Ruhango: Umuyoboro w’amazi wa 74,4 km witezweho guha amazi meza ingo 59 731

Umuyoboro w’amazi uri kubakwa mu gice cy’Amayaga by’umwihariko mu Murenge wa Ntongwe ufatwa nk’utagira amazi meza, barimo kubakirwa Umuyoboro w’amazi wa 74,4 km witezweho guha amazi meza ingo 59 731.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ntongwe baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko igisubizo ku kibazo cy’amazi bafite bagitegereje kuri uwo muyoboro w’amazi uri kubakwa, kuko mu gihe utaruzura n’ubundi batazabura gukora urugendo rurerure bajya kuyashaka ku makano ari mu mibande.
Uzamukunda Faustine ati: “Ikibazo cy’amazi dufite kizakemuka ari uko tubonye aya mazi mbona bari gukora yatugezeho kuko n’ubundi mu gihe atararangira gukorwa, tuzakomeza kujya kuvoma kuri kano iri inyuma y’uyu musozi bidusabye gukora mu rugendo.”
Irasubiza Aline umwe mu banyeshuri bo muri uyu Murenge wa Ntongwe, nawe aragaruka ku kuba, ikibazo cy’amazi mu bice by’iwabo kizakemurwa n’uko umuyoboro w’amazi uri kubakwa iwabo wuzuye.
Ati: “Aha iwacu tugira ikibazo cy’amazi ku buryo hari igihe ujya kuvoma kubera ukuntu ari kure bikarangira ukererewe amasomo”.
Irasubiza akomeza agira ati: “Ndabona kugira ngo ikibazo cy’amazi iwacu gikemuke bizaturuka kuri aya mazi ari guca ku muhanda mbona bari kubaka, kuko umunsi yamaze kutugeraho ni bwo ikibazo cy’amazi dufite kizaba cyakemutse.”
Naho Shumbusho Jean Leonard ukomoka muri uyu Murenge wa Ntongwe akaba yifuza ko iyubakwa ry’aya mazi ryakwihutishwa kugira ngo iyi mpeshyi bazarwane nayo bashaka ibyo kurya bitageretseho no kwirirwa biruka bahiga amazi.
Ati: “Jyewe ndifuza ko aya mazi bayatuhezaho vuba, kuko iyi mpeshyi ntiwahangana nayo udafite amazi kandi igihe cyo kujya kuyavoma kure utakibona kubera kujya gushakisha ibyo kurya.”
Icyakora ku ruhande rwa Rusiribana Jean Marie Vianney Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akaba yizeza abo baturage ko uyu muyoboro uri kubakwa wa kilometero 74,4; imirimo igeze ahantu heza ku buryo hari n’abazatangira kubona amazi meza bitarenze uku kwezi gatandatu.
Ati: “Ubusanzwe nubwo turi kubaka umuyoboro w’amazi ungana na kilometero 74,4 mu murenge wa Ntongwe na Kinihira, turizera ko kilometero 25 zizashyirwamo amazi bitarenze uku kwezi kwa Kamena kandi twizeye ingo zigera ku 15 583 zizahita zibona amazi meza.”
Rusiribana akomeza avuga ko usibye abazahabwa amazi kuri izi kilometero 25 zigiye kuzura, abandi na bo azabageraho guhera mu kwezi kwa munani uyu mwaka ni ukuvuga ko azatangira kubageraho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2024-2925.
Nkuko bikomeza bitangazwa n’umuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, uwo muyoboro w’amazi uri kubakwa mu gice cy’Amayaga by’umwihariko mu Murenge wa Ntongwe, ukaba ungana na kilometero 74,4 aho uzuzura utwaye amafaranga asaga miliyari ebyiri.
Imibare dukesha uyu muyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ikaba igaragaza ko kuri ubu abatuye Akarere ka Ruhango bagerwaho n’amazi meza bakaba bari ku kigero cya 78,6%.

