Rusizi: Abahinzi b’umuceri babonye imodoka ya miliyoni 56 Frw itwara umusaruro

Abahinzi b’umuceri mu Mirenge ya Nyakabuye na Muganza mu Karere ka Rusizi, barabyinira ku rukoma nyuma yo kubona impano y’imodoka ifite agaciro ka miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abo banyamuryango ba Koperative KOIMUNYA bavuga ko iyo bahawe n’umwe mu bafatanyabikorwa babo yabunamuyeho igihombo cya miliyoni zirenga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda batangaga buri gihe bajyaga kugura ifumbire buri gihembwe cy’ihinga ry’umuceri.
Bavuga ko icyo gihombo bari bamaze imyaka irenga 11 bahura na cyo, ubu barishimira ko iyo modoka babonye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa igiye kubafasha mu iterambere.
Bavuga ko bakomeje kugira iki cyifuzo ariko kubera ko bari bacyishakisha birananirana, mu nama y’Inteko Rusange y’umwaka ushize bafata umwanzuro wo gukora ibishoboka byose ikaboneka ngo ibaruhure.
Iyi modoka ni imwe mu bikubiye mu nkunga ya miliyoni zisaga 179 bahawe n’Ikigo USADF bishimira ko uretse kubafasha kugura inyongera musaruro, izajya inabatwarira umusaruro.
Nzamwita Dismas, umwe muri aba bahinzi, yagize ati: “Imodoka yatugezeho, turishimiye cyane kuko igiye gutuma hari amafaranga umuhinzi abona yahereraga mu gukodesha imodoka za buri gihe agiye kwinjira muri koperative akatuzamura.”
Yakomeje avuga ko na bo binjiye mu nganda zikodesha imodoka zitwara umusaruro, bityo bakaba babonye indi soko y’amafaranga yinjira muri Koperative.
Habumugisha Jacques na we ati: “Ibi byose ni umusaruro w’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame, udahwema kudushakira abafatanyabikorwa badushyikira mu iterambere, akanahoza ku mutima umuhinzi w’umuceri mu kibaya cya Bugarama.”
Umuyobozi wa Koperative KOIMUNYA Rev.Past. Furahani Samuel, na we avuga ko iterambere rya ry’abanyamuryango rigiye kwiyongera kubera iyi modoka ikemuye ikibazo bari bamaranye imyaka 11.
Ati: “Baravuga ukuri. Hari amafaranga menshi n’imbaraga nyinshi twatakazaga kubera kutagira iyi modoka. Baduhaye Isuzu itwara toni 10 icyarimwe, tunasubizwa ikibazo cyari kiduhangayikishije cyane cya moto ikoreshwa na Agoronome akurikirana ibikorwa by’abahinzi. Bayiduhaye y’agaciro ka 5.500.000, na biriya byose bavuze bigiye kudushyira aheza mu iterambere.”
Ashimira abafatanyabikorwa barimo kubazamura, akabizeza gukoresha neza iyi nkunga kuko banagiye kububakira ububiko mu Murenge wa Bugarama, bushobora kubikira rimwe toni 1000 z’umuceri.
Nanone iyi Koperative yishimira ko igiye kubakirwa ubwanikiro 4 bugezweho mu Mirenge ya Muganza na Nyakabuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali Innocent, yavuze ko iyi modoka ije ku gitekerezo cy’ubuyobozi bw’iyi Koperative cyanyujijwe mu nama y’Inteko Rusange yateranye mu mpera z’umwaka ushize. Yavuze ko iyo modoka itabaye igisubizo cya Koperative ahubwo ari icy’Umurenge wose.
Ati: “Yitezweho kuzamura iterambere ry’abaturage b’Umurenge wacu wa Nyakabuye muri rusange kuko uretse ibikorwa by’umuceri wa Koperative, twari tunafite ikibazo cyo kugeza umusaruro w’abandi bahinzi ku isoko rya Bugarama.”
Avuga ko Umurenge wa Nyakabuye weza cyane kandi n’abawutuye ari abakozi batiganda, akaba asaba abaturage kubyaza umusaruro iyo modoka babonye kuko izabafasha gutwara umusaruro wabo mu gihe kitari umwero w’umuceri.