Rumaga na Murekatete baserutse mu gitaramo Umuganura gakondo Festival

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 4, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Abasizi bari mu bakunzwe mu Rwanda Rumaga na Murekatete baserutse mu gitaramo cya Umuganura gakondo Festival bagaragaza koko ko ar’icy’umuganura.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 03 Nyakanga 2025, kirangwamo umunezero udasanzwe ibyatumye gitinda kurangira kandi ubona abantu bakishimye.

Igitaramo cyatangiye urubyiniro rufungurwa n’umusizi Murekatete wagaragarijwe n’abitabiriye ko inganzo ye bayikunda abataramira mu bisigo bye bitatu birimo Iwacu bazagukoshe, Amakiriro na Kanama k’imyaka aherutse gusohora kigaruka ku mateka y’Umuganura.

Murekatete amaze gutaramira abari bitabiriye Marcel Ntazinda yasubiye ku rubyiniro aha ikaze Layan Mpano wabanjirijwe n’itsinda ry’abacuranzi.

Akigera ku rubyiniro bacuranze mu buryo butuje maze abanza guha icyubahiro Yvan Bravan aririmba indirimbo ye ‘Gusakaara’ bituma benshi mu bitabiriye bamwegurira amarangamutima yabo, yakomereje ku ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Uraho Inyamibwa’ aherutse gusubiramo, Rwabihama ya Massamba Intore, Urugo ni urukeye, n’izindi ziganjemo iza Rugamba Sipiriyani.

Ntazinda Marcel yahamagaye Rumaga ku rubyiniro amubaza icyo yavuga kuri Coach Gaelle watanze ahabereye igitaramo maze Rumaga ahera ko asobanura icyo umuganura wari uvuze mu mateka y’Abanyarwanda, uko abakoloni bawuhagaritse, n’uburyo wagaruwe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame, icyakora Rumaga yatangaje ko umuganura waberaga mu muryango bityo kuba Coach Gaelle yabahaye aho kuganurira ntako bisa.

Nyuma Munganyinka Aluette bakunze kwita umukobwa wa Secile Kayirebwa yageze ku rubyiniro agaragaraza ko yishimiye gutaramira imbere y’abantu bakuru barimo Mariya Yohana, Muyango n’abandi akihagera yatangiriye ku ndirimbo ya Kayirebwa yitwa ‘Umunezero’ akurikizaho indi yitwa ‘Rwanda’ nayo ya Kayirebwa yaririmbye inyuma ye harimo idarapo ry’Igihugu.

Uyu muhanzi ukundirwa ijwi rye n’uburyo yitwara ku rurbyiniro yakomeje aririmba izirimo Impangaza, undinde mwana wanjye, Uwangabiye inka aho yasanzwe na Lionel Sentore ku rubyiniro bakayiririmbana, dushengurukanye isheja n’izindi.

Igitaramo kirimbanyije Itsinda Iganze gakondo rizwi cyane nk’indashyikirwa izina bahawe na Kayirebwa ubwo yitabiraga igitaramo cyabo akanyurwa n’uko batarama, baserutse mu myambaro y’umweru baza baririmba ‘Indashyikirwa’ ya Jules Sentore, Wirira ya Massamba Intore, Mwiza Wanjye ya Muyango, ibigwi by’inkotanyi n’izindi zumvikanisha intsinzi n’amateka by’u Rwanda, baje kuva ku rubyiniro bafatana ifoto n’abakunzi babo bari bambaye umweru nk’uko n’iryo tsinda naryo bari bambaye imyenda y’umweru.

Igitaramo cyasojwe na Cyusa Ibrahim wishimiwe mu ndirimbo nka Migabo, Ngarambe, Rwanda nkunda, Mutoni, Muhoza wanjye, ibintu byahinduye isura ubwo bamwe mu babyinnyi b’Inganzo Ngari bamusangaga ku rubyiniro bakamubyinira bikarushaho gususurutsa abitabiriye igitaramo, Cyusa mbere y’uko ava ku rubyiniro yavuze ko hari indirimbo atava ku rubyiniro ataririmbye batangira gucuranga Intsinzi ya Mariya Yohana irabyinwa biratinda abantu bataha bakizihiwe.

Ni igitaramo byatangajwe ko kigiye kujya gihora kiba kuko muri Kigali Universe hagiye kuba igicumbi cya gakondo, bikaba biteganyijwe ko ikindi gitaramo kizaba mbere y’uko 2025 irangira.

Abakunzi b’itsinda ry’indashyikirwa iganze gakondo bari baje kubashyigikira bambaye umweru
Rumaga yahamagawe ku rubyiniro na Ntazinda Marcel agaruka ku mateka y’umuganura n’uko wagaruwe na Perezida Paul Kagame
Ababyinnyi bo mu Nganzo Ngari banyuzagamo bagasanga Cyusa ku rubyiniro bakabyina
Mpano Layan yagaragaje ko ari umuririmbyi w’umuhanga Abanyarwanda bakwiye kwitega
Indashyikirwa iganze gakondo byashimishije abitabiriye igitaramo
Umusizi Murekatete niwe wafunguye igitaramo avuga ibisigo birimo Kanama k’imyaka
Abarimo Scovia Mutesi bari bitabiriye bizihiwe cyabe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 4, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE