Rusizi: Ibitaro bya Gihundwe byaremeye inka ikamwa uwarokotse Jenoside

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufata mu mugongo abayirokotse, ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi byaremeye Ngendahayo Théoneste inka ikamwa y’agaciro k’amafaranga 700.000.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024, cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahereye kuri sitade y’Akarere ka Rusizi kigera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe, aho bunamiye banashyira indabo ku mva zibitse imibiri 1009 iharuhukiye.
Nyuma bakomereje mu Mudugudu wa Birogo, Akagari ka Gahinga, umurenge wa Mururu, gufata mu mugongo umuryango wa Ngendahayo Théoneste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuwushyikiriza inka ibitaro bya Gihundwe byawugeneye.
Ngendahayo Théoneste w’imyaka 60, yavuze ko yasabwe n’umunezero mwinshi, byonyine kuba ibitaro byaramutekerejeho, inka akayihabwa ari kumwe n’inshuti ye magara ntunsige Irivuzumuremyi Jean Baptiste yamurokoye muri Jenoside, ubwo muri iki gice cy’icyari Gatandara bicaga Abatutsi.
Ati: “Ni umunezero mwinshi kuri jye n’umuryango wanjye. Ibitaro byandemeye inka y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 700.000 kuko mu igurwa ryayo nari mpari. Ikamwa hagati ya litiro 5 na 7 buri munsi. Ni umugisha mwinshi cyane kuko ntangiye nywa amata, ikaba yaranimye mu minsi iri imbere ikazaba yanabyaye, mfite n’iyikomokaho nzanabasha kwitura, nkanagira abo mpa kuri ayo mata natangiye kubona.’’
Yongeyeho ati: “Ikindi cyarushijeho kunshimisha bikandenga, ni ukuyihabwa ndi kumwe n’umugore wanjye na bamwe mu bana, abavandimwe n’abandi bo mu muryango babonetse, kuko icyo gihe nirukanse ukwanjye, umugore yirukanka ukwe anahetse umwana muto, mu bihe bibi cyane, ariko Imana iraturokora twembi,n’abandi bo mu muryango.”

Yakomeje agira ati: “Nanishimiye birushijeho kuyihabwa ndi kumwe n’inshuti yanjye y’ibihe byose Irivuzumwami Jean Baptiste wampishe icyo gihe, nkarokoka n’uyu munsi tukaba tukiri kumwe, dusangira ubuzima bwose na byo biri mu byanejeje cyane uyu munsi.”
Yavuze ko ayibonye yari ayikeneye cyane kuko nta yindi yagiraga, nubwo yari yaragerageje kwiyubaka nyuma yo gusigwa iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yari akeneye n’igicaniro iwe, agashimira abakozi b’ibi bitaro yita inshuti ze magara, iki gikorwa cy’urukundo kandi cy’indashyikirwa bamukoreye.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gihundwe, Rév.past.Dr Mukayiranga Edith yashimiye bagenzi be bakorana mu bitaro n’ibigo nderabuzima 8 bibishamikiyeho, iki gikorwa cyiza ngarukamwaka kigera ikirenge mu cya Perezida Paul Kagame, kinafata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Kuremera ni igikorwa gikomeye cyane, cyatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwe,ni yo mpamvu tukigira inshingano zacu. Twamuremeye iriya nka, tunamugenera amafaranga 100.000 y’intangiriro yo kuyitaho, kikaba ari igikorwa nshimira cyane bagenzi banjye.”
Avuga ko hashize imyaka myinshi ibitaro bya Gihundwe byita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho n’umwaka ushize uwo byaremeye inka y’agaciro nk’aka yabyaye nyuma y’umunsi umwe gusa ayihawe, binakurikira ibindi bikorwa nko gusanira inzu bamwe mu barokotse, gufasha mu buvuzi,c yane cyane kwita ku bafite ibibazo by’impyiko kuri bimwe mu byo bakenera bitari mu byo bishyurirwa n’ibindi, akavuga ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza.

Umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara, Habarugira Wenceslas, yashimiye ibi bitaro, kimwe n’ibya Mibilizi n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, uburyo bifasha muri gahunda zose zo kwibuka akarere gategura, kuko uretse no kuremera n’ibindi bikorwa bifata mu mugongo abarokotse, binakora n’ibindi birenzeho.
Ati: “Uko twibutse n’aho twibukiye hose tuba turi kumwe n’abakozi babyo,cyane cyane abita ku buzima bwo mu mutwe, bashobora kudufasha igihe haba hari ugize ikibazo kidasanzwe, n’imbangukiragutabara zabyo zikatuba hafi ku buryo uwagira ikibazo gikeneye kugezwa kwa muganga byihuse nta kibazo twagira, kimwe n’ibindi byose bikora bibungabunga ubuzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukaba tubibashimira cyane.’’
Abakozi b’ibi bitaro n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho,basabwe gukomeza kurangwa n’umutima w’impuhwe n’urukundo mu kwakira ababagana, bakagaragaza koko itandukaniro na bamwe bo mu gihe cya Jenoside bishe bakanicisha bagenzi babo n’abo bari bashinzwe kwitaho.
Ibitaro bya Gihundwe byatangiye kubakwa mu 1993, Jenoside yakorewe Abatutsi iba birimo byubakwa, aho byubatse hakoreraga akavuriro gato. Mu bo byibuka babyiciwemo hamaze kumenyekana 4 barimo abari abubatsi n’ababikaga ibikoresho by’abyubakaga, n’uwari umuganga mukuru w’Akarere k’ubuvuzi ka Cyangugu, Dr Nagapfizi Rulinda Ignace, wiciwe mu Mudugudu wa Murambi byubatsemo.


