Ruhango: Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 bwatumye baruhuka ingendo biga hafi

Ababyeyi batuye mu Kagari ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bavuga ko kuba ku rwunge rw’amashuri rwa Muyunzwe (G.S Muyunzwe), harashyizwe icyiciro cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, byarakemuye ikibazo cy’abana bakoraga urugendo bajya kwiga kure, n’abambukaga umugezi wa Kiryango bajya kwiga mu murenge wa Mwendo.
Byukusenge Marie Chantal umwe muri abo babyeyi ufite abana biga kuri iki kigo, avuga ko kuba kiriho uburezi bw’imyaka icyenda, hari ibibazo abana bahuraga nabyo bajya kwiga kure ubu byakemutse.
Ati: “Iki kigo cya Muyunzwe, maze kuharerera abana bane ubu hari babiri, ariko abakuru kujya kwiga mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye byarabagoye, kuko bambukaga umugezi wa Kiryango bajya kwiga mu Murenge wa Mwendo, ku buryo wasangaga mu gihe cy’imvura mpangayitse ko niwuzura babura uko bataha.”
Byukusenge, akomeza avuga ko nyuma y’ibi bibazo abana biga hafi kandi bakabasha no gusubiramo amasomo yabo ku mugoroba.
Agira ati: “Ubu nsigaranye abana babiri biga kuri iki kigo cya Muyunzwe, ariko nyuma yo kugishyiraho icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, mbona biga neza kurusha bakuru babo bakoraga ingendo ndende, kuko bariga bamara kwiga ku mugoroba bagasubiriramo amasomo ku kigo, ubundi no gutaha bikaborohera kugera mu rugo kare, mu gihe bakuru babo byabagoraga cyane.”
Munyanziza Leonard, na we ni umubyeyi urerera ku Rwunge rw’amashuri rwa Muyunzwe, avuga ko uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda buri kuri iki kigo, bwakemuye ikibazo cy’abana bajyaga kwiga mu mashuri yisumbuye bakoze urugendo rutari munsi y’isaha n’igice.
Ati: “Iyi Muyunzwe ubona bayishyiraho icyiciro cy’amashuri yisumbuye, byakemuye byinshi, kuko nk’umwana wanjye we, yavaga hano akajya kwiga i Murama mu Murenge wa Bweramana aho yakoreshaga amasaha abiri cyangwa isaha n’igice, ku buryo byamusabaga kuzinduka.
Yongeraho ati: “Bitandukanye n’uburyo ubu murumuna we yiga hafi adakoze urwo rugendo ndetse bikamufasha no gusubiramo amasomo ye ku mugoroba mu gihe mukuru we yazaga yananiwe ntabashe kuyasubiramo kandi aribwongere no kuzinduka agenda.”
Icyakora aba babyeyi bifuza ko, hakwiye no kuzanwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, kugira ngo abanyeshuri barusheho kubona uburezi bwuzuye hafi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alphonsine Mukangenzi, avuga ko usibye ikigo cya G.S Muyunzwe cyashyizweho uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, hari icyizere ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, hashobora no gushyirwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Ati: “Nemera ko iyo abanyeshuri babonye amashuri hafi, bibafasha kwiga neza kandi bikanakemura ikibazo cy’abana bata ishuri kubera kwiga kure. Rero navuga ko ababyeyi barerera kuri G.S Muyunzwe ibyo bavuga ari byo, ndetse ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, hari icyizere ko kiriya kigo gishobora guhabwa icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, bityo cyikagira uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.”
Mukangezi akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Leta y’uburezi kuri bose kandi hafi, Akarere ka Ruhango kari mu bikorwa byo kugenda gahanga ibigo by’amashuri bishya, ibindi bikubakwaho ibyumba by’amashuri, aha hakaniyongeraho kugura ubutaka bwo kubakaho ibyumba by’amashuri, hakaziramo n’intego yo gukemura ikibazo cy’abana bata amashuri, ubuyobozi bugirana ibiganiro n’abyeyi bubakangurira kwita ku bana bakabashishikariza kugana ishuri.


Claudine says:
Nyakanga 21, 2024 at 12:56 pmThanks,courage G S Muyunzwe Kandi amahirwe mubonye ndabizeyeko muzayabyaza umusaruro,@KinihiraSector mukomereze aho kungamba mwatangiye zo gusubiza abana mu Ishuri.