Rusizi: Bibye inka bafatishwa n’uwagombaga kuyibagurira

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Murindabigwi Jean Marie Vianney w’imyaka 35 na Niyonzima w’imyaka 28, bo mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bibye inka mu Murenge wa Gikundamvura bakayishyira umuturage wo mu Murenge wa Butare wagombaga kuyibagurira amafaranga 400 000, bagasanga yahamagaye irondo rikabafata.

Avugana n’Imvaho Nshya, Niyonzima Zacharie, utuye mu Mudugudu wa Giciramata, Akagari ka Gatereri, Umurenge wa Butare, wabafatishije bayimuzaniye ngo ayibagurire, agatanga amakuru ku irondo rya Giciramata n’irya Karama, yavuze ko yacuruzaga inka, akaba yari amaze imyaka 2 abiretse, acuruza muri butike mu Kagari ka Nyamigina, Umurenge wa Gikundamvura.

Avuga ko abo bagabo 2 yari asanzwe abazi, abumvaho ingeso y’ubujura ariko atarabibonera gihamya, abona baje kumubwira ko bafite inka bashaka ko abagurira, ababaza aho bazayikura, bamubwira ko bazayiba mu kiraro cy’umuturage akayibagurira amafaranga 400 000.

Akomeza avuga ko bamubwiye ko kugira ngo bayimuzanire ari uko ntawe ugomba kumenya aho ikiraro cye kiri ngo itazafatwa, ababwira ko bayimuzanira byihuse nijoro, akazinduka ayijyana kuyigurisha bitaramenyekana, barabyemeranywa.

Ati: “Nahise njya ku ruhande mbibwira abashinzwe umutekano mu Mirenge yombi, bategura irondo, aho nari nababwiye bayinzanira bahanyuze bikanga abatambukaga muri icyo gicuku kuko byari bibaye mu ma saa saba z’ijoro, bayinyuza mu bihuru bayigeza iwanjye numva barampamagaye ngo bayihagejeje.”

Avuga ko yababwiye kuyizirika ku nsina iri iwe, bakaza kuri butiki akabishyura. Irondo ryihisha hafi ya butiki, baraza abinjiza mu nzu ngo abishyure, binjiye irondo ribinjiraho barafatwa.

Bagifatwa babajijwe aho bayikuye babanza kuhahisha, bakomeje kubazwa barahavuga, irondo rirabanjyana, rigeze mu nzira bararicika bariruka ribirukaho rifata Niyonzima, Murindabigwi arabura.

Uyu mugabo wabafatishije avuga ko hari hashize iminsi mike mu Murenge wabo wa Butare hibwe inka iburirwa irengero, agasaba n’abandi baturage kurwanya ingeso y’ubujura nk’ubu batanga amakuru, kuko hari n’abayamenya bakagira ubwoba ngo abo bajura nibadafatwa barabahitana cyangwa bazabategera mu nzira babagirire nabi, ariko ko gutanga amakuru bifasha ubuyobozi gukumira ibyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, yashimiye uyu mugabo uburyo yakoze ngo aba bajura bamenyekane, umwe agafatwa, n’undi akaba agishakishwa, asaba n’abandi baturage kumufatiraho urugero.

Ati: “Twabafashe umwe araducika, undi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye. Turashimira cyane uriya muturage watanze amakuru yatumye tubimenya. Ayaduhaye twafatanyije n’inzego z’umutekano n’irondo tubafata mu gicuku, umwe aducika tubafite ariko na we ntaho azacikira amaherezo azafatwa.”

Yasabye abaturage kwigira kuri uyu mugenzi wabo,bakajya batungira agatoki ubuyobozi ahari ikibazo, bagatanga amakuru kare kugira ngo abajura bahashywe abaturage batekane.

Uyu ni Niyonzima umwe muri babiri bibye inka wafashwe undi akabacika
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
NIRERE flugence says:
Gashyantare 19, 2025 at 8:12 am

Icyo nakongeraho nuko abobantu bibye iyonka bashakishwa bakabihanirwa. Namategeko.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE