Rusizi: Baratabaza kubera sitade iva n’ikibuga cyayo cyabaye intabire

Abaturage b’Akarere ka Rusizi baravuga ko bababazwa n’uko sitade ya Rusizi isigaye iva iyo imvura iguye bamwe mu bayirimo bakabura aho bugama, n’ikibuga cyayo cyarabaye nk’intabire, imvura yagwa ukaba utagitandukanya n’ikiyaga, nta n’aho indi mikino yaba ngororamubiri cyangwa iy’intoki yabera, bakifuza ko yavugururwa.
Ni ikibazo bavuga ko bamaranye igihe kinini, banatekereza ko ubuyobozi bwabo bukizi, ariko babona nta kiyikorwaho, mu gihe iyo bagiye mu yindi mijyi bahabona sitade nziza, bakibaza umujyi nk’uyu wunganira Kigali impamvu utagira sitade igezweho bikabayobera.
Bavuga ko abenshi batakirirwa bayizaho mu bihe by’imvura, haba kureba umupira cyangwa ibindi birori, batinya ko yahabanyagirira bakabura aho bugama, kuko iyo ibaye nyinshi, uretse kuva, n’amashahi yinjiramo ahereye mu gice cyicawemo n’abayobozi, abaturage bari mu bindi bice na bo banyagirirwamo bakihindira hamwe n’abo bayobozi, bose bugama, ukabona birababaje.
Niyorukundo Fidèle w’imyaka 23, yagize ati: “Twe abakiri bato biratubabaza cyane rwose. Ntitugira aho kugaragariza impano zacu kuko usanga ahandi sitade iba ifite ibice byinshi bikinirwaho, abakina imikino ngororamubiri bakabona aho bakorera, iy’intoki ni uko, ikibuga kikaba kiriho ibyatsi byiza, tiribine (tribune) ikeye ariko aha iwacu nta na kimwe kizima gihari.’’
Niyonsaba Jean Marie Vianney na we w’imyaka 23, ati: “Nk’ubu twari twaje kureba umukino wa nyuma w’Umurenge Kagame Cup, umupira w’amaguru wahuje Gihundwe na Kamembe. Ni amakipe yombi y’umujyi. Reba uburyo twarengaga 5000, imvura iraguye yica umukino kuko ikibuga kibaye nk’ikiyaga cya Kivu, abaje bari kunyagiranwa n’abayobozi n’ibikombe. Ubu se umuntu yazahagaruka ate mu bihe by’imvura?’’

Bavuga ko kutagira sitade byanze bikunze urubyiruko ruhababarira cyane, kuko ntaho rugira rwakwidagadurira hujuje ibisabwa, cyane cyane ko nta n’ikindi kibuga gifatika uyu mujyi ufite, bituma abana b’abifite mu mpera z’icyumweru bajya mu yindi mijyi kureberayo imikino, abafite impano bakazigaragarizayo, Rusizi igahora idindira.
Nk’uko Imvaho Nshya yabisobanuriwe n’uwabaye umukinnyi wa Espoir FC kuva mu 1992, ari ingimbi, Kajigo Djuma, avuga ko sitade itakijyane n’igihe.
Ati: “Mu myaka ya za 70 ni ho yubatswe, ifite agatiribine gato, ikibuga gikikijwe n’ibiti by’inturusu byumye.
Mu 1989 ni ho yavuguruwe, tiribine irongerwa, ikibuga bagikikiza amatafari ahiye ibiti babikuraho, bahakora n’ubwiherero bwari bujyanye n’icyo gihe, kuva ubwo nta kindi irakorwaho uretse kuyisiga amarangi.”
Yongeyeho ko ibyo bibabaje abantu bo mu ngeri zitandukanye kuko batabona aho bidagadurira.
Ati: “Mu by’ukuri ni agahinda. Ikibuga mubona hano kirababaje cyane. Urubyiruko, abasaza, abakecuru, n’abari mu myaka yo hagati bakunda kwidagadura turababaye cyane. Ikibuga gisa nk’aho ari cyo cyonyine mu mujyi, gikinirwaho n’amakipe yose y’uyu mujyi, nta handi binyagamburira, nticyabura kuba intabire, ngo imvura nigwa kibe nk’ikiyaga nk’uko mubyibonera.’’
Nsabimana Théodore w’imyaka 57, wayikiniyeho igihe kirekire akanaba umusifuzi w’amakipe menshi yahakiniye, avuga ko bidakwiye ko Rusizi itera imbere ku muvuduko ushimishije ibure sitade.

Ati: “Iki kibuga mbere cyari cyiza cyane n’amakipe y’ahandi nka za APR FC, Rayon sports n’andi ahagera akagishima, gifite ubwatsi bw’umwimerere bwiza. Bwaje kuvaho bateramo umucaca na wo uvamo, ubu ni imbuga iri aho gusa, iyo imvura iguye amazi yuzuramo, bikaba byanasaba guhagarika umukino cyangwa abakinnyi bagahinduka utuvurivundi.”
Avuga ko biterwa no kutitabwaho kuko n’ahagombye gukorerwa imikino ngororamubiri hibereyemo amabuye, mo imbere ahenshi ni ibinogo gusa, n’udupasiparumu twarimo twashizemo, ku buryo ½ cyacyo ari ubutayu butagira icyatsi na kimwe.
Ikindi avuga kibababaje ni uko nta ntebe zihari zituma abantu bareba imikino.
Ati: “Nta handi biba ni aha gusa, kuko izi ntebe zashyizwemo mu 1989, kugeza ubu nta cyahindutse, zimwe zanatangiye gukuka.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, na we yemera ko iyi sitade imeze nabi, ariko agatanga icyizere cy’isanwa ryayo mu bihe bya vuba.
Ati: “Iyi sitade imeze nabi twese turabibona ariko hari gahunda yo kuyivugurura mu minsi mike iri imbere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu bya siporo. Turizeza abaturage ko bigiye kwitabwaho ku buryo abakinnyi bazajya bakinira ahameze neza, ababafana n’abayobozi bitabiriye.”



