Rusizi: Guverineri yakebuye abayobozi b’Uturere badakorana neza n’itangazamakuru

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba basabwe kujya borohereza abanyamakuru kubonera amakuru ku gihe, akebura abatabikora neza anizeza ko bigeye gukosorwa.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert  yabikomojeho mu mwiherero w’iminsi itatu wahuje Abayobozi b’Uturere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa wabereye mu Karere ka Rusizi.

Imikoranire idahwitse n’itangazamakuru yagarutsweho mu gihe muri iyo Ntara hagiye humvikana abayobozi bashinjwa kunaniza itangazamakuru, ntibafashe abanyamakuru kunona inkuru ku gihe, bamwe bakanabuza abaturage gutanga amakuru.

Hari n’abavuzweho kwanga kwitaba abanyamakuru ndetse no kubirengagiza burundu igihe babahamagaye.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Guverineri Dushimimana Lambert yavuze ko nta muyobozi ukwiye kubonamo umunyamakuru ikindi kitari ubufatanyabikorwa mu iterambere, ko aho kubishisha cyangwa kubafata nk’abanzi bakwiye kumenya uburyo bakorana na bo neza.

Ati: “Umunyamakuru aba ashaka kudutungira agatoki ahari ikibazo, kugira amakuru ageza ku Banyarwanda, mu baturage. Icyo gihe nta handi yayakura uretse mu bayobozi. Iyo batamworohereje ngo bayamuhe hari igihe atanga atari yo.”

Yakomeje ati: “Ni twe  nk’abayobozi dufite inshingano zo guha umunyamakuru amakuru ari yo kugira ngo ayageze ku muturage kuko akenshi umuturage aba atazi ibibera ahantu runaka, umunyamakuru akadufasha kubimugezaho byoroshye. Kwishisha itangazamakuru ni ukutamenya akamaro karyo.”

Yavuze ko uburyo bwo gukebura abayobozi muri iyi mikoranire harimo kugirana ibiganiro, haba hari imbogamizi abayobozi bafite muri urwo rwego bakazigaragaza. Yaboneyeho gushimangira ko nta mpamvu n’imwe yabuza umuyobozi gutanga amakuru agendanye n’ibyo akorera abaturage.

Yasabye n’abanyamakuru kuba abanyamwuga kuko no muri bo hari abateshuka bakavuga amakuru atari ay’ukuri. Yongeyeho ko kwimwa amakuru n’umuyobozi bitavuze gutangaza ibinyoma cyane ko uburiye amakuru ku muyobozi umwe aba ashobora kuyabonera ku wundi.

Mu kiganiro aba bayobozi bahawe n’ushinzwe itangazamakuru muri RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, bamwe  bagaragaje impungenge zo gutandukanya umunyamakuru n’utari we muri iki gihe kuko hari n’ababahamagara biyita abanyamakuru n’ibinyamakuru bakorera bitazwi.

Mu kubasubiza, Rushingabigwi yagize ati: “Umunyamakuru w’umwuga ni ufite ikarita y’itangazamakuru itangwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura ( RMC), igifite agaciro.”

Yavuze ko hari abanyamakuru bagenda nta bibaranga bafite, ko abo baba badakora kinyamwuga, hari n’amategeko abahana. Yasabye abayobozi kumenya ubuzima bwose bw’Uturere bakoreramo, kuko uretse n’umunyamakuru n’utari we afite uburenganzira bwo kububabaza.

Bamwe mu bayobozi b’Uturere bavuganye n’Imvaho Nshya, bavuze ko bungukiye byinshi muri  iki kiganiro bigiye kubafasha kurushaho kunoza iyi mikoranire.

Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, ati: “Nubwo twari dusanzwe tuzi ko abanyamakuru atari abo kwishishwa, ahubwo ari abafatanyabikorwa badufasha byinshi mu kugaragaza aho umuturage ageze yiteza imbere n’ibikimubangamiye, iki kiganiro cyatubereye ingirakamaro cyane kuko hari byinshi  twarushijeho gusobanukirwa bigiye kudufasha kurushaho kunoza iyi mikorere n’imikoranire.”

Mukase Valentine uyobora Akarere ka Karongi, yavuze ko ibyo kubangamira itangazamakuru bitamubamo.

Ati: “Ahubwo kuri jye ni amahirwe kwakira umunyamakuru tukavugana ku buzima bw’Akarere. Ibyo kwimana amakuru sinabikora n’ababivuga ntitubyemeranyaho. Turabakeneye cyane kuko tuzi neza imbaraga zabo. Baraduhamagara tukabitaba natwe twabahamagara bakatwitaba, tukaganira neza nta kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko nubwo muri aka Karere hari abamubanjirije bavuzweho imikorere itorohereza itangazamakuru byakemutse.

Ati: “Ntitubona itangazamakuru nk’abantu duhanganye. Turibona nk’iritugerera aho tutahita twigerera rikatubwira ibibazo bihari tutari twamenye bigakemuka, rikanadufasha ubukangurambaga mu baturage kuri gahunda nziza Leta ibafitiye, tukumva uwo mujyo ari wo dukwiye guhoramo.”

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE