Rusizi: Abanyamuryango ba FPR barishimira mihanda 8 mishya ya kaburimbo

Imyaka 7 ishize ya manda ya Perezida Kagame, isigiye umujyi wa Rusizi mu Murenge wa Kamembe imihanda mishya 8 ya kaburimbo, yose icaniye, yawuhinduye mu buryo bwishimirwa n’uwugezemo wese.
Abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi babigarutseho mu Nteko rusange yateranye ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena, ubwo abanyamuryango 1 000 bashya biganjemo urubyiruko barahiriye kwinjira mu muryango FPR Inkotanyi.
Abo banyamuryango bavuga ko mu by’ukuri imihanda hafi ya yose iwugize mbere yari ibitaka bisa, mu zubah akaba ivumbi risa, imvura yagwa icyondo kikaba cyose ku buryo ingendo zari zigoye.
Uwizeyimana Amisa utuye mu Mudugudu wa Mbagira, Akagari ka Kamashangi, avuga ko bajyaga kwiga amashuri abanza ahitwa ku gatolika, baciye mu bihuru, bakagera ku ishuri bahindanye, ariko kuri ubu abana be bigira hafi y’urugo, baturiye kaburimbo, bimutera kumva nta kindi yaha Perezida Kagame uretse igikumwe cye ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ati: “Jye birandenga kuko inshuro nyinshi twasengeraga mu ngo haba mu mvura, haba mu zuba kubera kubura aho tunyura tujya ku musigiti, kandi n’uwo musigiti ntiwari usobanutse. Uyu munsi icyitwa Cité cyose, ibilometero 8 biyizengurutse, ni kaburimbo gusa inacaniye.”
Yongeyeho ati: “Ntacyatuma tudahurira hano mu byishimo kuko turabifite birenze. Kuba isaha yose nataha nkagera mu rugo habona, ntambaye inkweto za kaburimbo ukwazo nitwaje iz’icyondo nza kwambara nyivuyemo, bintera gushimira cyane Chairman w’umuryango wacu wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame. Uyu mujyi yarawuhinduye bigaragara pe! Tumufitiye ishimwe rinini cyane.”
Kajigo Djuma Honoré, w’imyaka 53, na we wavukiye mu mujyi wa Rusizi, avuga ko iyo awibutse mu mabyiruka ye, nta mihanda, nta mashanyarazi, nta mazi, ari ibihuru bisa, imihanda mibi y’utuyirayira tw’abambuzi gusa, isoko ari umwanda musa.
Ati: “Kuvuga Paul Kagame birandenga kuko yaziye igihe. Iyo ataza uyu mujyi mu by’ukuri uba umeze ute? Impinduka ziwubayemo mu myaka 7 ishize, zitwereka ko gukomezanya na we muri iyi myaka 5 iri imbere bizaba birenze uko byavugwa.’’

Chairman wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, yabwiye Imvaho Nshya ko Umuryango FPR Inkotanyi wakoze Inteko rusange wishimira ibi byose bimaze kugerwaho kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
Ati: “Uretse iyi mihanda 8 yabaye imbarutso y’impinduka mu ngeri zose z’ubuzima bw’uyu mujyi, twishimira n’ibindi nk’amahoteli menshi meza yakira ingeri zose z’abawugana, amasoko 4 meza ari ku rwego rufatika, amashuri n’amavuriro tutigeze, iterambere ry’abagore n’urubyiruko.”
Yongeyeho ati: “Amabanki akomeye n’ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi, byose twabigejejweho na Perezida Kagame kuko mbere ye uyu ntiwari umujyi warutwaga n’icyaro cy’ubu kuko nta mazi n’amashanyarazi bigaragara byawubagamo.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Dr Kibiriga Anicet, avuga ko bishimira ibyo Chairman wawo yabagejejeho kuko ari ibikorwa byivugira bitari mu mujyi gusa, no mu bice by’icyaro bihari.
Ati: “Turabasaba gubibungabunga, bakabibyaza umusaruro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabifurizaga abibaha, bakazanitabira kwiyamamaza kwe ubwo azaba yageze muri uyu mujyi kuri sitade ya Rusizi, tukabimushimira, tukazanabihamisha ibikumwe byacu ku wa 15 Nyakanga 2024.



