Rusizi: Barinubira igihombo baterwa n’igishanga cya Gacamahembe kidatunganyije

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abahinga igishanga cya Gacamahembe kiri mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe, Akarere ka Rusizi baravuga ko hari igice kinini cyacyo kitagihingwa n’igihinzwe ntibizere umusaruro kubera imyuzure kigira mu mvura nyinshi, bagasaba ko cyatunganywa ntigikomeze kubateza igihombo.

Ni igishanga bavuga ko cyatangiye guhingwa mu myaka ya za 1970, baciyemo umuhanda ukorwa nabi, uyobora amazi mu mirima.

Ati: “Hahingwa agace gato kuko igice kinini cyari urufunzo n’abakoze umuhanda Abadive-Shagasha ukinyuraho bawukora nabi, ikiraro giteza ibyo bibazo ubu bagishyiramo utubize duto ku buryo amazi menshi ahurura iyo atugezemo atabasha gutambuka, agaruka akuzura mu gishanga, mu myaka yabo, akabasiga iheruheru.”

Bamwe mu bahinzi Imvaho Nshya yasanzeyo bavuze ko n’ubundi imyuzure ya hato na hato yagiye izamo yabahombeje cyane, bamwe bakavuga ko batizeye kuzakuramo na 1/2 cy’umusaruro bari kuzabona.

Nteziryayo Faustin uhinga mu gice cya koperative ya Kamembe, asobanura impamvu y’igihombo baterwa n’amazi yuzura mu mirima

Ati: “Abakoze umuhanda wa Kaburimbo Cyapa- Gihundwe (ADEPR) amazi yose bayayobereje muri ruhurura iyamena muri iki gishanga kandi ni menshi cyane, hiyongeraho ava ku nzu z’abaturage n’ibindi bice bitandukanye, yose akayoboka mu mirima agatwara imyaka, isigaye ikuma kubera kurengerwa n’amazi, tugatahira aho.”

Mukangwije Alphonsine wasaruraga ibigori wo muri koperative ya Gihundwe, yavuze ko asaruye bike yari kubona umusaruro mwinshi kuko hari igice kimwe atigeze ageramo kubera kurengerwa.

Mukangwije Alphonsine avuga ko aha hose ahagaze harumbye kubera kurengerwa n’amazi

Ati: “Umwaka ushize umwuzure watumye nta na duke nsarura, uyu na wo nari nizeye gusarura nibura ibilo 500 by’ibigori none nta n’ibilo 200 nsaruye kubera ko n’ubundi byarengewe.

 Igishanga kiramutse gitunganyije na toni nayisarura nkabona ibitunga abana bihagije, mituweli n’amafaranga y’ishuri yabo, tukanikenura ariko ubu ntibivamo.”

Rugayampunzi Emmanuel uvuga ko yari yizeye gusarura ibilo nibura 600 by’ibigori akaba atazarenza 200, akavuga ko Akarere katagize icyo gakora ngo kagitunganye, bazakivamo, bakakireka.

Ati: “Gihingwa n’abarenga 110 mu makoperative 2 y’Imirenge 2 itandukanye. Iyo dushyizemo imbaraga zingana gutya guhera mu ihinga, amafumbire, abakozi,n’ibindi imvura ikaducyurira aho umwaka ugashira undi ugataha, nta mpamvu yo gukomeza gutakaza kandi n’akarere igihombo cyacu karakizi ariko nta gikorwa ngo gitunganywe kandi gifatiye runini benshi muri uyu mujyi.”

Rugayampunzi Emmanuel avuga ko yari kuzasaura ibilo nibura 600 by’ibigori ariko atazarenza 200 kubera umwuzure

Agoronome w’Umurenge wa Kamembe Mugira Gratien avuga ko igishanga cyose gifite hegitari 8,3 cyagombye kwera ibigori, imboga n’indi myaka myinshi Ku buryo kidafite izo mbogamizi umusaruro ukivamo wakwikuba inshuro nibura 2.

Ati: “Ikibazo cyayo ubuyobozi bw’akarere burakizi kandi kiraremereye kuko gushyira imbaraga nyinshi mu buhinzi n’ibindi byose bikorwa ngo umusaruro uboneke, waba witeguye kweza imvura y’umunsi umwe ikabisesa byose, ntawe bitababaza.”

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi Habimana Alfred avuga ko igisubizo cy’iki kibazo kiri hafi, kizaturuka ku muhanda Abadive-Shagasha ugiye gushyirwamo kaburimbo, ikiraro cyabuzaga amazi menshi ahanyura gutambuka kikazakorwa neza kikabikemura.

Ati: “Uriya muhanda uri hafi gutangira gukorwa ukazakemura icyo kibazo burundu kuko ikiraro cyabuzaga amazi gutambuka kizakorwa neza. Ntikizongera guteza igihombo abaturage, babe bihanganye ni igihe gito bigakemuka burundu.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ibishanga bizagenda bitunganywa, bikazanakemura ikibazo cy’ibirirwa muri aka karere bikiri bike ugereranyije n’isoko ribikeneye.

 Aho Nteziryayo Faustin yerekana avuga ko heraga neza mbere ariko imyaka yose ihatewe ubu irengerwa n’amazi bikabaca intege
Bavuga ko igice gihingwa na cyo baba batizeye umusaruro
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE