Ruhango: Perezida Kagame yiyemeje kwishyura umwenda afitiye abaturage

Perezida Kagame waherukaga ku Kibuga cya Kibingo mu Karere ka Ruhango ku ya 4 Nyakanga 2017 ubwo hatangiraga ibikorwa byo kumwamamaza nk’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, hari ibyo yemereye abaturage nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1).
Mu bikorwa by’ingenzi bikubiye muri iyo gahunda, harimo kugeza ku baturage amazi meza ku kigero cya 100% ndetse n’umuriro w’amashanyarazi bikaba uko bitarenze mu mwaka wa 2024, hakiyongeraho imihanda n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye bifasha abaturage mu iterambere.
Imihanda yagarutsweho ikenewe kugezwamo kaburimbo harimo uwa Ruhango – Kinazi – Rutabo – Kamonyi, uhuza Ruhango–Gitwe–Buhanda–Karongi n’undi wa Kirengeri–Buhanda–Kaduha.
Ashingiye ku byifuzo yagejejweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, bijyanye n’ibikorwa remezo bitaragera ku cyerekezo Guverinoma yihaye, Perezida Kagame yiyemeje kwishyura umwenda
Meya Habarurema yavuze ko amazi agera kuri 68% by’abaturage ndetse anashimangira ko Akarere kagikeneye imihanda ya Kaburimbo ihuza ibice bitandukanye, nk’umuhanda ugera ku Bitaro bya Kinazi na Gitwe.
Perezida Kagame yemereye aba baturage ko abafitiye umwenda, agira ati: “Aho turacyafite umwenda wo kuzamura ibikorwa remezo nibura ngo bigere kuri 80 cyangwa se 90%. Uwo mwenda rero ni wo numva ntarashoboye kwishyura bihagije. Hari umwenda ku bireba Guverinoma, ku bindeba, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mwenda wishyurwe.”
Mu ijambo yagejeje ku basaga 50,000 baje kumwakira ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ine yagiriye muri iyo Ntara Perezida Kagame yavuze ko ibijyanye n’amazi, imihanda, amashanyarazi, ubuhinzi n’ubworozi, kubaka amashuri, amavuriro n’ibindi usanga uruhare runini ari urwa Leta, ari na yo mpamvu ahakiri ibibazo bigomba gushakirwa ibisubizo vuba.
Yivukije abaturage ko na bo bafite uruhare rwabo mu bibakorerwa, agira ati: “Uruhare rwa mber eni ugukora ibishoboka kubera ko rwa ruhare rwa Leta rwabonetse, rwagize aho rugera hatanga uburyo bwo kwikorera.”
Yifashishije urugero rw’urukingo rwa COVID-19, Perezida Kagame yashimiye abaturage bemeye kwikingiza nubwo hirya no hino ku Isi hari abanze kwikingiza ndetse no mu gihugu hakaba bake bahunga, maze ahamagarira abaturage kujya barangwa no kumva vuba no kwita ku bibafitiye akamaro.
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu uruganda rwongerera agaciro imyumbati rwa Kinazi rukora ku rugero rwa 50% by’ubushobozi bwarwo, asaba abaturage gutanga umusanzu wabo bongera umusaruro.
Mu rubuga rw’ibibazo n’ibitekerezo, umwarimu wafashe ijambo yashimiye Umukuru w’Igihugu ko bongerewe umushahara, bakabasha no kwiteza imbere binyuze muri gahunda bashyiriweho zibafasha kwiteza imbere.
Perezida Kagame kandi yakemuye ibibazo by’akarengane yagejejweho n’abaturage, anasezeranya gukemura ikibazo cy’ubwishingizi buhenze bwa moto bwahindukiye umutwaro ukomeye abamotari, ndetse n’icyo kubaka sitade mu Karere ka Ruhango.





































