Rumaga yijujutiye imitegurire y’amarushanwa yikuyemo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umusizi Junior Rumaga yatangaje ko bidakwiye kandi bitanumvikana uburyo umuntu atsinda amarushanwa hagendewe ku mafaranga yatanzwe n’abamutoye muri iryo rushanwa, kuko abibona nko gushora imari. 

Yabitangaje nyuma yo kwikura mu bihembo bizashimira abahanzi nserukarubuga mu ngeri zitandukanye bihatanirwa n’abarimo abasizi, abanyarwenya n’abakinnyi b’ikinamico.

Ni ibihembo byateguwe n’Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga (Rwanda Performing Arts Federation) hagamijwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi n’uw’Ikinamico 2024, kubitanga bikazajyana n’iserukiramuco ryiswe “Rwanda Performing Arts Festival”.

Iserukiramuco ryiswe Rwanda Perfoming Arts Festival ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Inteko y’Umuco; ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU: Commission Nationale Rwandaise pour l’UNESCO), Akarere ka Huye ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.

Aganira na Imvaho Nshya, Rumaga yayitangarije ko imitegurire idahwitse y’ayo marushanwa ari yo yatumye ayavamo.

Yagize ati: “Ni imitegurire idahwitse igaragara mu itegurwa ry’ayo marushanwa, ntabwo twabiganiriyeho nisanze ku mbuga abankurikira bambaza ibyo ari byo.”

Kuri Rumaga asanga bidakwiye ko umuntu atsinda amarushanwa hagendewe ku mafaranga yatanzwe n’abamutoye.

Ati: “Ntabwo ari byo, niba ari amafaranga ayo ni amarushanwa, ntabwo ari igihembo cy’ishimwe, ushimwa ute washoye? Niba ari ibihembo bibe ibihembo, niba ari amarushanwa bategure urubuga baduhamagare turushanwe, ku bihembo bizwi atari ikizavamo. Ibyateguwe aha ni amarushanwa, kuko uzarusha abandi amafaranga n’amajwi azatsinda abandi, mu gihe ibihembo bashimira umuntu icyo yamaze, atari icyo yashora mu ihembwa rye.”

Si Rumaga wenyine wikuye muri ibi bihembo kuko n’umunyarwenya Musengimana uzwi nka Mbata yasezeye, avuga ko byatewe n’uko ari umwe mu babitegura.

Mu gihe Rumaga avuga ko yashyizwe ku rutonde rw’abahatana atamenyeshejwe Umuyobozi w’Inteko y’Abasizi mu Rwanda, Tuyisenge Aime Valens, we  yemeza ko buri wese yari yabimenyeshejwe binyuze mu mahuriro babamo, ari na yo atanga abayahagararira.

Tuyisenge Aime Valens yasobanuye ko kuba abahatanye basabwa gutorwa hakoreshejwe amafaranga, ari bwo buryo babonye buzahamya ko abahanzi bakunzwe.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga buvuga ko abantu badakwiye kugira impungenge kubera ko gutora hakoreshejwe amafaranga atari byo bizagena uzatwara igihembo, kuko amajwi yo gutora afite 50%, n’akanama gashinzwe ibi bihembo kakagira 50%.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE