Rusizi: Ihene y’iminsi mikuru irakosha, hari n’igura 160.000 Frw 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abenshi mu bakunzi b’inyama y’ihene mu Karere ka Rusizi bagowe n’uko ibiciro byabahindukiyeho igitaraganya muri ibi bihe by’iminsi mikuru, bitewe n’uko ku isoko ibiciro by’ihene byikubye hafi kabiri kubera ko zikenewe n’Abanyekongo baza bakazishyura amafaranga y’umurengera. 

Mu isiko ry’amatungo magufi riherereye mu Murenge wa Gihundwe, ihene bari basanzwe bagura amafaranga y’u Rwanda  100.000 iragura amafaranga 160.000, bikaba biteye impungenge abakunzi b’akaboga bagowe no kwishimana n’ababo mu bihe by’iminsi mikuru. 

Kagorora Emmanuel wari waje kugura ihene yo kuzasangira n’umuryango we ku Bunani, yavuze ko ibiciro byazo byatumbagiye bidasanzwe kuko n’ubundi yari asanzwe aza muri iryo soko akabaza ibiciro. 

Ati: “Birakabiije cyane. Nka kiriya gisekurume cy’ibyanwa kiziritse ku nzu, Umunyekongo amaze kukigurira nyiracyo amafaranga 160.000 kandi nta hene yaguraga ityo mu minsi ishize. Ariya mafaranga yo nta n’Umunyarwanda wayatanga kuko bo bazana make. Nari nazanye amafaranga 60.000 nzi ko mbona isekurume nziza ariko iyo natekerezaga kuri ayo iragura amafaranga 100.000.”

Mapendo Elizabeth waje kugura ihene y’iminsi mikuru aturutse i Bukavu, yavuze ko ibiciro byazo byamugoye cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe, kuko nk’ihene yaguraga amafaranga 65.000 yayiguze arenga 100.000.

 Yavuze ko yagomba kugura ihene acyura i Bukavu byanze bikunze kuko mu minsi mikuru isoza umwaka inyama zikenerwa cyane wabo.

Ati: “Zajyaga zihenda ariko noneho uyu munsi zakabije. Ihene yaguraga amafaranga y’u Rwanda 40.000 iragera mu 75.000, izaguraga amafaranga 65.000 zirageza mu 100.000, hakaba n’izigura amafaranga 120.000 kuzamura.”

Iyi sekurume yaguze amafaranga y’u Rwanda arenga 100.000

Ntakirutimana Meschack wari uzanye ihene, yavuze ko bamuhaga amafaranga 100.000 akayanga kandi ubusanzwe yabaga yayigurisha amafaranga 70.000.

Ati: “N iba ihene isigaye irenza amafaranga 100.000 kandi mu bihe bishize ayo yaguraga inka, ni ikibazo gikomeye cyane, haba mu bworozi n’itakazagaciro k’ifaranga ryacu. Amahirwe tugira nk’aba baziranguye hirya no hino ni uko Abanyekongo bo iby’ibiciro ntacyo biba bibabwiye, bayatanga batitangiriye itama, ariko ubundi kuvunga ngo muri iyi minsi umunyarusizi yaha umuryango we akanyama k’ihene ntibyashoboka keretse umukire cyane. Utikwije ku ifaranga ntiwaza hano ngo uje kugereka ihene.’’

Avuga ko atari ihene gusa zahenze, ko n’intama zihacururizwa zatumbagije ibiciro kuko hari izaguze amafaranga 100.000 n’arenga kandi yaguraga 70.000 Frw mu busanzwe. 

Munyaneza Valens, Umuyobozi wungirije wa Koperative icuruza amatungo magufi muri iri soko, akaba ari na ryo soko rukumbi ry’amatungo mu magufi mu Mujyi wa Rusizi, yavuze ko n’ubusanzwe amatungo magufi ahenda, ariko noneho byakabije.

Ati: “Itungo rigufi ryihagazeho. Birasaba kongera imbaraga mu bworozi bwayo kuko akenerwa na benshi kandi ari make. Gusa ibiciro byayo biragenda birenga ubushobozi bw’Abanyarwanda, Abanyekongo benshi ni bo bayigondera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre, avuga ko nubwo ubusanzwe amatungo yari ahenze cyane ariko muri izi mpera z’umwaka byakabije cyane. 

Ati: “Si ihene gusa, nta kitwa igikomoka ku matungo kitahenze cyane muri iyi minsi mikuru kuko nko kuri Noheli ikilo cy’inyama z’inka cyaguraga amafaranga y’u Rwanda 7000 ndetse na 8 000 kandi ubusanzwe

kitarenzaga amafaranga 5000. Biraterwa n’uko iminsi mikuru nk’iyi abantu barya inyama cyane.”

Yunzemo ati: “Abanyekongo mu bihe nk’ibi by’imvura, kuko mu bice by’imbere iwabo haba hatagendeka amatungo bakayakura hano, kandi bo ntibirirwa bajya impaka ku biciro kuko amafaranga baba bayafite menshi cyane. Bahita baguha ayo ubaciye bigatuma ahenda cyane. Biradusaba kongera imbaraga mu bworozi bwa kijyambere, zikaba nyinshi kuko isoko rihari byagabanya ibiciro ariko n’umworozi agatera imbere kuko itungo rye riba rifite agaciro.”

Yifurije abaturage kurangiza umwaka neza, avuga ko bagiye gutekereza uburyo bwo kongera ubworozi, nibura buri muturage agira itungo, akanasaba abayafite kuyacunga neza muri ibi bihe kuko uko ahenze ari ko n’abajura baba barekereje ngo bayibe.

Ihene nyinshi ziragurwa n’Abanyekongo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE