Rusizi: EAR Diyoseze ya Cyangugu yarobanuriwe Musenyeri mushya

Musenyeri Muhutu Nathan w’imyaka 54, ni we mwepisikopi mushya wa EAR Diyoseze ya Cyangugu kuva ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, asimbuye Musenyeri Karemera Francis ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kurobanurwa no kwicazwa mu ntebe nka Musenyeri.
Ni umuhango wabereye kuri sitade w’Akarere ka Rusizi imbere y’abayobozi benshi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Mugenzi Patrice.
Nyuma yo kwemera izi nshingano avuga ko zitoroshye yahawe n’umwepisikopi mukuru w’iryo torero, Dr Laurent Mbanda, gusengerwa n’abasenyeri bose ba Diyoseze 13 zirigize, kwakirwa n’abapasiteri ba Diyoseze ya Cyangugu no kwicazwa mu ntebe y’ubushumba n’umukuru w’abakirisito muri iyi Diyoseze Uwarusabahizi Azarias na Kanoni Habinshuti Thomas, yagaragaje imigabo n’imigambi ye muri iyi myaka 10 ku buyobozi bw’iyi Diyoseze ikubiye mu ngingo 6 z’ingenzi.
Mu byo azibandaho nk’uko yabivuze, harimo kubwiriza ubutumwa bwiza bwo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Krisito mu buryo bwuzuye, gushishikariza abakirisito gukunda itorero ryabo no kurishyigikira mu murimo rikora bakoresheje impano n’ubushobozi Imana yabahaye, guteza imbere uburezi bufite ireme, gukomeza gufatanya na Leta kongera ibyumba by’amashuri ngo hagabanywe ubucucike no gushyira imbaraga mu myigire y’abakozi b’Imana n’imiryango yabo.
Ati: “Hari kandi guteza imbere imibereho y’umuryango, nshyira imbaraga mu nyigisho zituma abagize umuryango babasha kwirinda no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya, kwita ku burere bw’abana n’urubyiruko bubakirwa ku ndangagaciro za gikirisito no kubungabunga umutungo w’itorero, ibikorwa bibyara inyungu no kubaka ibikorwa remezo bishya no gucunga umutungo w’itorero mu mucyo.’’
Yavuze ko nubwo azi neza ko bitoroshye, yizeye ko Imana izabimufashamo kuko ari yo yamuhamagaye, aboneraho gushimira abatumye agera kuri uru rwego bose, barimo umuryango we, abasenyeri barimo n’umusenyeri mukuru, Dr Laurent mbanda, abizeza kutazabatenguha.

Musenyeri ucyuye igihe Karemera Francis na we yashimiye abakirisito ba EAR Diyoseze ya Cyangugu uburyo babanye neza, bakaba banamusezeyeho neza mu cyubahiro agomba, avuga ko mu myaka 65 agezemo, 46 yose yayikozemo umurimo w’Imana unarimo kuba Musenyeri, ko bitari gushoboka Imana itamufashije ngo n’abantu bamube hafi.
Ati: “Ndashimira itorero Angilikani ryatureze tugakurira mu nzira y’Imana kugeza tubaye abayobozi muri Diyoseze ya Cyangugu hano, umwepisikopi mukuru n’abepisikopi twafatanyije muri uru rugendo, badufashije kugera ku byo twishimira uyu munsi. Twizemo byinshi, Imana yadushoboje kugera kuri byinshi.’’
Yavuze ko hari n’ibyo yifuje ariko ntiyabigeraho, avuga ko yizera ko umusimbuye azabigeraho akanabirenza.
Nyuma yo gushimira Musenyeri Karemera Francis uburyo yayoboye neza iyo Diyoseze, akanavuga ko ibiro bye bimugabiye inka, ko bagiye no kumukoresha nk’umuyobozi wa santere yigisha abepisikopi ku rwego rw’Isi aho azakomeza gufasha muri iyo mirimo no kwigisha abepisikopi bashya, n’indi mirimo azashingwa, umwepisikopi mukuru,Dr Laurent Mbanda, yaboneyeho kwifuriza ikaze Musenyeri mushya Muhutu Nathan.
Ati: “Musenyeri Muhutu Nathan n’umuryango we turabazi, tuzi umurava n’ubwitange byabo, tukizera tudakekeranya ko Imana izabakoresha umurimo ukomeye muri iyi Diyoseze, natwe tuzakomeza kubaba hafi no kubasengera.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, yavuze ko uyu ari umuhango ukomeye cyane, wo gushimira uruhare rw’iri torero mu bikorwa biteza imbere abaturage n’I gihugu muri rusange, haba mu burezi,ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa beza, mu nzego zitandukanye kubera uruhare rwayo rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zayo zitandukanye zihindura ubuzima bw’abaturage,itorero Angilikani ry’u Rwanda rikaba mu b’imbere.
Yibukije Musenyeri mushya ko aje mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bumaze iminsi buhindutse kubera ko hifuzwaga ko abaturage bahabwa serivisi zinoze.
Ati: “Turabasaba ko muri gahunda zitandukanye mufite, mwadufasha kwegera abaturage, bakaba abaturage bafite ubumwe, bahuje, ndetse ibyavuzwe cyane muri iyi Ntara by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubukene bukabije, mukadufasha kubihashya nk’uko mufite muri misiyo yanyu kubaka Roho nzima mu mubiri muzima.’’
Musenyeri Muhutu Nathan yavukiye mu Karere ka Mpigi muri Uganda ku wa 20 Mutarama 1970, yakira Yesu nk’umwami n’umukiza we mu 1999. Yashakanye na Mukakamali Espérance bafitanye abana 9 n’abuzukuru 2.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana, iy’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu ishami ry’imari n’ubutegetsi n’izindi.
Yakoze imirimo myinshi ijyanye n’iri torero muri Diyoseze ya Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba kugeza muri Nyakanga 2020. Kuva muri Kanama 2020 kugera Mutarama 2023 yabaye umunyamabanga mukuru w’iri torero, nyuma anakora indi mirimo kugeza atorewe kuba umwepisikopi wa 7 wa EAR Diyoseze ya Cyangugu ku wa 29 Gicurasi 2024, akarobanurwa ku ya 1 Ukuboza 2024.



