Ruhango: Urubyiruko rwatoye bwa mbere rwashimye ubwisanzure mu gutora

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango batoye ku nshuro ya mbere, bavuga ko bashimye ibisobanuro n’ubwisanzure bahawe kugira ngo bitorere abayobozi.

Niyingenera Shakila ukomoka mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, avuga ko uburyo yatoye, yashimye uko abakarani b’amatora basobanurira urubyiruko ubundi rugatora rwisanzuye.

Ati: “Jyewe nk’urubyiruko rwaje gutora bwa mbere, ndishimye cyane ahanini ibyishimo byanjye bikaba bishingiye ku buryo nakiriwe ngasobanurirwa n’abakarani uburyo ndibutore, hanyuma nkajya gutora ntawumpagarikiye.”

Yakomeje avuga ko yiteze ko abayobozi yamaze gutora bakomeza gushyigikira urubyiruko mu iterambere.

Ati: “Abayobozi natoye mbitezeho gukomeza kudushyigikira nk’urubyiruko imishinga dufite yo kuduteza imbere ikazashakirwa inguzanyo kugira ngo twihute mu kwigira.”

Iyamuduha Amina waganiriye n’Imvaho Nshya, avuga ko gutora yajyaga atekereza ko bikorwa umuntu atisanzuye, ariko akaba ibyo yatekerezaga bitandukanye n’ibyo yabonye.

Ati: “Ibyo nibwiraga ko umuntu ugiye gutora hari abamukurikira nasanze atari byo, kuko bansobanuriye nkinjira mu muryango bamaze kumbaza niba nje gutora bwa mbere, maze bampa urupapuro njya gutora nisanzuye ubundi ndangije ndasohoka ndushyira mu gasanduku bampa n’urundi nabwo ndagenda ndatora narwo ndushyira mu gasanduku nta muntu umpagaze hejuru”.

Iyamuduha nawe ashimanga ibyo gusaba abayobozi yatoye kwita ku rubyiruko, cyane cyane mu guhanga imirimo.

Ati: ” Kuba natoye ntawe umbwira uwo ngomba gutora, abo natoye nkuko ari abayobozi nahisemo ndasha ko bazita ku rubyiruko cyane cyane bakarufasha guhanga imirimo no kubona inguzanyo mu burya bwo kugirango ribashe kubona icyo rukora kinazamura imibereho yarwo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko amatora yakozwe mu bwisanzure nk’uko yabibonye nawe nk’Umunyarwanda watoye.

Ati: “Uko nabonye aya matora yakozwe mu bwisanzure mu Karere ka Ruhango, kuko ntawe yabonye wahutajwe,  ku buryo yahatirwa gutora uwo adashaka, na cyane ko kuri buri mu turage ari gusobanurirwa ubundi akajya gutorera mu bwihugiko ari wenyine.”

Akarere ka Ruhango abagatuye bakaba batoreye ku biro by’itora bigera kuri 66, aho bari gutora Umukuru w’Igihugu hamwe n’Abadepite mu matora yakozwe mu buryo bukomatanyije.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE