Rusizi: Babiri barimo umuzamu wa MAGERWA batawe muri yombi bakekwaho kuyiba

Nsengumukiza Jean usanzwe ari umuzamu kuri MAGERWA na Twayigize Edson utuye hafi yaho, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa bimwe mu bikoresho byibwe muri MAGERWA.
Nsengumukiza Jean w’imyaka 22 asanzwe ari umuzamu kuri MAGERWA, mu Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi na Twayigize Edson na we w’imyaka 22 utuye hafi yaho, ni umujura ruharwa nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mururu, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe nyuma yo gufatanwa mudasobwa n’igikapu bibyemo nijoro banyuze mu idari (plafond).
Umuyobozi wa MAGERWA Mugarura Geoffrey yatangarije Imvaho Nshya ko ubwo bujura bwakozwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 20 Mutarama, hibwa mudasobwa 2 n’ibikapu 2 binini n’ibyari birimo, by’abakozi bo mu biro bya MAGERWA.
Yakomeje asobanura ko hari ahantu bari baramennye, banyuramo, bashwanyuza tiripulegisi (Triplex) yaho, bamanukiramo binjiramo bariba.
Ati: “Byamenyekanye ku wa Mbere mugitondo abakozi baje ku kazi, barebye mu biro babura ziriya mudasobwa n’ibyo bikapu, hatangira ishakisha ni bwo habonekaga aho banyuze, bigaragara ko bibye bahamanukiye. Twitabaje ubuyobozi n’inzego z’umutekano badufasha gushakisha, tugeze mu nzu umuzamu abamo, twinjiye mudasobwa imwe n’igikapu kimwe tubisangamo.”
Akomeza avuga ko kubera ko uyu musore ari mu nsoresore zihora aho kuri MAGERWA, uzwiho ubujura, na we yaraketswe afashwe yemera ko babyibanye ariko ibitaraboneka, kimwe n’uburyo byagenze ngo bagere kuri uwo mugambi bazabisobanurira mu bugenzacyaha.
Imvaho Nshya imubajije niba nta kamera z’umutekano ziri mu kigo nka kiriya gikomeye cya Leta, yasobanuye ko kamera zari zarashyizwe gusa mu bubiko, ariko mu biro hanze y’inyubako z’ububiko zitabagamo, ariko naho kuko ari ubwa mbere ubu bujura bubaye, bibahaye isomo ryo kuzishyira hose.
Ku kibazo cyo kumenya niba nta bazarinzi b’umwuga bafite intwaro bahari ku buryo barindisha umuzamu nk’uwo w’umujura, yavuze ko abarinzi b’umwuga baba imbere mu bubiko, aho ho habaga umuzamu usanzwe ariko na byo biri mu isomo babonye, ko hakwiye umuzamu w’umwuga kugira ngo ibyabaye bitazasubira.
Yasabye ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’iz’umutekano kubafasha zikahibanda kuko nk’abo bajura birirwa muri icyo gice, bamwe ari abana bataye amashuri bakaza kuhirirwa bacunga uburyo bazahiba.
Ati: “Hariya ni igice cy’icyaro cyiganjemo insoresore ziba zarataye amashuri zirirwa mu bucuruzi bwa magendu n’ubundi bujura, basa n’aho kwiba babigize umwuga. Tugasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kudufasha bakahibanda,bakabahashya kuko baba bazwi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, avuga ko bakimara kumenya ko kiriya kigo cyibwe, bahise bagifasha gutangira iperereza ryo kumenya ababikoze.
Ati: “Umuzamu Nsengumukiza Jean yasatswe bamusangana iyo mudasobwa n’igikapu kimwe, uwo musore Twayigize Edson na we kuko asanzwe akekwaho iyo ngeso bamushakishije, afashwe yemera ko bari kumwe. Bashyikirijwe ubugenzacyaha ibindi bazabigaragarizayo.’’
Yasabye MAGERWA kwihutira gushyira kamera z’umutekano ahantu hose hangombwa kugira ngo zitange amakuru yose ku kihabaye cyose, ubujura nk’ubwo butazahasubira, bakanashaka abacunga umutekano b’umwuga abo bazamo abajura bakabasezerera.
Umuyobozi wa MAGERWA, Mugarura Geoffrey avuga ko MAGERWA ari Ikigo cy’Igihugu kibikwamo imizigo itarishyura imisoro ya Gasutamo, cyubatswe mu 2007. Icyo cyibwemo kiri mu Murenge wa Mururu, Akagari ka Gahinga iba itarasora imisoro ya Leta.


