuyobozi bw’akarere, harimo gukora ibishoboka byose ngo inzibutso zubakwe neza bijyanye n’igihe hakurikijwe amabwiriza ya MINUBUMWE, anabushimira kuba bwaragejeje ku rwibutso rwa Nyarushishi urumuri rw’icyizere, n’uburyo bukomeje kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusozi wa Nyarushishi wubatseho urwibutso ufite amateka yihariye kuko, uretse no kwicirwaho Abatutsi benshi muri Jenoside, ari wo wanabayeho inkambi rukumbi y’Abatutsi mu Rwanda, aho bazanywe mu mugambi wo kubakusanya ngo bazahabicire bidasakuje, cyangwa imbeho n’imvura nyinshi bizahabatsinde.

Ku bw’amahirwe uwo mugambi mubisha ntiwagezweho nubwo abicanyi bazaga kubarobamo abo bica buhoro buhoro, n’Abafaransa bahakambitse muri Zone turquoise ntibagire icyo babamarira,ariko abenshi bakaharokokera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko muri ako Karere hamaze gukorwa byinshi bisubiza icyanga cy’ubuzima abarokotse, binakomeje mu rwego rwo guharanira ko imibereho yabo irushaho kuba myiza.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE