Rusizi: Agasigane k’ababyeyi gatumye umwana amara imyaka 15 atanditse

Mukahirwa Béline w’imyaka 52, utuye mu Mudugudu wa Gacamahembe, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ashinja umugabo we Kayihura Alexis w’imyaka 58, ko amaze imyaka 5 amutaye, kandi akaba yaranze kwandikisha umwana wabo w’umukobwa umaze kugira imyaka 15 atanditse mu bitabo by’irangamimerere.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mukahirwa Béline, yavuze ko umugabo we Kayihura Alexis wafungiwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akamaramo imyaka 12 n’amezi 4 hanyuma agafungurwa.
Babanye mu 2008, mu Murenge wa Shangi, kuko Kayihura yafunguwe asanga umugore n’umwana we barapfuye, na Mukahirwa yaravuye ku mugabo yari yarishyingiyeho amubeshya ko nta mugore afite, akaza gusanga ahubwo yarirukanye babiri babyaranye abana 4.
Mu 2008 yishyingiye kuri uyu Kayihura babyarana abana 3 babiri barapfa hasigara uwo batigeze bandikisha wavutse muri 2009. Avuga ko kuva bagishakana babanye mu makimbirane akomeye cyane, yageraga n’aho umugabo amukubita hafi yo kumwica, umugabo aza kwimukira i Kamembe mu mujyi wa Rusizi rwihishwa, umugore n’uwo mwana barahamusanga, amakimbirane arakomeza, umugabo aza kumuta yaranze kumushakira aho aba n’umwana we.
Mukahirwa ati: “Iyo mibanire y’amakimbirane n’agahimano twatangiye tukibana ni yo yatumye yanga kwandikisha umwana agakomeza kubura uburenganzira bwe, ananga ko yiga, akajya amukura mu ishuri akamujyana gukora akazi ko mu rugo.
Aho amujyanye nkahamukura nkamusubiza mu ishuri, none ubu yamwohereje i Kigali aho ntazi, numva ngo akora akazi ko mu rugo mu Kagari ka Ruhango, ku Gisozi, yamunkuyeho mba jyenyine.”
Yarakomeje ati: “Najyanye ikibazo mu buyobozi, bamutegeka kujya aduha amafaranga 8000 buri kwezi kuko akora akazi k’izamu, akadukodeshereza aho tuba heza kuko umwana avuga ko atakwiga ataha muri iki kizu cyenda kugwa, akanandikisha uwo mwana mu bitabo by’irangamimerere, ariko muri ibyo byose nta na kimwe yakoze, ahubwo n’uwo mwana yamunkuyeho aramutorongeza.”
Kayihura Alexis avuga ko uwo mugore ari we wamubujije kwandikisha uwo mwana mu bitabo by’irangamimerere, kuko ngo akivuka umugore yamubwiye ko atari uwe, atazigera ahirahira ngo amwandikishe, abura icyo yakora, akibaza impamvu avuga ngo ntiyamwandikishije kandi nyirabayazana ari we.
Ati: “Nafunzwe imyaka 12 n’amezi 4 nzira uruhare nagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nemera icyaha nanagisabira imbabazi, ndataha, nshaka n’uriya mugore nyuma yo gusanga uwa mbere n’umwana barapfuye, ariko imyaka yose twabanye, nta mahoro yigeze ampa kugeza n’aho uwo mwana avuga ko ntamwandikishije, ambwira ngo si uwanjye, ngo si we twamubyaranye kandi nari nzi ko ari uwanjye, binshyira mu rujijo.”
Yarakomeje agira ati: “Yahoraga ambwira ko azamfungisha, kuko nari namushatse mbona asenga, yasengeraga muri ADEPR, akihagera atangira kwishora mu nzoga, akajya ataha saa sita z’ijoro anteraho amahane, nanga ko umwe yazica undi ndamuhunga, ahubwo ikimbabaza ni uko n’aho namuhungiye ahansanga akanteraho amahane.”
Uyu mugabo uvuga ko yahisemo kujya arara ku rubaraza rw’inzu akoraho izamu ry’ijoro, avuga ko yibaza uburyo umugore avuga ko yamukuyeho umwana, akanamutesha ishuri, kandi yarabasize babana, we akigendera, akavuga ko n’ubu atazi aho umwana aherereye, icyakora ngo aje yajya kumwandikisha, ko icyo nta kibazo agifiteho.
Ati: “Umwana rwose n’uyu munsi menye aho aherereye namutumaho akaza nkamwandikisha kuko atakimpamagara kandi mbere yarajyaga ampamagara. Sinigeze mbyanga, icyakora umugore we kubana na we akinywa inzoga kuriya, agataha igicuku, anambwira ko ndi interahamwe ahankwiye ari muri gereza, sinasubirana na we, keretse yongeye akihana, agakizwa.”
Imvaho Nshya yavugishije umwana aho avuga akora akazi ko mu rugo ku Gisozi, avuga ko bimutera intimba mu mutima kumva ageze ubu atarandikishwa kandi agiye kugeza imyaka yo gufata indangamuntu.
Ati: “Sinzi ibyo barimo. Baramvutsa uburenganzira bwanjye kandi igihe cyo gufata indangamuntu kigiye kugera. Nataye ishuri nkiri mu mashuri abanza kuko nabuze aho niga ntaha. Ikizu mama abamo kigiye kumugwaho, twakingishaga ibiti n’imyenda nta rugi.
Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwavuze kutwubakira ntibwabikora. Nitubona aho kuba heza nzaza nkomeze nige, ariko rwose ndifuza ko ubuyobozi bw’akarere bukurikirana ikibazo cyanjye nkandikishwa, kuko amakimbirane y’ababyeyi banjye sinategereza ko azashira ngo banyandikishe, kuko aho gushira ariyongera, nkahagwa.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, avuga ko icyo kibazo atari akizi, agiye kugikurikirana agasaba uwo mwana kugana ubuyobozi bw’Umurenge bukamufasha.
Ati: “Ntawakitugejejeho kandi ntitwari gukemura ikibazo tutazi. Umwana cyangwa ababyeyi be, nibegere ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe, umwana yandikwe kuko hari uburenganzira bwinshi avutswa kubera ayo makimbirane adashira.’’
Avuga ko hari n’abandi bafite ibibazo nk’ibi kuko kugeza kuri 98,8% by’abana bose bagomba kwandikwa banditse, ubukangurambaga bukaba bukomeje ngo bose bandikwe.
