Rusizi: Abantu bafite ubumuga barishimira ikibuga cy’arenga miliyoni 15 bakorewe

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 4, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Rusizi bishimira ikibuga cy’imikino inyuranye cy’arenga miliyoni 15 bakorewe, nyuma yo kukibona bakaba bakataje mu mikino, banizera ko n’ab’ahandi bazajya baza kuhakinira kuko mbere bitashobokaga.

Bavuga ko ubusanzwe bakina imikino y’intoki y’abafite ubumuga bw’ingingo ya Sitball na Sitting Volleyball na Goalball y’abantu bafite ubumuga bwo kutabona, barimo abagabo n’abagore.

Batangiye gukina mu 2010 ariko icyo gihe kuko bakiniraga ku kibuga cya sima, kitagira tapi, baravunikaga bakanakomereka.

Kwizera Aaron, umuyobozi w’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Rusizi, yabwiye Imvaho Nshya ko mbere yo kubona iki kibuga cyiza icyo bakiniragaho cyabatezaga ibibazo byinshi kurusha ibyo byakemuraga.

Ati: “Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, mu mujyi wa Rusizi dushimishijwe no kugira ikibuga cyiza twidagaduriraho.  Mbere wasangaga abenshi ari imvune nsa kubera gukinira kuri sima, ku buryo hari igihe twabaga tugiye gukina ahandi umunsi wo gukina ukagera abakinnyi bacu baravunaguritse, tugakinisha abataritoje tugakurizamo gutsindwa.”

Anavuga ko iyo bageraga mu bafite ibibuga byiza babonaga bari inyuma cyane, abashoboye gukina ntibitabire kubera gutinya imvune, icyondo, umukungungu n’ibindi.

Ati: “Twakomeje gutakambira Akarere, muri Mata umwaka ushize batubonera tapi nziza n’ikibuga dukiniraho kiratunganywa neza, bituma twinjirana mu mikino imbaraga, tuninjira muri shampiyona, ubu turi ku mwanya wa 3 ku rwego rw’Igihugu kuko nyuma yo kuduha ikibuga banaduhaye umuganga utwitaho byatumye tubona abakinnyi bashya benshi bituma nta kipe y’imikino y’abantu bafite ubumuga mu gihugu ipfa kutwisukira.”

Umwe mu bakinnyi b’umukino wa Goal ball, Museruka Céléstin avuga ko kuba ku munsi nk’uyu babasha kugaragaza impano zabo mu mukino nk’uyu bishimishije cyane.

Ati: “Dufite ikibuga cyiza ariko twifuza ko twakubakirwa inzu y’imikino kuko imvura n’izuba hari igihe bitubangamira cyane, twaza nko mu myitozo twitegura umukino imvura yagwa ikatubuza tukazakina tutitoje.”

Yavuze ko hari ibigikenewe kugira ngo birusheho kuba byiza.

Yongeyeho ati’’ Tunifuza ko ibibuga byiza byiyongera kuko dufite zone 4 mu Karere kose, bose ntibaza gukinira hano kandi imikino n’imyidagaduro ni ubuzima. Kuba hari abatarabona aho bidagadurira ni ikibazo gikomeye cyane twifuza ko cyakemuka.”

Ikindi bakeneye ngo uko bahemberwa umutoza n’abakinnyi kuko amafaranga bahabwa n’Akarere akiri make cyane, atavamo ibyo byose, bituma hari abakinnyi  n’abatoza bashoboye batabona.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Rusizi, Hagenimana Sylvère avuga ko muri rusange ibigerwaho n’abantu bafite ubumuga, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo bishimishije, birimo nk’insimburangingo zahawe abarenga 20 bari bafite icyo kibazo nubwo hakiri benshi bataragerwaho, iki kibuga n’ibindi, ariko ko hakenewe kongerwa ingengo y’imari ngo ibibura biboneke.

Ati: “Nubwo uyu mwaka twahawe arenga miliyoni 4 yatumye hari amakoperative afashwa, tukanishimira aho tugeze mu mikino n’imyidagaduro, hari bimwe mu bikenewe bitagerwaho bitewe n’ingengo y’imari ikiri nto, twifuza ko yakongerwa ngo bigerweho, kuko no mu mikino duseruka neza ariko ibikibura bikaba imbogamizi.”

Yashimiye Leta agaciro n’ijambo yabahaye bituma n’ibyo bishimira babibona kuko mbere bitashobokaga, avuga ko ku bufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako hari byinshi babona, nubwo n’ibikenewe biba  byinshi cyane.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette, yashimiye Perezida Kagame ijambo n’agaciro yahaye abantu bafite ubumuga, bituma n’aba bafatanyabikorwa babumva, yizeza ko ibibazo bagaragaje, uko ingengo y’imari igenda iboneka bizashakirwa  ibisubizo.

Ati: “Imbogamizi zose bagaragaje zirimo n’iyo nzu y’imikino, n’ibindi, zituruka ku buke bw’ingengo y’imari. Uko izajya iboneka izubakwa n’ibindi byifuzo bikemuke, nta kibazo.”

Akarere ka Rusizi kabarurwamo abantu bafite ubumuga hafi 21 000. Bamwe muri bo bavuga ko bagifite ibibazo bibabangamira mu iterambere, bijyanye n’imiterere y’aho batuye, birimo ibyo by’ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, iby’insimburangingo n’inyunganirangingo, n’ibindi ko ubwo akarere gafite ubushake bwo kubikemura bafite icyizere ko bizagenda bikemuka.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, mu mukino wa Goal ball wabaye, ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona, ikipe y’Umurenge wa Giheke yatsinze iy’uwa Gihundwe ibitego 6 kuri 5 ihabwa igihembo cy’amafaranga 100.000.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 4, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE