Rusizi: Howo yakomerekeje bikomeye umumotari n’umugenzi yari atwaye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Imodoka yo mu bwoko bwa Truck Howo yavaga aho bakura kariyeri ikoreshwa mu gukora sima muri CIMERWA yerekeza muri uru ruganda, ifite pulake RAE 995M, yagonze umumotari n’umugenzi yari atwaye barakomereka bikomeye.

Iyo modoka yari itwawe na Niyonagize Théoneste w’imyaka 25, yakoze iyo mpanuka ubwo yari yageze mu Mudugudu wa Kankuba, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi.

Kwizera Siméon wabirebaga yabwiye Imvaho Nshya ko iyi modoka yahageze ikagongana na moto ifite pulake RE 499G, yari itwawe n’umumotari witwa Mwitende Venuste w’imyaka 32 ahetse Hagenimana Aristide w’imyaka 20.

Yagize ati: “Iyo modoka ikimara kugongana n’uwo mumotari n’uwo yari ahetse, umushoferi wari uyitwaye yahise abura, abagonzwe barakomereka bikomeye, bagezwa ku kigo nderabuzima cya Mashesha, ntitwamenye ibyakurikiyeho kuri bo.”

Yongeyeho ati: “Gusa ubwo Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahageraga umushoferi yagarutse, avuga ko yahise ava aho ku bw’umutekano we, ngo abaturage batarakara bakaba bamugirira nabi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yabaye mu ma saa saba n’igice zo ku wa Mbere,t ariki ya 21 Nyakanga 2025, amakuru amenyekana atanzwe n’abaturage bari bahari.

Ati: “Twahise dukora ubutabazi bw’ibanze abakomeretse tubajyana ku kigo nderabuzima cya Mashesha, bakomereza ku bitaro bya Mibilizi, umushoferi wari wahise abura impanuka ikiba aragaruka,ajyanwa na Polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo Truck Howo yageze mu Mudugudu wa Kankuba, umushoferi ntiyasatira inkombe y’iburyo bwe bw’umuhanda.

At: “Muri iyi mpanuka hakomeretse bikomeye umumotari n’umugenzi yari atwaye bajya kuvurirwa ku bitaro bya Mibilizi. Impanuka yatewe no kudasatira inkombe y’iburyo bwe bw’umuhanda bituma agongana na moto babisikanaga, yavaga kuri CIMERWA yerekeza kuri kariyeri.’’

Yibukije abashoferi ko bafite inshingano zo gutanga umutekano ku bo basangiye umuhanda. Kwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose kuko butera impanuka zivamo n’izitwara ubuzima bw’abantu.

Imodoka ya HOWO yagonze umumotari n’uwo yari ahetse barakomereka bikabije
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE