Rusizi: Barashimira Perezida Kagame wabakuye mu mwanda abubakira isoko rigezweho 

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 31, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyuma y’imyaka myinshi bakorera mu isoko ridashobotse, mu mwanda n’akajagari, abacururiza n’abahahira mu Isoko Mpuzamahanga rya Bugarama barashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wabahinduriye amateka akabubakira isoko rya kijyambere bakoreramo bisanzuye.

Isoko Mpuzamahanga rya Bugarama rimaze umwaka n’igice gusa rivuguruwe, ariko abarikoresha bavuga ko icyo gihe kibarutira indi myaka yose bamaze bacururiza bakanahahira mu mwanda.

Mu ngorane bemeza ko zavuyeho harimo kuba batakinyagirwa, gukorera mu mwanda kubera icyondo cyahahoraga cyane mu bihe by’imvura n’ivumbi ryabibasiraga mu mpeshyi.

Uwo mwanda wiyongeragaho kuba nta n’ubwiherero bagiraga ndetse bakaba baranagiraga ingorane z’abana bataga ishuri bakaza kwirirwa barikiniramo, bwakwira bagatangira kwiba abacuruzi .

Icyo gihe bagiraga udutanda duciriritse tw’ibiti batandikagaho kandi byitwa ko iryo soko ari mpuzzamahanga rihahirwamo n’abavuye bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’abandi banyamahanga baba basuye u Rwanda bakanga kuva mu gihugu badasuye Rusizi nk’Umujyi w’ubucuruzi.

Uzamushaka Hawa umaze imyaka 18 ahacururiza amafwi azwi nk’imikeke, avuga ko igihe gito amaze mu isoko rishya kimurutira imyaka hafi 17 yamaze acururiza mu kajagari.  

Ati: “Icyo gihe twatakambiraga umuhisi n’umugenzi ngo tubone isoko rizima, ritadukoza isoni mu banyamahanga bahahiraga hano. Gutaka kwacu kwageze kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twubakirwa isoko ryiza tumushimira cyane. Dukoreramo dutekanye, ntawikanga mayibobo ziza  kumwiba cyangwa kurikiniramo.”

Yishimira kandi ko iyo imvura iguye adahangayika yibaza aho yanurira ibicuruzwa bye, aho abisiga nataha cyangwa ngo avuge ko bwije ahagarike akazi, ahubwo akora kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro kuko harimo amashanyarazi ahagije.

Abacururiza mu Isoko Mpuzamahanga rya Bugarama bacuga ko ubu basigaye bakora batekanye kandi ngo bahorana isuku

Yemeza ko nta kibazo cy’amazi bakigira, bafite ubwiherero busukuye n’umutekano usesuye kuko hari camera , ku  buryo ikiribayemo cyose kimenyekana.

Nzabazande Marie uvuga ko yamaze igihe kinini mu buzunguzayi, acuruza imboga n’amafi bimwumira ku mutwe ku izuba, imvura yagwa akabura aho abyugamana ariko ubu yishimira ko acuruza atekanye, akabona abaguzi atiriwe abirukanka inyuma.

Ati: “Ni ishimwe rikomeye cyane ku Mukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame. Yadukuye habi atwicaza aheza pe! N’abanyamahanga barijemo barebye uko mbere twabaga tumeze bamukurira ingofero. Ndicara hamwe ngacuruza ntikanga ubinyambura, ntiriwe mponda amaguru Bugarama yose ngo ndashaka ungurira, ngatanga ibifite isuku nanjye nsukuye mbese ndanezerewe cyane.”

Si abacuruzi bashimira Umukuru w’Igihugu gusa kuko n’abaguzi bamuririmba, nka Uwiringiyimana Esther uvuga ko atazibagirwa uburyo bari baramenyereye guhaha ibicuruzwa byanduye, imvura yagwa bakirukankana n’abo baguriraga bajya kugama babitaye.

Ati: “Ni isoko ryiza ry’igorofa, duhahiramo twishimye, nta nduru ngo hari ugucunze ku jisho ngo akwibe, nta mvura n’izuba ku mutwe, mbese ni isoko mpuzamahanga koko rikwiye iryo zina.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Nsengiyumva Vincent de Paul, yunga mu ry’aba baturage, akavuga ko ryaje rikenewe n’ibisubizo ritanga byari bikenewe kuko uretse  kwinjiza umusoro mu isanduku ya Leta abarihahiramo n’abaricururizamo bose baba bashimishijwe n’aho bari.

Ati: “Uwabonye iryo bakoreragamo mbere akabona n’iri, ntiyabura gushimira Umukuru w’Igihugu kuko amateka yarahindutse bigaragara. Ryujuje byose basabaga, riragutse mu buryo n’abarikoreramo biyongereye kuko mbere udutanda tw’ibiti twahabaga twafataga umwanya munini rikaba imfunganwa.

Kuba rinarimo camera zicunga umutekano ubwabyo ni intambwe ikomeye, no kuba imbuga yose yo hanze yaryo ikoze, nta cyondo nta vumbi, byose ni ibikwiriye kwishimirwa mu iterambere rifatika ryabo.”

Isoko Mpuzamahanga rya Bugarama ryatangiye kubakwa ku wa 8 Nzeri 2020 biturutse ku gutakamba kw’abaturage bari barisabye imyaka myinshi, ryuzura mu Kuboza,2021, ritwaye  amfaranga y’u Rwanda miliyari 1. Na miliyoni zisaga 720.

Rigizwe n’ibice 4: icya 1 kirimo ibitara 158, icya 2 kigizwe n’amaduka 25, icya 3 cyo hejuru cyagenewe ahashobora gufatirwa amafunguro n’ibyo kunywa no kwidagadurira.

Icyiciro cya kane cyo cyagenewe irerero rifasha ababyeyi bafite abana bakorera muri iryo soko, n’ibyumba 2 bikonjesha bifasha mu gukonjesha ibicuruzwa byangirika nk’inyama, amafi, imboga n’imbuto. Hiyongeraho umwihariko wo kuba iryo soko rizitiye mu rwego rwo kuririnda akajagari.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burasaba abaturage gufata neza iryo soko no  kuribyaza umusaruro barisabiye,  hahingwa byinshi birizanwamo kuko ibyinshi biririmo ari ibiribwa, bakaricungira umutekano baririnda uwaryangiza bareba.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 31, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
BAMPIRE Gervais says:
Ukwakira 31, 2023 at 4:11 pm

Dutewe ishema n’Imiyoborere myiza iteka Umuturage usanga ari Ku isonga!

Thanks

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE