Rusizi: Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza barataka ibura ryazo

Mu gihe hatarashira icyumweru uburobyi mu Kivu busubukuwe abarobyi n’abacuruzi b’isambaza mu Karere ka Rusizi bavuga ko nta sambaza bari kubona mu Kivu, mu gihe ahandi nka Nyamasheke na Karongi bo bavuga ko ziboneka.
Ubwo Imvaho Nshya yageraga ahitwa mu Rutabagire, mu Murenge wa Gihundwe ahambukirizwa izo sambaza iyo zabonetse, ku munsi wa 4 uburobyi busubukuwe, ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024 yahasanze abagore benshi bavugaga ko kuva ku wa 20 Ukwakira uburobyi bufungurwa nta n’ikilo baracyura.
Bakomeza bavuga ko bari bizeye ko nyuma y’amezi 2 bameze nk’abashomeri, bagiye kongera gukora imiryango yabo ikabona ikiyitunga, abandi bakavuga ko duke babona baturangura ku mafaranga 6 000 ku kilo, bibaza uko bizagenda mu byumweru nka 2 igihe byakomeza bitya.
Uzamushaka Vestine umaze imyaka 23 muri ubu bucuruzi avuga ko ibi ari bwo yabibona.
Ati: “Maze iminsi 3 yose nza ngatahira aho, n’ubu ntahiye aho. Haraza duke cyane abarobyi bakaduhenda cyane kandi abatugurira bo bazi ko ngo ubwo ikiyaga cya Kivu kigifungurwa ikilo ari 2 500Frw. Urumva rero ko n’uzifashe ku 6 000Frw ahomba byanze bikunze kuko atabona abamugurira. Ni bwo ibi nabibona.”
Nyiransabimana Josephine avuga ko batekereza ko zaba zijyanwa i Bukavu muri RDC kuko nta kindi babwirwa n’abarobyi, akumva bakwiye kumenyeshwa ikibazo gihari aho guhora baza bagatahira aho abagabo babo n’abana bazi ko bagiye ku kazi.
Ati: “Ntahanye ibilo 3 mbiranguye ku mafaranga 20 000 byose. Kugira ngo nunguke ndagenda ntandika duke duke kuko ubu utampaye amafaranga 10 000 ku kilo sinaziguha. Turebye nabi imirire mibi yataha mu miryango yacu kandi isambaza zayirwanyaga.”
Abarobyi bavuga ko bajya mu Kivu bagatahira aho, ikibazo babona gituruka ku muyaga mwinshi uturuka i Bukavu muri RDC ugatuma zitagera mu mitego kuko uwo muyaga uzihuha zikigendera, hakaba n’ikibazo cy’imvura itarigeze igwa kuva bafunga, ntizajya ku nkombe ngo zibyare neza.
Ngendahimana Herman avuga ko ku munsi wa mbere yarobye ibilo 4, ku wa 2 aroba ibilo 10, ku wa 3 abona ibilo 3 gusa kandi uko agiye kuroba arekura amafaranga atari munsi ya 20 000 arimo ayo agaburira abamukorera n’ayo abahemba, ayo agura peteroli n’ibindi.
Ati: “Hajemo umuyaga mwinshi kuva twafungura, bikubitiyeho n’izuba ryinshi ryavuye ikiyaga cya Kivu gifunze kugeza ubu, ntacyo tubona kandi turahahombera cyane.”
Avuga ko impamvu Nyamasheke bazibona ari uko bo bafite ikiyaga cya Kivu kinini n’uwo muyaga ntuhagerane ubukana, bakanagira ibigobe zororokeramo, n’akavura ho karahaguye, bitandukanye na Rusizi yahuye n’ibyo bibazo byihariye.
Bavuga ariko ko bafite icyizere ko zizaboneka imvura nigwa ari nyinshi n’umuyaga ukagabanyuka, ko abacuruzi bihangana bagategereza ko hari igihinduka.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abarobyi mu Karere ka Rusizi, Subuhoro Vedaste na we yemeza ko imihindagurikire y’ibihe yagize ingaruka zikomeye ku burobyi muri aka Karere, aho ku munsi wa mbere barobye toni n’ibilo 300, zikaba ari nke cyane ugereranyije n’abazikeneye n’uko bajyaga baziroba.
Ati: “Kuba umusaruro ari muke cyane byo ni byo. Mu mpamvu zibitera harimo umuyaga mwinshi uri mu Kivu n’izuba ryavuye igihe kirekire nk’uko abarobyi babivuga, hakaniyongeraho abazikenera benshi cyane guhaza bigoye.”
Anavuga ko ikindi cyazigabanyije ari imitego ikoreshwa, ahakoreshwa iya mm6 ku makipe na mm9 ku mitego y’icyerekezo, iyo mitego yombi ikaba iroba isambaza zikuze kandi ari zo zihenze cyane, ibyo kurobana izikuze n’utwana bitakibaho.
Umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi, DR Uwituze Solange avuga ko kimwe mu bitera kugabanyuka kw’izi sambaza ku isoko ari uko isoko ryazo mu gihugu ryagutse cyane, n’abanyekongo bakazitwara ku bwinshi nubwo n’iwabo baziroba.
Ati: “Kuri ibyo hariyongeraho ko Uturere twose muri rusange twagize umusaruro muke kuko tutabonye imvura mu gihe cy’ifunga. Muri rusange Uturere twose kubera umuyaga uri kuboneka nijoro mu Kivu ntibari kuroba neza, hakabaho n’ibiciro bihanitse mu Turere duturiye imipaka.”
Dr Uwituze ariko avuga ko bikomeje gutya byaba ari byo byiza kuko zarobwa igihe kirekire kuruta kuroba iminsi mike umusaruro ugahita ushiramo.
Mu ngamba ziri gufatwa ngo umusaruro ntubure ariko nanone urambe, Dr Uwituze avuga ko zirimo ko amahuriro y’amakoperative y’abarobyi ari ugushyiraho gahunda yo kugenera abaturiye ikiyaga umusaruro ugomba kubageraho, hirindwa ko wose woherezwa ku isoko ry’ahandi.
Ikindi cyiza avuga ni uko isambaza ziri kurobwa zose ziri ku kigero kimwe cy’ubukure bitewe n’uko hari kubahirizwa gukoresha imitego igenwa ku makipe no kurobera ku ntera ya metero 1000, bikazatuma zirobwa igihe kirambye.



