Ruhango: Umugabo aracyekwaho kwica umugore we

Umugabo utuye mu Mudugudu wa Cyunyu mu Kagali ka Rwoga, mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango witwa Ntahomvukiye Innocent, aracyekwaho kuba yaraye yishe umugore we Uwingeneye Mukandanga akoresheje umuhoro.
Ntivuguruzwa Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali, Akagali ka Rwoga uwo muryango utuyemo akaba avuga ko amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Uwingeneye Mukandanga yamenyekanye mu ma saa moya z’umugoroba w’ejo ku Cyumweru, gusa amakuru bafite nk’ubuyobozi akaba nta makimbirane uyu muryango wari ufitanye azwi nubwo babanaga batarasezeranye imbere y’amategeko.
Ati: “Amakuru y’Urupfu rwa Nyakwigendera twayamenye mu ma saa moya z’umugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga, aho umugabo wa Nyakwigendera bikekwa ko yamwishe akoresheje umuhoro, gusa amakuru y’abaturanyi b’uyu muryango bakababa batubwiye ko nta makimbirane bari bafitanye azwi.”
Gitifu Ntivuguruzwa akomeza avuga ko usibye amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko nta makimbirane bari bafitanye agaragara, ubuyobozi bw’Akagali ka Rwoga kugera aho uyu muryango wari utuye nayo agaragaza ko nta makimbirane bari bafitanye azwi.
Ati:” Usibye n’amakuru twahawe n’abaturanyi, ubuyobozi kugera ku Mudugudu nabwo bugaragaza ko nta raporo igaragaza ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane bufite”.
Icyakora Ntivuguruzwa akaba asaba abaturage by’umwihariko abashakanye, kujya begera ubuyobozi bukabagira inama mu gihe hari ibyo batari kumikanaho aho kugira ngo bibaviremo kwicana.
Agira ati: “Nyuma y’ibyo byago dufite ntitwabura gusaba abaturage by’umwihariko abashakanye kujya begera ubuyobozi igihe hari ibyo batumvikanaho, aho kugira ngo bibaviremo impamvu yo kwicana”.
Mu gihe Imvaho Nshya yakomeje gushaka Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB), n’ubutumwa bugufi ntabashe kubusubiza, amakuru akomeza gutangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali, akaba uyu mugabo Ntahomvukiye Innocent ukekwaho kwica umugore we yamaze gutabwa muri yombi agashyikirizwa Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB).
Mugihe umurambo wa nyakwigendera Uwingeneye Mukandanga wajyanywe ku bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma, apfuye asize abana batanu.

Aloys wa rwoga kabagari says:
Nyakanga 23, 2024 at 7:50 pmRwose turifuzako hagyaha tagwa amakuru kugihe kuko imfuzahato nahato zigira ingaruka kumuryango