Rusizi: Amatara yo kuri Sitade ya Rusizi yarakozwe hongera kuba nyabagendwa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Abaturiye sitade y’Akarere ka Rusizi n’abayinyuraho bari bamaze igihe batabaza kubera ko nijoro ako gace kose kabaga ari ikizima ,abajura bahihisha bakabacuza utwabo,baravuga ko muri iyi minsi hongeye kuba nyabagendwa kuko hongeye gucanirwa.

Bashima ubuvugizi bwakozwe n’Imvaho Nshya, ayo matara akaba yongeye gukorwa, ubu bakaba bahanyura batikanga.

Ubwo Imvaho Nshya yasubiragayo mu ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare 2024, yasanze amatara yo ku muhanda uyinyuraho yose haka neza, habona nko kumanywa,inzira zihaca zijya kuri Catedalari gatolika  ya Cyangugu,izigana mu murenge wa Mururu n’ahandi zose ari nyabagendwa, hasigaye agace gato gusa kava hafi y’igororero  rya Rusizi kagana muri sitade, na ko abaturage bakavuga ko itara ryahabaga rikwiye kuhasubizwa.

Karekezi Jules wo mu murenge wa Mururu ati: “Nkorera mu mujyi wa Rusizi, nkunda guca hano mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro, ariko umwaka ushize hafi ya wose, ntiwashoboraga kunyura kuri iyi sitade uri umwe kubera ko hari hateye ubwoba.

Aha hari harahindutse mu kizima

Benshi bavugaga ko bahamburirwa kubera ikizima,tukibaza niba akarere karabibonaga cyangwa kari gasinziriye,kuko ahantu nk’aha nyabagendwa bitumvikana ukuntu hamara amezi arenga 3 hadacaniye haturiye ubuyobozi.’’

Yarakomeje ati’’ Ariko ubu urabona ko twongeye kuhanyura, ntibikidusaba gutega moto y’amafaranga 1000 ya buri mugoroba dutaha. Dushimye ubuvugizi bwanyu n’uburyo ubuyobozi bwumvise ikibazo vuba bukihutira kugikemura kuko byari bibabaje cyane.”

Uwera Clémentine utuye mu Murenge wa Gihundwe na we ati: “Hano twahamburiwe kenshi tuva i Mururu dutaha tukahanyura tuzi ko habona, umuntu yahagera asize abandi inyuma akagwa mu bajura, agakapu, telefoni n’ibindi bagatwara, ariko ubu harabona nko ku manywa.”

Yongeyeho ati: “Hashyizwe amatara yari ahakwiriye rwose, turashima buri wese wakoze icyo yagombaga gukora ngo hongere kuba nyabagendwa. Banacanye ariya akomereza muri sitade ku gahanda kava ku igororero rya Rusizi byaba ari akarusho kuko na ho uwahihisha yagirira nabi benshi batamubonye.’’

Aha guhera saa mbiri z’ijoro ntibyatari byoroshye kuhinyuza uri umwe

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, avuga ko nyuma yo kugaragazwa nk’ikibazo gihangahikishije cyane abahanyura, Akarere kihutiye kuhakora.

Ati: “Kariya gace gakorwa n’Akarere. Ni ko kishatsemo ubushobozi karahakora.”

Abajijwe impamvu hamaze igihe kinini bigeze aho abaturage batabaza itangazamakuru, ati: “Si kinini  kuko  mbere hari hasanzwe haka, amatara yaho aza gupfa. Icyakozwe ni ukuyasubizaho, nta kidasanzwe cyari cyabiteye.”

Yasabye abaturage kutajya babona ikitagenda ngo baceceke kuko hari nk’aho bamenya ubuyobozi butahamenye, ko icyo gihe batanga amakuru yihuse ikitagenda kigakosorwa, bose bakajyanamo aho kugira ngo ikibazo kimenyekane hari abo cyamaze kugiraho ingaruka cyangwa cyenda kuzigiraho, kandi iyo kimenyekana cyari guhita gikemurwa.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE