Rumaga asobanura ko abasizi bafite inshingano yo kugarura u Rwanda mu bantu

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umusizi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Junior Rumaga, yagaragaje ko nubwo hashimwa urwego ubusizi bumaze kugeraho mu Rwanda, ariko nk’abasizi babarizwa mu byanzu bagifite urugendo rwo gushyiraho umusanzu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na  Imvaho nshya, yavuze ko nk’abasizi bafite inshingano ikomeye yo kugarura u Rwanda mu bantu.

Yagize ati: “Iyo tuvuga kugarura u Rwanda mu bantu, ni uko dufasha umuntu kwibaza ngo kubaho kuboneye kwa Kinyarwanda ni ukuhe? Uko ni ko dutoza abantu binyuze mu mikino dukina yaba ngiro cyangwa mvugo, Umunyarwanda aganira ate? Iyo umuganirije agusubiza ate? Yitwara ate? Ese ni iki cyakubwira ko umuntu ari Umunyarwanda n’iyo atanavuga.”

Itsinda ry’ibyanzu riherutse kwaguka ryakira abandi banyempano 10 barimo abasizi n’abahanzi, bituma igitaramo barimo gutegura kizaba tariki 30 Kanama 2025, kizaba cyihariye kubera ko inganzo yagutse.

Ati: “Kuba ibyanzu byaragutse na byo hari icyo bivuze kuko udushya bagukanye n’ibyo barimo gutegura nabyo mbikumbuje abazitabira igitaramo, birihariye kuko kuri iyi nshuro hazaba harimo n’abaririmba.”

[…] Igitaramo cyitwa ibyanzu GPS. GPS ubusanzwe ni akarangamerekezo ariko iyacu ivuga ‘Guidians of perfoming stories’ bivuga Abarinzi b’umurage nserukarubuga. Ni ikintu kigari ndimo kubaka kitakumvikana nonaha gusa ndacyacyubaka.”

Biteganyijwe ko igitaramo cy’ibyanzu kizaba tariki 30 Kanama 2025, kikabera muri Camp Kigali, kikazaba ari ngarukakwezi, kuko kizajya kiba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi nkuko bari barabisezeranyije abakunzi b’ubusizi.

Rumaga ahamya ko uburyo bakoramo imikino bibafasha mu ntego bafite yo kugarura u Rwanda mu bantu
Rumaga n’Ibyanzu bagiye kujya batarama buri wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE