Rusizi: Imyaka ibaye 9 abangirijwe ibyabo n’umuyoboro w’amashanyarazi batarishyurwa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 8, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage barenga 200 bo mu Mirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha, mu Karere ka Rusizi, bangirijwe ibyabo n’iyubakwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi bamaze imyaka 9 batarishyurwa.

Uwo muyoboro wavaga mu Murenge wa Gashonga ujya ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki mu wa Nzahaha mu 2016, bavuga ko n’ubu bategereje ingurane amaso agahera mu kirere.

Bavuga ko kuva ibyabo byakwangizwa, hashize imyaka 8 yose batabona umuntu n’umwe wa REG uza kubabarurira, bakabona gusa ahubwo abaza gutema ibyashibutse aho bangije.

Baza kubababarurira ngo bari bababwiye ko bitarenze amezi 3 amafaranga yabo bazaba bayabonye,ko binababaje cyane kuba baramaze iyi myaka yose nta ngurane, ariko ko bigiye gukemuka.

Ntibaziyaremye Siméon wo mu Mudugudu wa Busekera, Akagari ka Buhokoro, Umurenge wa Gashonga, avuga ko bakomeje kwiruka kuri aya mafaranga bigeze aho bamwe bacika intege barabyihorera, abandi bumva nta mpamvu yo gucika intege.

Ati: “Twangirijwe na REG mu 2016, mu ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi wajyaga ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki, n’ubu amaso yaheze mu kirere, twabuze uturenganura. Mu barenga 200 bangirijwe abagera ku 8 ni twe twakomeje umutsi twumva ibyacu bitagenda gutyo gusa, abandi hari abarekeye n’abategereje kumva niba tuyabona ngo na bo bahagurutse ikibazo cyabo.”

Avuga ko we yangirijwe ibiti 2 by’avoka, 52 by’imihumuro, inturusi 33, n’ibindi, abandi batemerwa insina, kawa, insenda,inyanya n’ibindi byose byari bihinze birangizwa bigaragara, batahira aho.

Ati: “Nubwo bangije ibifite agaciro k’arenga 3.000.000 z’icyo gihe kuko jye ndi umuhinzi wabigize umwuga, mu kwa 5 umwaka ushize baragarutse  ibyashibutse, bambwira ko bazampa 458.200 none na yo narayabuze. ‘’

Yarakomeje ati: “Nahombye byinshi cyane kuko hari umwana nagombaga kongerera nkamugurira moto muri iriya myaka kuko yari yabonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, n’ubu ntiyaguzwe ari aho yagombye kuba hari icyo yinjiza.’’

Mukamandwa Ildegarde, avuga ko bamwangirije inturusi na gereveriya byagombye kuba bimuha amafaranga ahoraho uko byeze.

Ati: “Kuva mu 2016, twababonye ku wa 15 Gicurasi umwaka ushize batubwira ngo baje kutubarira. Nk’abangirijwe insina n’imyaka yera vuba nk’imboga ,imbuto, ibishyimbo n’ibigori batahiye aho kuko batubwiye ko umuntu abaruza ibihagaze. Jye bambwiye ko bazampa amafaranga 250 000 narayategereje narahebye.”

Avuga ko iyo ayahabwa bakimwangiriza akayagura inka ubu iba yarororotse, agasaba ko bayabaha babariye ku gaciro k’ifaranga k’iki gihe kuko nanone kuyabarira ku gaciro ka 2016 haba harimo igihombo kinini cyane.

Mukezangango Augustin na we wo mu Kagari ka Buhokoro, Umurenge wa Gashonga, avuga ko yari afite ibiti byinshi bya kawa, gerevariya, imisave, n’indi myaka byose by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 800 000 y’icyo gihe.

Ati: “Bakibitema kuko ari byo nakuragaho ay’ishuri y’abana banjye icyo gihe, bigaga mu mashuri yisumbuye wa 4 undi mu wa 6, bahise barivamo n’ubu nta kindi bize kuko nta bundi bushobozi nagize. None umwaka ushize baraje baravuga ngo bazampa 465.000. Na yo ntiyaje ngo tuyabone.’’

Bavuga ko bifuza ko igihe hari ahagiye kunyura umuyoboro w’amashanyarazi, abaturage bajya bishyurwa mbere,kuko iyo bagiye kubishyura nyuma abaturage bababura, ibyo baruhiye imyaka n’imyaniko bikaba imfabusa.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rusizi,  Nzamurambaho Tuyizere Jacques, abaha icyizere avuga ko barangije kubarirwa na REG, byageze muri MINICOFIN, bidatinze bazishyurwa.

Ati: “Bigeze kure, ndahamya ko byageze muri MINICOFIN, vuba aha barayabona. Iwacu muri REG  byavuyeyo kandi iyo bivuyeyo bijyanwa MINICOFIN bahita bayabona. Bagire icyizere rwose ko bazayabona vuba.’’

Ubwo yari yahuye n’abaturage b’imirenge wa Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha, ku wa 20 Mutarama 2025, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yari yavuze ko ikibazo cy’ingurane ku bangirizwa ibyabo gikomeye cyane muri iyi Ntara, agisanga hose asura.

Ati: “Hari REG ubwayo igomba guha abaturage yangirije ingurane bidafashe iyi myaka yose, ariko hari n’ikibazo cy’ubuyobozi mu rwego rwo gukurikirana,ngo hamenyekane aho byapfiriye. Ni byo nongera kwibutsa abayobozi guhera ku Tugari kuko ni ho ababarura bahera.”

Yunzemo ati’’ Buri wese ku rwego rwe agomba gukurikirana akamenya aho ikibazo gihagaze kugira ngo bireke guhoza abaturage mu gihirahiro, kandi nta muyobozi twemerera kubwira umuturage ngo najye kwibariza.”

Yakomeje avuga ko bagomba kubariza abaturage, bakaza bababwira aho bigeze, nta kubwira umuturage utazi aho abaza ngo nanjye kwibariza, imyaka ikarinda igera aha nta ngurane z’ibye byangijwe arabona, agomba kuba abwirwa aho umurongo wo kumukemurira ikibazo ugeze.

Ntibaziyaremye Siméon avuga ko bategereje amaso agahera mu kirere
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 8, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE