Rusizi: Hafashwe 17 bakekwaho gutobora inzu no kwamburira abaturage mu nzira

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abagera kuri 17 bo mu Tugari tunyuranye tw’Umurenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi  biganjemo urubyiruko bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage babiba babanje kubatoborera inzu, abandi bakabategera  mu nzira bakabambura, batawe muri yombi, bashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo.

Umuturage wo mu Mudugudu wa  Kabayego, Akagari ka Karangiro, yabwiye Imvaho Nshya ko ari igikorwa bishimiye cyane kuko bari bamaze iminsi bataka kwibwa n’abajura batamenya, haba mu ngo cyangwa mu nzira bataha, bikaba byateraga impungenge gusiga nta muntu uri mu rugo cyangwa kunyura mu muhanda umuntu ari wenyine.

Ati: “Twari tumaze iminsi dutoborerwa inzu tukibwa, hakaba ubwo abo bajura baje nijoro bagasanga uwo baje kwiba ari maso akabatesha. Mu nzira ufite agatelefoni akagendana ubwoba kuko hari abasore bigize ibihazi ku buryo iyo muhuye wenyine akavuga ibya telefoni umuntu ahita ayimuha yanga ko amuvunagura Ubwo bafashwe turahumeka kabiri.’’

Abenshi mu bafashwe ni abategera abaturage mu nzira bakabambura amatelefoni, abatobora inzu bakiba ibirimo, abatega abantu bakabaniga bakabatwara amafaranga n’ibindi baba bafite, abiba imyaka  mu mirima, kwiba amatungo  n’ibindi.

Yongeyeho ati: “Harimo n’abanyarugomo bamara gusinda ayo bakuye mu byibano, bananyoye  ibiyobyabwenge bagakubita abaturage bakabakomeretsa.

Avuga ko bafite impungenge z’uko babatwara nyuma y’igihe gito bakagaruka noneho bafite ubukana buruta ubwa mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyakarenzo, Musabyemariya Claire`yabwiye Imvaho Nshya ko hakozwe umukwabu.

Ati: “Habayeho umukwabu wo kubafata kuko bari bamaze kuzengereza abaturage, baca za giriyaje z’inzugi n’amadirishya bakinjira mu nzu bagatwara ibirimo, hakaba n’abo abaturage bateshaga batarinjira mu nzu, tukaba twarabashyikirije RIB,sitasiyo ya Nyakarenzo,ibindi ni ibyayo.’’

Yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, ahagaragaye ikibazo bagatanga amakuru, abavugwaho kubateza umutekano muke bagafatwa bagahanwa.

Yanaburiye abadashaka kubyaza umusaruro imbaraga zabo, bakumva ko bazatungwa n’ibyo bataruhiye, ababwira ko bitazabahira.

Yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu mirerere y’abana babo, babarerera mu miryango, bakabigisha indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda,umwana agakura yanga ingeso mbi zirimo n’ubwo bujura n’urugomo.

Aba ni bamwe mu batawe muri yombi ahantu hatandukanye mu Murenge Nyakarenzo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE