Ruhango: Umuhorakeye  avuga ko muri Jenoside Inkotanyi zamubereye Imana

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhorakeye Eugenie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu buhamya yatanze ubwo Akarere ka Ruhango kibukaga abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Inkotanyi zamubereye Imana kuko zamurokoye.

Umuhorakeye umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakoreraga Komine Ntongwe akora mu kigo nderabuzima mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu hakaba ari mu Karere ka Ruhango avuga ko inkotanyi ari zo zamusubije ubuzima.

Mu buhamya bwe abihuje n’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yakoreraga muri Komine Ntongwe, aravuga ko iyo ingabo zahoze ari iza RPA (Inkotanyi), zitaza kuhagera nta Mututsi n’umwe wari gusigara.

Ahamya ko ingabo z’Inkotanyi ari zo zongeye kumuha ubuzima mu gihe we nta cyizere yari asigaranye kubaho we na bagenzi be bari kumwe.

Ati: “Jyewe Jenoside itangira nari nkuze kuko nari mfite imyaka 18 ku buryo ibyo mvuga narabibonye, ibyo nabonye rero mu nzira y’umusaraba nanyuzemo kuva muri Komine Ntongwe, kugenda ukagera i Kabgayi ngenda nihishahisha n’abo twari kumwe, ntibisanzwe kuko wabonaga abantu bajyanwa kwicwa umunsi ku wundi nta guhagarara kwica Abatutsi byigeze bibaho ahubwo byahagaritswe n’Inkotanyi zongeye kuduha ubuzima jyewe n’abo twari kumwe, ari nayo mpamvu nshimira Inkotanyi ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame wari uziyoboye zikongera kumbera Imana impa kongera kubaho nkaba mbasha gutanga ubuhamya.”

Umuhorakeye, akomeza avuga ko nyuma yo kongera kubona ubuzima kubera Imana yohereje Inkotanyi kongera kumuha ubuzima, kuri ubu  abayeho mu gihugu cyiza cyitarangwamo amacakubiri aho umuntu ahohoterwa akabona umutabara ndese n’ubuyobozi bw’igihugu bukamushakira ubutabera.

Ati: “Ubu ndishimye kuko ndi mu gihugu cyiza cyuzuyemo ibyiza kandi nta Munyarwanda wishisha undi cyangwa ngo n’uhohotewe arenganywe nka mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo igihe cyose nzaba ndi mu nshingano zo gukorera igihugu cyanjye nzajya nibuka ko ndi mu gihugu cyiza kimpa uburenganzira bwo kubaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko kwibuka abari abakozi b’ibyahoze ari Amakomine  agize Akarere ka Ruhango ari inshingano z’abakozi basigaye kuri ubu bakora mu Karere ka Ruhango, kandi ko kubibuka ari ukubasubiza agaciro batahabwaga nyamara barakoreye igihugu bagatanga serivisi ku bandi Banyarwanda nubwo batabishimiwe.

Ati: “Ni ngombwa kwibuka abavandimwe bacu bari abakozi bakoreraga Amakomine agize Akarere kacu, kandi uko imyaka ishira tuzakomeza kugenda tubibuka kurushaho, kuko bahuye n’ibibazo mu kazi bakoraga murumva gukora akazi utishimiwe n’abakoresha bawe utishimiwe n’abo mukorana, ku buryo kubibuka ari inshingano zacu igihe cyose.”

Habarurema akaba akomeza aha umukoro abakozi b’Akarere ka Ruhango wo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagatangira kujya bibaza bati kwibuka twiyubaka bivuze iki ku Banyarwanda, noneho banihatire gushyigikira ibikorwa bya Perezida wa Repubulika bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Yibukije ko banibuke ko kuba umurinzi w’igihango kuri ubu bitazagomba ko hari Jenoside yabayeho kuko ntayizongera kubaho, ko ahubwo bisobanuye guhagarara bagakora cyane bakorera Abanyarwanda, bakita ku mihigo y’Akarere kakaza mu myanya ya mbere, bakita ku gutanga serivisi inoze aho bakorera hose.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE