Rusine yateguje abakunzi b’urwenya ko agiye kugaruka

Umunyarwenya Rusine Patrick yatangaje ko abatari bamuherutse mu gukina ibitandukanye cyane cyane abamukundiye mu rwenya, ko agiye kongera kubasusurutsa.
Yabigarutseho ku itariki 17 Werurwe 2025, ubwo yari mu kiganiro akavuga ko umwaka ushize atigeze abona umwanya uhagije wo kwiyereka abantu mu mwuga we wo gusetsa kandi ari byo bamukundiye, yemeza ko ateganya gukora urwenya cyane muri uyu mwaka.
Ati: “Uyu mwaka ndashaka kongera kwiyereka abantu mu bintu bankundiye, kubera ko tujya twibeshya ugasanga ibyo abantu bagukundiye urabiretse ukoze ibindi ubonye ko byamaze gucamo.”
Uyu munyarwenya umaze igihe asa nk’uwiyeguriye akazi k’itangazamakuru, avuga ko abahanzi batari bakwiye guhagarika impano zabo bakunzwemo cyangwa izatumye bakundwa.
Ati: “Niba umuntu yaragukunze kuko umusetsa, yego ni byo jya mu buhinzi ariko ubuhinzi ntibugutware wese ngo wibagirwe ko hari umuntu w’umuhinzi wirirwa ahinga akeneye kurangiza guhinga akaruhu ka agukurikiye, n’iyo yaba atakwishyuye buriya kukwishyura kwa mbere ni ukuguha umwanya, iminota itanu yaguha nyuma y’imyaka itanu abona ikiraka akavuga ko bakiguha.”
Rusine yishimira urwenya kuba rwaramuhaye amerekezo y’ubuzima hamwe n’ubuzima bufite intego, kuko byamufashije kuruhuka mu mutwe, kubera ko ubuzima bugoye yanyuzemo bwatumye abuteramo urwenya agataha aruhutse aho kwigunga.
Ubwo yari abajijwe igisobanuro cyo kugira umwana, uyu munyarwenya ufite umwana umwe, yavuze ko umwana ari nko kugira byose.
Ati: “Umwana ni byose kuri njye, uzi ko hari umuntu uguha akazi kubera ufite umwana se? Bakavuga bati uriya musore afite umwana nta mikino afite, kandi burya n’iyo usenga Imana uyisaba amata y’umwana ntabwo yakwihorera. Umwana rero ni umuntu ukomeye mu buzima bw’umubyeyi.”
Muri Gashyantare 2024, ni bwo Rusine yagaragarije bwa mbere abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umukunzi we, hashize amezi atandatu amwambika impeta y’urukundo, baza gusezerana imbere y’amategeko muri Nzeri.
Avuga ko ibyo byose ari byo yari ahugiyemo, ariko uyu mwaka agiye kongera gutanga ibyishimo ku bakunzi be.
