Rusizi: Abajura bitwikira ibipangu bidacaniye bakambura abaturage

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Hamwe mu bice by’umujyi wa Rusizi hari ibipangu bidacana amatara nijoro, hagacura umwijima uha urwaho abajura bakiba abagenzi bahanyura cyane cyane iyo bumaze kwira.

Ikibazo cy’abajura bambura abaturage mu mujyi wa Rusizi, cyane cyane amatelefoni,  amafaranga, abagore n’abakobwa bamburwa udukapu turimo ibyo baba bafite byose, cyane cyane mu ma saa tatu z’ijoro kugeza mu ma saa kumi n’imwe  n’igice z’igitondo gikomeje gufata  indi ntera, bamwe bakavuga ko biterwa n’inzira banyuramo zica ku bipangu bidacaniye, bakagwa mu bico by’insoresore z’abajura baba babyihisheho.

Ni ikibazo bavuga ko kimaze igihe kirekire ariko cyakajije umurego  kuva mu mpera z’umwaka ushize, aho  inzira nyinshi abaturage bacamo bajya mu ngo zabo, usanga ari ikizima gisa kubera ko zinyura hagati y’inzu z’abaturage zituwemo zikaba zidacaniye, haba ku nyubako cyangwa ku bipangu, ubuyobozi bukaba bwaragiye kenshi bwizeza gukemura iki kibazo bigaherera mu magambo gusa, bagakomeza kwibwa, bamwe bakanabaniga bakabasigira ubumuga bukomeye, abandi bakabakomeretsa, abajura bagaherera muri uwo mwijima bakabura.

Musabyimana  utuye mu Mudugudu wa Gacamahembe, mu Murenge wa Gihundwe, yabwiye Imvaho Nshya ko mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, uyu mwaka ubwo yavaga mu mujyi mu ma saa tatu z’ijoro ataha, yazamukiye mu nzira y’ahitwa muri Matewusi akubitana n’abasore 4 bamutegeka kwicara hasi baramwambura.

Ati: “Maze ibyumweru 2 ndi mu nzu kubera abajura. Nanyuze muri kiriya gice cyijimye cyane ngira ngo ngere kuri kaburimbo ntahe, nkihagera nk’uko nari nsanzwe mpanyura, imbere n’inyuma nta muntu mpabona kuko uko haba hameze n’uri muri metero 1 utaba umubona,n’uguciyeho utabimenya.

Numva abantu baransingiriye, batangira kuniga barambwira ngo nicare ndicara, umwe anyereka icyuma ambwira ko akintera, ubwoba burantaha ndatuza. Banyambuye telefoni n’amafaranga yose nari nacuruje, bambwira ko nibumva ntatse gato bankurikira bakanyica.”

Yarakomeje ati: “Natashye mfite ibikomere by’inzara bari banshinze ngira n’ubwoba bwo kugira uwo mbwira ibyambayeho ngo noneho batazanyica. Si jye gusa byabayeho kuko n’abahanyura mu rukerera bajya mu masengesho ya nibature barahamburirwa cyane, kandi ni umuhanda wo hagati mu ngo z’abaturage ariko twibaza impamvu abahatuye batahacana ngo umuntu agende areba imbere neza.”

Mukankusi Mariane na we uvuga ko yambuwe agasakoshi kari karimo amafaranga 100 000, telefoni na bimwe mu byangombwa.

Yagize ati: “Igice cyo munsi y’ahahoze ibiro by’Umurenge wa Kamembe kera, werekera kuri SACCO ya Kamembe, nijoro kiba giteye ubwoba. Haba hazenguruka abakora uburaya, baherekejwe n’abajura, hatabona, sinzi niba ubuyobozi bujya bugira igihe butembera ngo burebe ibice nk’ibi by’umujyi n’inkengero zawo biba ari umwijima musa nijoro n’ibihabera.”

Yunzemo ati: “Nahanyuze saa tatu n’igice z’ijoro, imbere yanjye hari abo twari kumwe bansize gato, ariko ibyambayeho ni agahomamunwa. Umusore yaraje hatabona arampobera ngira ngo aranzi kuko ntamubonaga neza, tugihoberana ambaza amakuru yanjye iruhande haturuka undi agakapu arakanshikuza, abari imbere yanjye ntibarabutswe ibimbayeho. Abajura barirutse kuko izo nzira bazimenyereye, ndarira ndihanagura,ndataha.”

Bavuga ko uko umujyi waguka, ahadacaniye akenshi usanga hafi aho haba hari utubari, butiki n’izindi nyubako ziba zirimo ibyo bakeneye, ari n’inzira zigana mu ngo zabo,nta handi banyura, bagasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi guhagurukira ikibazo cy’abadacanira ibipangu n’inyubako zabo.

Bizimana Seraphin yagize ati: “Kiri mu byagabanya ubujura bwitwikira ibipangu bidacaniye, aho usanga abo bajura banakomeretsa abo bambuye kuko abenshi babanza kurwana na bo babuze ababatabara, n’irondo ritari hafi aho. Ubuyobozi bw’Akarere, ba Gitifu b’Imirenge n’inzego z’umutekano nibahagurukire iki kibazo rwose,umuntu ajye ataha,aho yanyura hose yizere kugerayo amahoro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, avuga ko  nubwo hari abagiriwe inama bakazumva, bagacanira ibipangu n’inyubako zabo, ko koko banagenda bumva hirya no hino mu mujyi abataka kwamburwa, bitewe no kunyura ahadacaniye kandi nta zindi nzira bafite.

Ati: “Ubundi uyu mujyi uragenda usukuka mu by’ukuri unahindura isura, bamwe mu bawutuye bahindura imyumvire yo gucanira ibipangu n’inyubako zabo hanze ngo abahanyura bagende batekanye.

Ariko hari n’ahaba koko hijimye cyane, ku buryo kuhamburira umuntu no kumugirira nabi byashoboka kandi ntitwabwira abaturage kujya bataha butarira, batarangije ibikorwa byabo.”

Yongeyeho ati: “Tugiye gukomeza kwigisha kuko ni cyo cy’ibanze. Abazinangira tuzatangira kubaca amande kandi ntibizatinda. Twongeye gusaba buri wese cyane cyane abo batuye mu bice nyabagendwa byijimye, gucanira ibipangu n’inyubako zabo kuko iki ni ikibazo cy’umutekano kandi ntitwakwemera ko hari ubuza abandi. Tugiye kubihagurukira rwose.”

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Deyihatsu Jean says:
Werurwe 7, 2024 at 8:25 pm

Abobajura Bagombaguhagurukirwa Burya Iyobibye Umuturage Bababamusubije Inyuma Mwiterambere Kuko Nomukarere Ka Bugesera Mumurenge Wa Juru Akagari Ka Juru Hari Umusaza Abajura Baherutse Kwiba Inkoko Basiga Bamutemaguye Gose Inzego Zumutekano Nizihagurukire Ibintu Nkibyo .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE