Rusagara Dieudonne wamenyekanye muri Chorale Hosiana yitabye Imana

Rusagara Dieudonne wamenyekanye muri Chorale Hosina yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Uyu mugabo witeguraga kubana n’umukunzi we Mutesi Marie Aimee Prudencienne uzwi nka Pastor Mutesi, umenyerewe mu biganiro bitandukanye bitanga ihumure.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri You Tube, Pastor Mutesi yasabye abantu kudakomeza gukeka byinshi ku cyishe umugabo we, kuko hari uburwayi yari asanzwe afite.
Ati: “Yari afite ikibazo cy’umutima (heart attack), ntabwo kwa muganga bari batangaza icyamwishe, ariko bimwe mu byo nzi nabisangiza abantu kugira ngo hatagira abakekakeka, ibintu byose yabikoraga turi kumwe nta muntu baherukanaga.”
Yongeraho ati: “No mu minsi ishize yari yagize ikibazo aranyandikira ngo ndi mu bitaro nagize heart attack, ngiye gupfa uzasigare amahoro kubw’amahirwe ava kwa muganga. Iyo yumvaga ameze nabi yahitaga ajya kwa muganga bishoboke ko n’ubwo yagiye gukata imodoka ngo ajye kwa muganga bikamunanira.”
Pastor Mutesi avuga ko urukundo rwe na Rusagara atari igihuha ku buzima bwe nubwo iby’umuhango wo gukwa wabo bombi utamenywe na benshi.
Ati: “Rusagara ku buzima bwa Mutesi si igihuha, nta nubwo ari umuntu usanzwe ni umuntu numvaga ko tugiye gufatanya ubuzima nsigaje ku Isi. Ni umugabo kandi mwemera nk’umugabo nta nubwo namutesha agaciro aka kanya, yakoze ibikorwa bya kigabo ku buzima bwanjye.”
Yongeyeho ati: “Ni umugabo wampesheje ishema mu muryango, umuryango wubaha, yabize ibyuya bye atanga inkwano kuri Mutesi ndabyubaha na we ndamwubaha. Rero abantu banjye banyabo ntibakeneye ibisobanuro bya Rusagara kuri mu Mutesi.”
Pastor Mutesi arasaba abantu bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuba hafi umuryango wa Rusagara kuko bari mu bihe bitoroshye, abana ndetse na mama wabo.
Rusagara Dieudonne avukana n’abakobwa gusa mu muryango wabo, akaba asize abana batanu.
Biteganyijwe ko umuhango wo kumuherekeza uzabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nubwo no mu Rwanda harimo kubera ikiriyo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, aho yari afite urugo rwe na Pastor Mutesi.
