Rusizi: Abarembejwe n’abajura barasaba amatara ku muhanda Bugarama-CIMERWA

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 7, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Abaturage baturiye umuhanda wa kaburimbo Bugarama-CIMERWA mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi barasaba ubuyobozi kubaha amatara yo kumuhanda kuko kutayagira bibakururira ibibazo byinshi birimo n’ubujura.

Bavuga ko muri uwo muhanda hagiye yavugwa abajura bitwikira umwijima mu masaha y’ijoro bakambura, bakemeza ko mu minsi ishize hari hanateye abitwaje intwaro gakondo bagakomeretsa abo bashakaga kwambura.

Bavuga ko ayo matara abonetse barushaho gutekana kuri uyu muhanda w’ibilometero 11 woroheje ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abatuye Imirenge ya Bugarama na Muganza.

Ntahondi Fidèle utuye mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Gakoni, mu Murenge wa Muganza, yagize ati: “Uyu muhanda waduteye umunezero ntagereranywa, dushimira cyane Perezida Kagame wawuduhaye. Ariko turembejwe n’abajura n’abandi bagizi ba nabi bitwikira ikizima cyawo nijoro, bakambura abantu amatelefoni, bagashikuza abagore udukapu bagatwara ibirimo byose, tukifuza amatara yatuma turushaho gutekana.”

Icyimpaye Alphonsine wo mu Mudugudu wa Kiyovu, avuga ko nk’abagore n’abana bagira impungenge zo kuwunyuramo nijoro, cyane cyane iyo atari  ku kwezi, kuko hari n’ababambura bakihisha mu mifurege yawo hafi aho bakagira ngo birukankiye mu mirima.

Ati: Dufite ikibazo gikomeye cy’abambuzi, bitwikira umwijima bakaducuza ibyo tuba dufite byose, biterwa n’uko hahinduka iyo bwije. N’abanyerondo barabangamirwa cyane kuko batabasha gufata uwibye cyangwa ukomerekeje umuntu. Hacaniye haba habona nk’uko turi kubibona ku yindi mihanda, nta kibazo twagira rwose kandi n’amasaha yo gukora cyane cyane ku bacuruzi yakwiyongera.”

Nzabanita Tharcisse avuga ko mu minsi ishize hateye abitwaje intwaro gakondo bajyaga bihisha mu mirima yo hafi y’umuhanda bagakutita abaturage bakanabakomeretsa.

Ati: “Mu minsi ishize hariya mu gice cya Rubumba, Akagari ka Cyarukara, hateye abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo bakihisha hafi aho mu mirima, bakambura abaturage bahanyuraga, bakanabakubita, ushatse kubarwanya bakamukomeretsa. Inzego z’umutekano zatabaye bamaze gukomeretsa benshi. Iyo haba habona ntibyari kuba.”

Bizeye ko ayo matara yo ku muhanda abonetse, impinduka mu mibereho zarushaho kwigaragaza kubera umutekano bakajya bakora n’amasaha y’ijoro bizeye ko bataha banyura ahabona.

Ndagijimana Louis Munyemanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ibyiza aba baturage baakesha uwo muhanda bitazimangatanywa n’iki kibazo.

Yashimangiye ko icyo kibazo bakibonye kare kandi bageze kure ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA), mu bihe bya vuba bakazaba bacanirwa.

Ati: “Muri gahunda yagutse y’Igihugu, imihanda yose iri ku rwego rw’Igihugu iteganywa gushyirwaho amashanyarazi. N’uyu rero urimo, turi mu biganiro na RTDA nk’ababishinzwe ngo bikorwe. Bihangane bizakunda vuba rwose.”

Uyu muhanda w’ibilometero 11 bawusabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Rusizi ku wa 17 Mutarama 2013, nyuma yo kugaragaza impungenge z’umuhanda w’igitaka bari bafite.

Icyo gihe bavugaga ko wabatezaga umwanda kubera ivumbi baterwaga n’urujya n’uruza rw’amakamyo yavaga anajya gutwara sima ku ruganda rwa Sima (CIMERWA), n’ibinogo n’amabuye byari biwirunzemo byatezaga impanuka abanyonzi n’abamotari.

Kaburimbo yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2016 wuzura mu 2018, uhindura imibereho y’abahatuye.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 7, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE