Rusizi:  Guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside imwe mu ntego za Meya Sindayiheba

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Akarere ka Rusizi kamaze igihe kagaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, Umuyobozi mushya wako Sindayiheba Phanuel yagaragaje ko guhangana nayo biri mu bimuraje ishinga.

Mu kiganiro kirambuye uyu muyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba yagiranye na Imvaho Nshya yavuze ko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside imaze iminsi ivugwa muri ako Karere ari kimwe mu byo agiye kwibandaho, ku bufatanye n’abaturage n’inzego zose, abanyarusizi bakubakira ku bumwe bwabo na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ibibasubiza inyuma bakabyima amatwi.

Ni mu gihe Akarere ka Rusizi gakomeje kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bunyuranye, aho hagaragaye abandikirwa impapuro zidasinye ko bazicwa, umwaka ushize hakaba haranishwe umusaza mu Murenge wa Nyakarenzo wagaragayemo izo mpapuro cyane, abatererwa amabuye ku nzu n’ibindi nk’uko uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rusizi, Utamuriza Vestine yabigarutseho ku wa 7 Mata 2025 mu gutangiza icyunamo.

Ati: “Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje guhohoterwa, barimo abarandurirwa imyaka, abatemerwa insina, abicwa mu buryo budasobanutse, gutotezwa, kwandikirwa impapuro zidasinye ko bazicwa,abicwa, ababwirwa amagambo mabi, n’ubundi buryo bwose bw’ihohoterwa.

Yarakomeje ati: “Bikagaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside itarangiye, ahubwo yafashe indi sura nk’uko duhora tubivuga, ikomeje kugaragara mu babyeyi, mu mashuri yisumbuye ndetse n’abanza kuko hari aho biherutse kuba, no mu miryango, kikaba ari ikibazo gikomeye cyane.”

Umuti w’icyo kibazo, nk’uko Sindayiheba Phanuel yabitangarije Imvaho Nshya yavuze ko uri mu kwigisha abaturage bakumva neza ubumwe bw’Abanyarwanda nk’inkingi igihugu cyubakiyeho, kuko nta terambere rishoboka mu rwego urwo ari rwo rwose budahari bwuzuye.

Ati: “Icyo ni cyo twese tugomba guharanira. Ni na cyo nzakomeza gukangurira bagenzi banjye dukorana n’abanyarusizi muri rusange kuko ntacyo twageraho tutunze ubumwe, tunakigezeho nticyaramba. Kubigeraho ni uko twese tujyanamo.’’

Yavuze ko bisaba mbere na mbere kwigira ku mateka y’Igihugu kuko nta cyiza na kimwe Abanyarwanda bakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasabye abaturage bose b’ako Karere kujyanamo, bagaharanira ikibateza imbere mu bumwe bwabo, bakirinda, bakanima amatwi uwashaka wese kubagarura mu icuraburindi bavuyemo, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose bushoboka, bagaharanira kuzamurana mu iterambere n’imibereho myiza.

Sindayiheba Phanuel ni muntu ki?

Sindayiheba Phanuel ni umugabo w’imyaka 48, ufite umugore n’abana 3, avuka mu Kagari ka Kamashangi, mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, ari ho yigiye amashuri abanza, akomereza ayisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe yiga, mu nderabarezi rusange (Normal primaire), mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yayo, yakomereje mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero kuri ubu, ari mu wa 6 w’inderaberezi rusange, ishuri ryabo ryatewe n’abacengezi ku wa 18 Werurwe 1997 bakabasaba kwitandukanya, bakabyanga, bakavuga ko bose ari Abanyarwanda, abacengezi babarasamo.

Aha yabwiye Imvaho Nshya ati: “Hari saa mbiri z’ijoro turi gusubira mu masomo, baratwinjirana, bamara akanya batwinginga, banatwigisha kwitandukanya hakurikijwe icyiswe amoko, turabananira tubabwira ko twese turi Abanyarwanda.’’

Yakomeje agira ati: “Bahise batumishamo amasasu na za gerenade mu ishuri ryacu bicamo 3, abagera kuri 14, ndimo turakomereka, bajya no mu wa 5 na ho bicamo 3 bakomeretsa abagera kuri 15, ingabo zacu zibatesha batageze ku mugambi wabo wo kudutsemba. Namaze amezi 9 nivuza, arangiye, nkize  njya kurangiriza amashuri mu rwuge rw’amashuri rwa Shyogwe mu 1998.’’

Akomeza avuga ko ayarangije yagarutse iwabo mu Murenge wa Giheke, yigisha umwaka umwe mu mashuri abanza mu ishuri ribanza rya Munyove, urangiye ajya muri kaminuza y’u Rwanda yiga Ubumenyi bw’Isi mu gashami k’imicungire y’ubutaka n’ibidukikije, ahakura impamuabumenyi y’icyicito cya 2 cya kaminuza (A0) mu 2005.

Kuva icyo gihe kugera atorerwa kuyobora akarere ka Rusizi, yakoraga mu Muryango w’ivugabutumwa ( AEE), aho yari umuhuzabikorwa w’imishinga uwo muryango ushyira mu bikorwa mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.

Mu mirimo yindi yakoze, Sindayiheba Phanuel, yayoboye ishyirahamwe ry’intwari z’imena z’i Nyange (Association Komeza ubutwari) imyaka 10, akaba ubu yari n’umuyobozi w’inama nkuru y’itorero ADEPR ku rwego rw’Igihugu.

Iyo mirimo yayifatanyaga no kongera ubumenyi, afite icyiciro cya 3 cya kaminuza mu gucunga imishinga.

Ku byerekeranye n’icyo agiye gukora cyatuma yavugwaho kuba umuyobozi uzarangiza manda y’uwo asimbuye agakomerezaho n’iye ikarangira, ibintu bitaraba na rimwe muri aka Karere, avuga ko kuyobora Rusizi bitagoye nk’uko abantu babitekereza, ko byose bisaba imikoranire myiza n’abo ayobora n’abo bakorana, akaba ngo nta bwoba afite nk’uko bamwe babimubwira cyangwa babitekereza.

Asaba abaturage kumushyigikira muri gahunda ya ‘Tujyanemo’ bagaharanira kwiteza imbere kuko ahereye aho igihugu cyanyuze n’aho kigeze ubu kubera ubuyobozi bwiza gifite, nta kidashoboka igihe abaturage bose bashyize hamwe, bakima amatwi ibibasubiza inyuma.

Ku wa 28 Werurwe 2025, ni bwo Sindayiheba Phanuel yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yavuze ko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside biri mu bimuraje ishinga
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Oscar says:
Mata 9, 2025 at 6:08 pm

Nyakubahwa muyobozi ibyuvuga nibyo Kandi tukwitezeho umusaruro.Gusa azanarenganure abarengana nabarenganijwe muzanahwiture abayobozi batoteza abobayobora bakabahangayikisha bakabifuriza kurengana guherekejwe nokubabafungwa ibi bikomeje nanone ntahotwabaturikujya bibabibabaje urakoze neza bimuviramo kumuhiga nokumwanga nokumuhangayikisha narinziko uwakozeneza ashimirwa muzatubehafi nyakubahwa

MRené says:
Mata 9, 2025 at 8:51 pm

Courage mon frère

Oscar says:
Mata 10, 2025 at 10:27 am

Nyakubahwa muyobozi ibyuvuga nibyo Kandi tukwitezeho umusaruro.Gusa azanarenganure abarengana nabarenganijwe muzanahwiture abayobozi batoteza abobayobora bakabahangayikisha bakabifuriza kurengana guherekejwe nokubabafungwa ibi bikomeje nanone ntahotwabaturikujya bibabibabaje uwakoze neza bimuviramo kumuhiga nokumwanga nokumuhangayikisha narinziko uwakozeneza ashimirwa muzatubehafi nyakubahwa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE